• 29/01/2020 9:51 34

Rwanda& Qatar: Isura nshya y’ubufatanye mu bucuruzi, Umuco, Ubukerarugendo,…

U Rwanda uyu munsi rwakiriye umushyitsi w’Imena, igikomangoma cya Quatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wakiriwe na Perezida Paul Kagame. Leta y’u Rwanda na Qatar bahise basinya amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo iz’Ubucuruzi, umuco na Sports n’ubwikorezi bwo mu kirere

Bahise basinya amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco

Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani watangiye uruzinduko  rw’akazi rw’iminsi itatu, we n’itsinda ry’abayobozi batandukanye b’igihugu ke, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru bakirwa na Perezida Paul Kagame n’abaminisitiri batandukanye.

Perezida Kagame na mugenzi we Sheikh Tamim Bin bahise banagirana ikiganiro kigamije gukomeza gutsimbataza umubano n’ubuhahirane hagati ya Qatar n’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwitezweho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, abakuru b’ibihugu byombi banitabiriye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Sheikh Tamim Bin na Perezida Paul Kagame bakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu byo guteza imbere Sports n’Umuco yashyizweho umukono na Minisiteri y’Umuco na Sport z’ibihugu byombi.

Mu Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Quatar, na bwo ibihugu byari byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere n’ishoramari.

Qatar ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku mutungo kamere nka Peteroli na Gazi n’ubwikorezi bw’ingendo zo mu kirere kuko kompanyi y’indege y’iki gihugu Qatar Airways ikora ingendo mu bihugu bisaga 150.

Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2,6, umubare munini wabo ni abo mu idini ya Islam babarirwa kuri 67,7% mu gihe abakristu ari 13,8%; Aba-Hindu na bo bakaba 13,8% naho aba Buddhist bakaba 3,1%.

Igikomangoma cya Quatar yageze mu Rwanda ku gicamunsi cya none
Perezida Kagame yamwakiriye ku kibuga k’indege

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Mukwiye kujya guhinga urusenda cg korora ingurube. Kweli no gutara inkur nk’iyi bikabananira pe ! Ubu se aya masezerano ni ayahe kuki mutayavuga, kuki mutavuga mu ncamake ibiyakubiyemo, igihe azashyirirwa mu bikorwa, icyo u Rwanda ruzungukiramo, impamvu yo atasinywe mu mezi 5 ashize ubwo President yajyagayo……Mwarangiza mukavuga ubusa gusa ngo murakennye, ngo nta bwisanzure…ni nde wababujije kwisanzura ahubwo ko uruhare runini ruturuka ku bujiji bwanyu ! Ese ubundi mwagiye mwandikaho uwagiye gutara ayo makuru aho kwandikaho uwayashyize hano !

    • @ TERRY, icyo nyine nikyo kikwereka ko nta bwisanzure buhari. Nonese babya gutara amakuru batatumiwe? urebe neza nayo maphoto namwe mubinyamakuru byose. Bivugako hari ikinyamakuru kimwe (Igihe.com) gikorera Leta arikyo kyemerewe kugya gutara inkuru abandi nabo akaba ariho bakura amakuru kandi atari yose. Ngayo nguko naho ubundi Umuseke ngye ndawunva rwose, urarengana.

  • Nagirango nibutse abayobozi bacu ko dukeneye umubano nabaturanyi

  • Ami wiriwe..uti uributsa abayobozi ko dukeneye umubano nabaturanyi? Sinzi Aho utuye ariko ubu mumijyi umuntu Amara iminsi 100 adasuhuje uwo baturanye knd ntibimubuza kugira abakure bagenderana iyo afite replacement nubundi buryo bwo kwimeza neza…abegera abaturanyi nabarahura,Abasaba umutobe cg amaganura cg se abashobora kusaba amata uwabo yishwe nimyumbati…none se ko aba Bose tuvuga ko twabasize turabana ngo batumarire iki? Abo turi kurwego rumwe ni Quatar,China,Mexique,Singapore nibindi nkibyo…ni gute uba mu itorero ntiwumve umudiho utera yateruye koko

  • Uri mubi! Ubwo se umwana niyicwa n’imyumbati uzajya kuzana amata i kantarange ntuzasanga yahwereye? Umuturanyi ni uwa mbere di!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *