• 23/01/2020 12:03 10

Rwanda: Mu mezi 9 hakoreshejwe Miliyoni 743Frw mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yagaragaje ko Ibiza biteza igihombo kinini kuko mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka na byo mu mezi ikenda hakoreshejwe miliyoni 743,8 Frw.

Min Kamayirese Germaine atangiza uku kwezi kwahariwe kurwanya ibiza

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Germaine Kamayirese avuga ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri, abantu 70 bahitanywe n’ibiza, abandi 177 bagakomereka.

Ibiza byiganjemo imvura nyinshi n’umuyaga byasenye inzu 4 095, byangiza imyaka yari ihinze kuri hegitari 6 708, byahitanye amatungo 267, bisenya amashuri 163 n’ikigo Nderabuzima kimwe.

Ibi biza kandi byangije imihanda 6, bisenya insengero 49, ibiraro 11, inyubako za leta 15, byajyanye imiyoboro y’amazi 3 binangiza imiyoboro 60 y’amashanyarazi, amasoko 3 n’uruganda rumwe.

Akomeza avuga ko hari byinshi byagiye bikorwa kugira ngo abantu bagizweho ingaruka n’ibiza bafashwe birimo guha bamwe isakaro no kubasanira byose byatwaye angana na Miliyoni 743,8 Frw.

Yagize ati “Mu mezi i kenda  gusa tumaze guhomba ibintu byinshi nk’igihugu.”

Kamayirese avuga ko mu kwezi kwahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza, bifuza ko buri munyarwanda wese yagira uruhare kugira ngo igihugu kidakomeza guhomba aya mafaranga.

Yagize ati “Nka buriya ariya mafaranga tuvuga, ubutaka bwatwaye n’ibiza ntitwongera kubushyiramo, ntidushobora kongera kubugarura, ubuzima bw’abantu ntidushobora kongera kubugarura.”

Uku kwezi kwahariwe kurwanya ibiza kwatangiye uyu munsi hazakorwa ibikorwa ibitandukanye birimo ubukangurambaga mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza

Ministiri Kamayirese avuga ko kurwanya Ibiza bidakwiye guharirwa Ministeri n’inzego za Leta ahubwo ko bikwiye kuba ibya buri munyarwanda.

Yagize ati “Ntidushora guhagarika burundu Ibiza kamere ariko dushobora kugira ubumenyi ku kugabanya ingaruka ziterwa na byo no gukumira ibiterwa n’ibikorwa bya muntu bikadufasha kubaka ibiramba.”

Muri uku kwezi kwahariwe  kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza hazanatangwamo ibiganiro  bigamije gukangurira abantu uburyo bwo kwirinda ibiza, haterwemo n’ibiti byo gufata amazi y’imvura.

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko Abanyarwanda bakwiye kongera kugaruka ku muco wo kuzirika ibisenge, gusibura imiferege no guca imirwanyasuri.

Yahaye abanyamakuru ikiganiro

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • IKIZA kitwa Hurricane Katrina cyabaye muli USA mu mwaka wa 2005 cyatwaye 125 Billions USD,nukuvuga + 110 Trillions FRW.Cyashenye ingo zibarirwa muli za Millions,kica abantu 1836.
    IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi: Heatwaves (ubushyuhe bukomeye cyane),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc… Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo IBIZA,ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *