• 12/12/2019 7:20 15

‘Rwanda Modesty Fashion Show’ biyemeje kuzamura impano z’abamurika imideli

Abategura igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideri cyiswe ‘Rwanda Modesty Fashion Show’ batangije uburyo bushya bwo kuzamura abafite impano zo kumurika imideri zitaramenyekana.

Nkubito Abdul ashimira abari bitabiriye iki gitaramo

Iyi gahunda bayitangirije mu gitaramo baheruka gukora mu mpera z’icyumweru gishize.

Bashyize imbere gahunda yo kumurika imideri yambarwa n’abifuza kurimba bikwije.

Mu kiganiro na Ngabitsinze Abdul Wahab utegura iki gitaramo cya ‘Rwanda Modesty Fashion Show’, yavuze ko bifuza guteza imbere imyambaro ikorerwa mu Rwanda ariko bibanda ku myambaro yafasha umuntu kurimba yikwije.

Ngo bifuza no kuzamura impano zitaramenyekana z’abamurika imideri.

Yagize ati “Mu gitaramo twakoze uyu mwaka twifuje kuzamura impano z’abamurika imideri zikihishe kuko twasanze ari imwe mu nzira yafasha uruganda rw’imideri mu Rwanda kuzamuka. Twakoresheje abakobwa 16 n’abahungu 14 bose bamuritse imideri.”

Ngabitsinze akomeza avuga ko bakoresheje abahanga imideri batandatu barimo uwitwa Mugeni Ngendahimana Diane, Nshimiyimana Yannick, Nkundabagenzi Neema, Uwamahoro Delphine, Hakym Lygan na Umutesi Lucie.

Iki gitaramo kandi cyari kiyobowe n’umunyarwenya Kulius Chita na Christelle Kabagire wigeze kumurika imideri, ariko ubu akaba yarahindutse MC mu bitaramo bya Fashion.

Igitaramo cya Rwanda Modesty Fashion Show kimaze kuba inshuro eshatu  mu myaka itatu ikurikirana, icya mbere cyabaye mu 2016 muri Petit Stade i Remera.

Amwe mu mafoto yerekana uko igitaramo cya Rwanda ModestyFashion show 2018 cyagenze.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Rwanda Modesty Fashion Show’ biyemeje kuzamura imano z’abamurika imideli

    iyi title yanyu ntisobanutse kuera imyandikire mutitaho, muge mwubaha ibihekane ( IMANO)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *