• 23/01/2020 1:57 20

Rwanda: Icyayi kinjiza Miliyoni 90 USD buri mwaka…Uruganda rushya rwitezweho kongeraho 3%

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gelardine uyu munsi yafunguye ku mugaragaro uruganda rushya rutunganya icyayi (Rugabano Tea Campany Limited ) rwo mu karere ka Karongi, yavuze ko ubusanzwe icyayI kinjiriza u Rwanda Miliyoni 90 z’amadolari ya America uru rushya rukaba ruzayongeraho 3%.

Min Mukeshimana avuga ko uru ruganda rwitezweho kuzamura amafaranga u Rwanda rusanzwe rwinjiza aturutse mu cyayi

Minisitiri Mukeshimana watangije uru ruganda rwubatse mu murenge wa Rugabano, yavuze ko rwitezweho kuzamura amafaranga aturuka mu cyayi.

Avuga ko ziriya miliyoni 90 USD zinjizwa n’ingada 16 zari zisanzweho, akavuga ko uru rushya rwitezweho kuzazana inyongera ya 3% kuri ariya yari asanzwe aturuka mu cyayi.

Yavuze kandi ko ruriya ruganda ruzaniye amahirwe abatuye muri kariya gace kuko hari ibikorwa by’amajyambere bagiye kwegerezwa.

Yagize ati “Ubuhinzi bw’icyayi hano mu Rugabano, ni Umushinga ukomatanyije kuko ukubiyemo ibikorwa byo kubaka imihanda no gutuza abaturage babaga mu manegeka.”

Ruriya ruganda rw’abahindi ruherereye mu misozi miremire iberanye n’ubuhinzi bw’icyayi, rwitezweho ko ruzajya rutunganya toni 1000 ku mwaka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko Kampani z’abahinde zeguriwe uru Ruganda kuko zifite uburambe bw’Imyaka irenga 100 mu gutunganya Icyayi.

Ministiri Mukeshimana avuga ko icyayi gifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda bityo ko ari na yo mpamvu Leta yifuza kwagura ubuso busanzwe buhingwaho iki gihingwa.

Karitasi Bamazeyo umwe mu baturage bahinga icyayi muri kariya gace, avuga ko bagihinga ibindi bihingwa batabonaga umusaruro utubutse kuko hariya hahanamye, imvura yagwa igatera isuri ikabangiriza imyaka.

Ati “Aho ubuhinzi bw’Icyayi butangiriye ni bwo abahinzi batangiye kubona amafaranga, mu cyayi ni ho tuvana ubukungu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse avuga ko hari Impinduka zitangiye kuboneka muri aka gace gahingwamo icyayi.

Munyantwali yasabye abaturage gukomeza kwagura ubuso bahingaho icyayi  kugira ngo burusheho kubateza imbere.

Uruganda rushyashya rwatashywe uyu munsi rumaze guha akazi abaturage bagera mu 2 000 bo mu mirenge ya Rugabano, Gitesi, Gashari, Rubengera na Murundi yo mu karere ka Karongi.

Rugabano Tea Campany Limited yafunguwe uyu munsi
Yafunguye ku mugaragaro uru ruganda
Ruzajya rutunganya toni 1000 ku mwaka
Rwubatse muri kariya gace
Ministiri yarebye imirimo y’uru ruganda
Karitasi Bamazeyo umwe mu bahinzi b’icyayi avuga ko Icyayi kiri mu bihingwa bibinjiriza amafaranga
Ngo abahindi bafite ubunararibonye mu byo gutunganya icyayi
Min Mukeshimana avuga ko aya ari andi maboko ubukungu bw’u Rwanda bwungutse

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Karongi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *