• 07/12/2019 11:12 26

Rwanda: Haragwa imvura nyinshi iturutse ku muyaga wo muri Victoria

Ikigo k’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyaburiye inzego zishinzwe gukumira ibiza n’Abanyarwanda ko kuva mu ijoro ryo ku wa kane no kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi, imvura nyinshi ishobora kubamo umuyaga igwa mu duce twinshi tw’igihugu.

Imvura iteganyijwe mu Rwanda ngo izageza ejo ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi

Ubutumwa bwa Meteo Rwanda buvuga ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 09  kugeza ku ya 11 Gicurasi 2019, hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga.

Muri rusange imvura iteganyijwe iri hagati ya mm 30 na  mm 60 naho umuyaga uri hagati ya 5m/s na 10m/s.

Kuri Twitter banditse ko “Kubera ibicu biremereye birimo guturuka mu Kigaya cya Victoria, biteganyijwe ko Intara y’Iburasirazuba iza kugusha imvura mu masaha ari imbere.”

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe imvura nyinshi yagwaga mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Rulindo, na Rutsiro.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura ikomeza kugwa no mu tundi Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Ahateganyijwe imvura  nyinshi ni mu Ntara y’Amajyaruguru, Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru,  no mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, iyi mvura ngo ishobora guteza ibiza.

Meteo Rwanda yavuze ko ishishikariza Abaturarwanda muri rusange n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo gukumira no kugabanya ibishobora kwangizwa n’imvura nyinshi n’umuyaga biteganyijwe.

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Impamvu tubona muli iki gihe hari IBIZA bikomeye kurusha kera (Hurricanes,Cyclones,Floods,too high temperatures,etc…),nukubera ko ibihugu bifite inganda zikomeye zohereza ibyotsi byinshi mu kirere (air pollution) byangije ikirere (Climate Change).Abahanga benshi bavuga ko niba nta gikozwe ngo ibyo bihugu bigabanye ibyo byotsi,nta kabuza bizatera imperuka y’isi.Gusa nkuko bible ivuga,ntabwo Imana izemera ko abantu bangiza isi yiremeye,ahubwo izabatanga ikure mu isi abo bayangiza,hamwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon itari kure.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *