• 14/12/2019 10:31 44

Rwanda: Hagiye kuba Inama nyafrica ku iterambere ry’ibikorwa remezo

Mu Cyumweru gitaha mu Rwanda hazaba inama izahuza ibihugu by’Africa izaba igamije kwigira hamwe icyakorwa ngo imishinga y’ibikorwa remezo kuri uyu mugabane itezwe imbere mu buryo burambye. Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Iterambere ry’ubukungu rishingiye ku gukemura ibibangamira ibikorwaremezo’.

Urwanda rushimirwa intambwe rwateye mu guteza imbere ibikorwa remezo harimo n’imihanda

Abazitabira iriya nama bazigira hamwe uko iterambere rirambye ryashingira k’ukubaka ibikorwa remezo birambye no kureba uko ibyubatswe bakomeza kubungwabungwa.

Hazigwa kandi uko imyubakire ya biriya bikorwa remezo yashingira ku ikorana buhanga rigezweho muri iki gihe.

Abahanga bazarebera hamwe uko iterambere ry’ubukungu n’iry’iby’ibikorwa remezo  by’umwihariko ryashingira k’ugukoresha murandasi n’ubuhanga bugezweho bita Artificial Intelligence.

Iterambere ry’umugabane w’Africa ngo rigomba gushingira k’ukumenya ibyo ukeneye haba mu bikorwa remezo, politiki n’imibereho myiza y’abaturage. Icyakorwa cyose muri izi nzego kigomba kuba kigamije kuzamura imibereho y’abatuye Africa.

 Bitewe n’aho isi igana muri iki gihe, bisaba ko Africa nayo igira ibikorwa remezo bituma idasigara inyuma.

Ibi bikorwa ariko ngo bigomba gukurikiza imirongo migari y’iterambere rirambye Umuryango w’Abibumbye washyizeho.

Abateguye iriya nama izaba taliki 13 na 14, Ukuboza, 2018 bavuga ko imishinga y’iterambere ry’ibikorwa remezo itagomba kwibagirwa kubungabunga ibidukikije.

Abagena imigambi y’ibihugu harimo no kubaka imigi igezweho ngo bakwiye gukora uko bashoboye ibishushanyo mbonera by’imigi bikaba byerekana uko abaturage bo mu by’ubukungu bitandukanye bazayituramo.

Abaturage bagomba gutegurirwa uburyo bazatura, uko bazagera ku mazi, ku ngufu z’amashanyarazi ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ibi  ngo bizatuma imigi y’Africa ihinduka amasangano ya ba mukerarugendo n’abashoramari.

Itangazo rigenewe abanyamakuru abateguye iriya nama basohoye ryerekana ko ari uburenganzira bw’abatuye Africa kugira ubuzima bwiza nk’abandi bose.

Iyi mibereho myiza ngo izaturuka ku mpinduka z’ubukungu zigamije kuzana imibereho myiza mu batuye uyu mugabane kandi ntawe uhejwe.

Imibereho myiza izagabanye ibyaha bikomeye birimo iterabwoba , bizagabanya abimukira bava kuri uyu mugabane bakajya i Burayi gushakirayo amaramuko n’ibindi byaha bishingiye ku bushomera bimaze igihe.

Ikindi k’ingenzi kizaganirwaho muri iriya nama ni uburyo Abanyafrica ubwabo bashyiraho bwo kugira uruhare rutaziguye mu kwitekerereza no kwishyiriraho ibikorwa remezo bibanogeye.

Iriya nama ya gatanu nyafrica izaba igiye kwiga ku iterambere ry’inyubako n’ibikorwa remezo (bâtiment et des travaux publics,BTP) izagaruka cyane kuri izi ngingo:

-Guteza imbere imikoranire hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera

-Kongera umusaruro uturuka mu bigo by’abikorera

-Guha amahirwe abashora imari mu masoko y’imigabane

-Gushishikariza ibihugu kongera ibikorwa remezo bishingiyeku nyubako n’ibindi

-Kongera amahirwe Africa ifite yo kubona abashoramari mpuzamahanga

-Gutuma urwego rw’ibikorwa remezo rurushaho gutera imbere no gutanga umusaruro

-Gushyiraho uburyo bwo kongerera ubumenyi abahanga mu kubaka ibikorwa remezo

Iriya nama izatangwamo ibiganiro n’impuguke mu iterambere ry’ibikorwa remezo zigera kuri 31. Izaba ibaye ku nshuro ya gatanu ariko ni ubwa mbere izaba ibereye mu Rwanda.

Kugira ngo ubashe kwiyandikisha kwitabira iyi nama iyandikishe uciye kuri: 4rm8bkdm.evenium.net 

 

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *