• 24/01/2020 1:52 06

‘Rwanda Fashion Week 2019’ yerekanye ko ari urubuga rugari rw’abahanga imideli

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019 haraye habaye igitaramo cyo kumurika imideli cyiswe Rwanda Fashion Week cyahoze kitwa Collective Rw Fashion Week. Imideri yamuritswe muri iki gitaramo yerekanye ubuhanga n’urwego rwiza ubuhanzi bw’imideli mu Rwanda bagezeho. Ni igitaramo cyitabiriwe na Ange Kagame  n’umusore bakundana Bertrand Ndengeyingoma na Ian Kagame.

Ni urubuga rwo kwerekana ubuhanga mu guhanga imideli

Iki gitaramo cyatangiye saa mbiri z’ijoro cyakereweho isaha imwe . Abahanga imideri bo mu Rwanda na Nigeria ni bamwe mu bamuritse imideri yabo muri kiriya gitaramo.

Kuva Saa mbiri n’igice nibwo Sonia Mugabo yamuritse imideri yahanze agukurikirwa n’abandi bahanzi b’imideri barimo Rwanda Clothing, Emmanuel Akoro wo muri Nigeria, Liza B Marler, House of Tayo na K’tsobe bari bafite umwihariko wo kumurika imirimbo yo kwambara nk’amaherena, ibikomo n’inigi mu gatuza.

Mbere y’uko abari bitabiriye iki gitaramo bajya mu karuhuko habanje kwakirwa abahanzi b’imideri bakizamuka nabo bagaragaza ibyo bahanze.

Abamuritse imideri bakizamuka barimo Emmanuel Niyonsenga, Grace Umutoni, Claudine Ingabire na Falonne Rusamaza.

Moses Turahirwa uri mu bategura iki gitaramo akaba n’umuhanzi w’imideli yabwiye Umuseke ko aba bahanzi b’imideri babahisemo bagendeye ku buhanga bari baragaragaje mbere.

Ati: “ Mu guhitamo abamuritse imideri twashingiye ku buhanga berekanye bari barekanye mbere mu irushanwa ryiswe  ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ yari ryateguwe na Imbuto Foundation.”

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminota mirongo itatu hakurikiyeho Moses Turahirwa nawe yamuritse   imyambaro (collection) yise Inkingi.

Nyuma ye yakurikiriyeho abahanga imideli bibumbuye mu kirwa Inzuki Designs bamuritse amaherena, inigi n’ibikapu byambarwa n’igitsina gore.

Mathew Rugamba ufite inzu y’imideri ya House of Tayo nawe yamuritse imideli yisanisha n’imyambaro yambarwa n’abazwi nk’aba ‘cowboy’ bo muri Leta Zunze Ubumwe za America

Nyuma ya House of Tayo hamuritswe imideri yakozwe na Maison Munezero nawe uri mubakizamuka muri uyu mwuga.

Hakurikiyeho inzu y’imideri izwi nka Uzi Collections, yamuritse  imideli ifite umwihariko yari ibumbiye mu cyo bise Altar collection bakoze muri 2019.

Uzi Collections barangije kumurika bakurikiwe na Haute Baso  bamuritse imwe mu  imideri bahanze.

Iki gitaramo cyasojwe hamurikwa imideli ya Orange Culture wari uturutse muri Nigeria.

Ange Kagame nawe yari muri iki gitaramo gikomeye mu kumurika imideli mu Rwanda
Abanyarwanda bamurika imideri baba babukereye
Bamwe bari bambaye imyenda ikoze nka kimono z’Abayapani
Ipantalo yera ku ikabutura yera nabyo bibera abakobwa
Buri wese yari aberewe mu byo yari yambaye
Umuhondo wa zahabu uriho umwitero nawe ubera uwambaye
Imyambaro yera irekuye uyambaye nayo isa neza
Ikanzu ndende ariko idataratse nayo iba agaragara neza
Itaratse nayo ntacyo itwaye
Abakobwa bafite umubyimba uringaniye baberwa na byinshi
Buri wese aba yifitiye ikizere
Abahungu ku makote y’igitenge
Iki gitaramo kuba ari uburyo ku bamurika imideli cyo kwigaragaza
Amakanzu yerekana intugu hari abo abera
Abasore b’ibigango nabo baberwa na byinshi…

Robert KAYIHURA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ariko ubu koko abakobwa b’abanyarwanda basanga kujya mu bitaramo bambaye ubusa ari umuco mwiza ?

  • Ko wibagiwe kuvuga ko habanje igikorwa cyo kunamira Alexia Mupende.

  • Ariko munsobanurire abasobanukiwe neza n’ibanga riba muri ibi by’imideli cg ikidasanzwe kibamo kuburyo byitabirwa cyane ndetse n’abakomeye n’ibyamamare !!!! Ese izi model bakora ko ntajya nzibona zambarwa inaha mu Rwanda nyuma yo kuyihanga ijyahe ? birangirira he ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *