• 11/12/2019 4:24 26

Rwanda Day yasubitswe ku mpamvu zitunguranye

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba tariki ya 24 z’uku kwezi kwa Kanama yasubitswe ku mpamvu zitunguranye.

Rwanda Day isanzwe ihuza abanyarwanda n’inshuti zabo

Itangazo ryagiye hanze muri iki gitondo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko iyi Rwanda Day yasubitswe ku mpamvu zitunguranye.

Rwanda Day yagombaga kuba tariki ya 24 Kanama mu Budage, ni umunsi usanzwe uhuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo baba baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko itariki yimuriweho izatangazwa mu minsi iri mbere.

Iri tangazo rigenewe Abanyarwanda n’inshuti zabo, rigaragaza ko iyi Minisiteri yisegura ku bo iki kemezo gishobora kubangamira.

Uyu munsi w’Abanyarwanda n’inshuti zabo bahurira hamwe bakaganira n’umukuru w’igihugu ku iterambere ry’u Rwanda, muri 2011 wabereye i Paris mu Bufaransa, muri 2012 i Boston muri USA, muri 2013 i Toronto naho muri 2014 ibera i Atlanta n’i Dallas muri 2015 ubera mu Buholandi.

Muri 2016 Rwanda Day yabereye i San Francisco  uri USA naho muri 2017 ibera i Brussels mu Bubiligi.

UMUSEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Umuhango wo gusinya imihigo mu rwego rw’igihugu wasubitswe bitunguranye, Rwanda Day irasubitswe bitunguranye… Ubwiru.com….

  • Byaba byiza amafaranga atangwa mu gikorwa cya Rwanda day agiye aturuka mu mfashanyo.

  • OK ubwo hari impamvu.Nibayisubukura nanjye bazambwire tujyane

  • Rwanda Day imwe igendaho arenga miliyari ya Frw. Harimo ibyumba by’amashuri nka 250. Ibyacu bipfira mu gusesagura by’umurato no kujya kwirarira ku banyamahanga tubasigira n’uduke dufite tukagerekaho n’igipande cy’ava mu mfashanyo baba baduhaye. Tukajya iwabo kubereka imbonankubone ko turi abahanga bo kwirata no kuvimvira mu byo badufashisha n’ibyo batuguriza bizishyurwa na mwene Ngofero.

  • @ gahinda we , muri ba ntamunoza .Kuva leta y’ubumwe itangiye gukora nyuma y’amahano 94 mwasize mushenye I igihugu muvuga ko nta cyiza mwabonye yakoze musuka ibigambo kuri socio media abandi ngo baragerageje gucengera ngo bakomeze ubwicanyi babatesheje 1994 ! Nimutuze kuko ibyo mushoboye ni vuvuzela kandi urusaku rw’imbwa ntirubuza umuntu gutambuka

    • Wiyita Free ariko ntanahamwe uri Free rwose.Kuki critique ituma umuntu aho gusubiza kuri buri kimwe ahitamo gutukana? Sinzi niba warasomye ikinyamakuru Kinyamateka Umuntu witwa Semusambi yandikagamo mbere ya 1990 nyuma haje n’ibindi binyamakuru aho wasangaga umuntu wese ufite igitekerezo cye kinenga leta afite uburenganzira bwo ku cyandika agashyiraho amazina ye kandi ntihagire ingaruka bimugiraho. Umuntu udashima gusa ntabwo aba ari umwanzi wu Rwanda, umujenosideri, interahamwe, cyangwa igipinga.

  • Ariko n’ubundi hari amakuru yavugaga ko kubera ibikorwa by’urukozasoni intore ziherutse gukora ubushize mu Bubiligi ubwo zamenaguraga amamodoka yabigaragambyaga uburayi bwose bwaba bwarafashe icyemezo cyo guhagarika Rwanda day.Gusa ni ukubitega amaso.

    • Ashwi … ngo ni ukubera Ebola ….

  • Ese Free we ubu ibyo Gahinda yavuze nibyo uvuze bihuriye he?

  • Igihe cyose kutavuga rumwe bizahoraho , kandi abanenga bose siko baba bagamije kubaka, gusa iyo ubuyobozi ari bwiza ibikorwa birivugira, naho abagaya bo mujye mubareka kuko nibyo bibaruhura

  • @ FREE, umugani wa Rubyiruko umuntu iyo mutahuje igitekerezo kyangwa agakora critique nibyo bituma ahinduka umu genocidaire? buriya urebye neza wasanga arinumu cikacuma (just saying…). Kandi ibyo yavuze byose nukuri ntanakimwe abeshya. Ahokugirango utange opinion yawe neza udatukana uhisemo kumwita umu genocidaire. Shame on you!

  • @free ndakumenyesha ko HE PK arimubapresident bambere kwisi bakora ingendo nyinshi mumahanga(akenshi zidafitiye n’inyungu umuturage,cg zakabaye zoherezwamo abayobozi kurwego ruri hasi yapresident).
    Discours atanga yumvikana nk’umujyanama n’umukozi wokurwego rwohejuru.wasobanura iyo mikorere?
    mugihugu imbere abonekamo amasaha angahe mucyumweru?
    RWANDADAY ni agakoryo k’ubutembere mumari ya LETA.(Niko nyifata)
    please ntidukwiye kuba IBIFURA,ngo uvuze ibyo tudashaka tumwite INTERAHAMWE tutanamuzi.kuko byaba byumvikana ko ABATUTSI(Abacitse kwicumu)ari inkomamashyi(abemera byose)niyo byaba bikocaamye.kdi ntabwo ariko bimeze,barasobanutse mumpande zose.NTUZASUBIRE.
    uRWANDA ni urwacu twese,kwitwaza GENOCIDE ugamije gucecekesha uwo udashaka ntaho byatugeza MUVANDIMWE”FREE ”
    Kubwange RDADAY ikurweho,abashaka uRWANDA ntiturubasangisha mu BURAYI
    n’AMERIKA barusanga iwacu.
    MUREKE KWIYIBA NO KWISAHURA.URABYUMVISE NEZA??
    NTUZONGERE NDAGUHANNYE MWANA WANGE @RWANDA

  • Ntacyo imariye igihugu uretse gusesagura umutungo wa leta no kwifotoza. Nikimwe namafaranga ahembwa ingirwa badepite bicaye nkibishyitsi munteko.

  • Rwanda day ni uburyo bwo gutembera no kurya ibyagatunze abanyarwanda benshi. Ese ku mugani ko twirirwa turirimba Ireme ry’uburezi n’ubucucike buri mu mashuri, Ariya mafranga akoreshwa ntiyakubaka ibyumba by’amashuri? Uzi gusanga abana 90 mu ishuri 1 na mwarimu imbere yabo!!!? Kdi abo bayobozi barahagera bakareba bakigendera.!! Nonese mu kuri Rwanda day ni iki yungura abanyarwanda!!!? Umushyikirano, umwiherero, byose ko ari consommation gusa Hari inyungu abaturage tubona!? Birutwa n’uko perezida wacu yajya ayakoresha mu kuzenguruka igihugu kko byibura Hari abaturage barenganurwa kubera Yahageze akumva ibibazo byabo!! Buri wese agira imyumvire ye,buriya umunyarwanda witabira ibyo birori ntiyabinenga kko ngo ntawuvugana injya mu kanwa.

  • Burya rero abantu birirwa baririmba Genocide mu kanwa kabo naje gusanga hafi ya bose batarayibonye bayumva nk umugani cg amateka.kuko uwaraye mu bihuru asimbuka imirambo agasigara ari nyakamwe,ntabwo ayihoza mu kanwa .ijoro ribara uwariraye

  • wavuze nabi ibintu byose ntukabihindure muri angle ya Genocide,please change yourself my Dear

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *