• 28/11/2020 12:35 48

(VIDEO): COVID-19 muri Gereza imaze guhitana abantu 11

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangarije Abanyamakuru ko rwafashe ingamba zikomeye nyuma y’uko muri Gereza abantu 11 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19, abandi basaga 100 bakaba baracyanduye.

Asubiza ikibazo cy’Umunyamakuru w’Ijwi rya America, Umuyobozi wa RCS, CG George Rwigamba yagize ati “Abarwayi tumaze kugira muri Gereza, iya Muhanga, iya Kigali na Rwamagana bose hamwe ni 178, abagaragaye. Abo tumaz egutakaza ni 11, ariko ingamba zarafashwe, hari ahantu hashyizweho kuri izo Gereza zo kuvura abantu zashyizweho na RBC, bamwe bari gukira, nibakira tuzababwira, indi ngamba ni ugukumira ko bariya bantu bahura n’abo hanze kugera igihe COVID izaba yabonewe ingamba.”

RCS yavuze no ku kibazo k’imibereho y’imfungwa, Umuyobozi w’uru rwego avuga ko ingengo y’imari ya Leta ihari kandi buri mugororwa akaba afite ifunguro agenerwa.

Ati “Ntabwo muri Gereza abashonje, nta n’ubwo bazasonza, ahubwo hari ikibazo cy’abarwayi, iyo yananiwe kurya ibiryo bimugenewe cyangwa akagaragaza intege nke ntabwo biba bivuye ko ashonje, tureke kubyitiranya. Diyoseze ya Byumba yatangaje ko hari abagororwa bashonje turabivuguruza, ari na yo yabikoze ku bw’impuhwe itabariza abanyantege nke.”

Mu bindi RCS yabwiye Abanyamakuru ko abagororwa batoroka bagabanutse cyane, ngo n’abari babigerageje barakuriranwe basubira muri Gereza ku bufatanye bw’inzego z’umutekano.

Ubwandu bwa COVID-19 muri Gereza ya Ntsinda mu Karere ka Rwamagana bwatangiye kuvugwa mu Ntangiriro z’uku kwezi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije aganiraga na Radio na Televiziyo Rwanda tariki 09 Ugushyingo 2020 nibwo yemeje ko icyorezo kiri muri Gereza ya Rwamagana.

Nyuma yaho mu barwayi bashya batangajwe, harimo n’abanduye muri Gereza ya Kigali, i Mageragere.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu ijoro ryakeye abanduye Coronavirus ari 36 barimo ab’i Kigali (7), Gisagara (9), Karongi (1), Nyamagabe (17), na Rubavu (2).

Abamaze guhitanwa n’icyorezo bagera kuri 46.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *