• 17/01/2020 8:51 04

Rwanda: Batanu baregwa ruswa mu itangabuhamya i Arusha bafashwe

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwashyize mu bikorwa inyandiko zo gufata no gufunga zatanzwe n’Urwego rwasimbuye Urukiko rwa Arusha (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) maze bufunga abanyarwanda batanu bashinjwa kunaniza Urukiko rwa Arusha, gutanga ruswa…ubu ngo bazahita boherezwa i Arusha kubazwa ibyo baregwa.

Dr Serge Brammertz Umushinjacyaha wa ruriya rwego ashima ubufatanye n'u Rwanda, aha ni mu kwa gatandatu ari kumwe na Jean Bosco Mutangana
Dr Serge Brammertz Umushinjacyaha wa ruriya rwego ashima ubufatanye n’u Rwanda, aha ni mu kwa gatandatu ari kumwe na Jean Bosco Mutangana

Abafashwe na Rwanda Investigation Bureau ni  Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha bwa ruriya rwego ruburanisha abaregwa Jenoside mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko aba bafashwe kuwa mbere tariki 03 Nzeri 2018 bashinjwa guhakanya cyangwa kunaniza urukiko, gushishikariza guhakanya urukiko, kurenga ku mategeko y’urukiko, no kwivanga mu butabera bwa ruriya rwego rwasimbuye urukiko rwa Arusha.

Ubushinjacyaha bwa ruriya rwego bushinja Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma ko ubwabo babicishije ku bandi batanze ruswa bakanashyira igitutu ku bimenyetso byatangwaga n’abatangabuhamya barinzwe (batagaragazwa imyirorondoro) mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ngirabatware yari Minisitiri w’igenamigambi n’umurwanashyaka wa MRND ku Gisenyi, yatawe muri yombi mu 2007 i Frankfurt mu Budage, mu 2012 yahamwe no kugira uruhare muri Jenoside, guhamagararira abantu gukora Jenoside no gufata ku ngufu, yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwa ruriya rwego bushinja Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo gutangaza amakuru arebana n’abatangabuhamya barinzwe bazi neza ko ibi binyuranyije n’amategeko.

Aba baregwa bose ngo umuhati wabo wari ugamije gukuraho umwanzuro w’urukiko wafatiwe Ngirabatware n’urukiko rwa Arusha.

Abafashwe barashinjwa kugerageza gufunguza Ngirabatware
Abafashwe barashinjwa kugerageza gufunguza Ngirabatware

Urwego rwasimbuye ruriya rukiko rwahise rutanga impapuro zo kubafata, Umushinjacyaha warwo Serge Brammertz, uheruka mu Rwanda mu mezi abiri ashize, avuga ko ashima inzego z’ubutabera mu Rwanda ku guta muri yombi aba bashinjwa.

Ati “Dushimishijwe no gukomeza gukorana neza n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, n’abandi bayobozi b’u Rwanda.”

Aba baregwa ngo babanje kugirirwa ibanga kugira ngo batazacika ubutabera kugeza bafashwe muri iyi minsi.

Serge Brammertz avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abatangabuhamya bifuje kurindirwa umutekano uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Uyu Ngirabatware afite imyaka 62.Avuka muli Commune yitwaga Nyamyumba (Gisenyi).Niho Bralirwa ikorera byeri ku Kivu.Afite PHD muli Economics from Switzerland.Ni umukwe wa Kabuga Felicien,wawundi bavuga ko yaguze imihoro muli China yo gukora genocide.Yahoze ari minister of Planning and Economy.Niba nari we,nasaba imana imbabazi.Kugirango nimpfa nzazuke ku munsi w’imperuka.Naho ubundi imyaka 30 bamukatiye,ntabwo yasohoka muli gereza ari muzima.Azaba yarapfuye.Mu isi nshya nta gereza zizabamo,kuko ku munsi w’imperuka imana izarimbura abanyabyaha bose banga kwihana.

  • Buriya byagenze gute ngo abantu batange ruswa mu Rwanda, bayihe abanyarwanda bari mu Rwanda, abantu bari Arusha babimenye mbere y’inzego za Leta yacu? Nibo bitohoreje koko, cyangwa nitwe twabahaye ayo makuru y’uko iyo ruswa yatanzwe? Ngo byitwa subornation de temoins. Na Jean Pierre Bemba ICC iriho irabimurega n’ubwo yamurekuye, ni nabyo byamubujije kwemererwa kwiyamamariza kuba Prezida. Abanyabyaha bo my Biyaga Bigari ko bakoperana cyane ra!!

    • Ongeraho na Ntaganda Bosco nawe ufungiye Hague, awe aregwa ibyaha byo guhamagara abatangabuhamya agiango abagure cg abatere ubwoba aregwa kandi kwica abantu mu gace ka Ituri kimwe na Bemba,. Aba bicanyi bo mu biyaga bigari nubwo bigenda gahoro ariko nabo ntiborohewe, ubutabera bubageraho byanze bikunze.

      • Ikibazo nuko abakora ibibi kubarusha badafatwa kubera Immunity (ubudahangarwa).Too much injustice in this world.Nyamara bakavuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.Only God will equate people in his incoming Kingdom.

        • Hanyuma niyo Immunity igatuba abantu bagundira ubutegetsi…

  • Amafuti yo yakorewe Arusha ni menshi cyane kandi nabayakoze bariyizi, hari aba mutweretse, hari abajyagayo bajyiye gushinja ibinyoma cyangwa gushinjura ibyo batazi, mbese naho hakorewe amabi menshi nkayajyiye akorerwa mu butareba bwa hano iwacu. Nshimyeko aba bajyiye guhanwa, ese bariya bandi bo bazahanwa ryari? Abanyarwanda twakoze bibi byinshi, twari dukwiye gupfukama twese tugasaba Imana imbabazi igakura umuvumo w’amaraso, urwango n’ikinyoma ku gihugu cyacu.

    • @Rwanamiza: sinumva impamvu ufata abanyarwanda bose ukabapakira mu gatebo kamwe. Niba warakoze ibibi muri biriya wavuze pfukama usabe imbabazi ku giti cyawe ureke kwihisha mu mutaka ngo abanyarwanda bose ni bakoze ibibi. Ibi simbyemera na gato. Mu banyarwanda harimo ababi hakabamo n’abeza. Uwo umutima ucira urubanza akwiye kuzisaba mu nyungu ze n’iz’Igihugu cye. Ni uko mbibona

  • Reka iterabwoba se nyine. Iyo (I)si yawe nshya uzayibemo wenyine maze uzayishimire wenyine niyo mana yawe. Abantu ntibagomba gukomeza gukangishwa ibitazabaho, abantu bagombye kwigishwa kugira neza batizezwa ibitazigera bibaho. Ese ubwiye abantu kugira neza kugira ngo ubuzima bworohe kandi basangire batagirirana nabi byagutwara iki utitwaje itetabwoba ryo kuzarimburwa n’iyo ngirwa mana yawe?!

  • @LILY ushobira kwibwira ko ntacyo wishinja cyangwa ntacyaha wakoze nyamara ibibinbibera aho uri ubireba ukicexrkera. Reka nkubaze, umaze kwandika(kuko mbona aribyo ushoboye byonyine)kangahe wamagana akarengane?! Ntigakorwa? Ni kangahe wafashije abanyantege nke? Ntabo uzi? Si inshingano z’umuntu nyamuntu? Ni kangahe wasuye abari mu magereza? Bo ntibazasohokamo binjira mu kuryango nyarwanda? Ni kangahe ufata umwanya ukajya gusura abarwayi mu bitaro no ku murenge aho utuye?! Ni kangahe ufata akanya ukagira uti naka cyangwa nyiranaka afite ingorane reka njye kumugira inama azisohokemo yiteze imbere?!
    Warangiza ngo ntacyo wishinja?! Koko rero ntwcyo wishinja, nyamara uwagushungura(uwakurondora) ntiyakuburamo inkumbi(umwanda).
    Wowe cyangwa uwawe mbifurije kutazisanga mukeneye ubavugira, ubatabariza, kuko mbona uri ntibindeba.

  • Abantu bagiye gushinja abandi ibinyoma, kimwe nababibashishikarizaga bo bazafatwa ryari? Burya gutsindwa intambara biragatsindwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *