• 12/12/2019 6:27 43

Rwanda: 10% ntibaragerwaho na internet…Intego ni uko igera kuri bose kandi ihendutse-RISA

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA gitangaza ko abanyarwanda 10% batagerwaho na Internet mu gihe gifite intego ko iri koranabuhanga rya murandasi rigera kuri buri muturarwanda kandi rimuhendukiye.

Inzego zitandukanye zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga zisanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga ku mikoreshereze ya internet mu banyarwada

Byatangajwe mu kiganiro cyahuje inzego zinyuranye zirebera hamwe uburyo Internet yakomeza kuba umusemburo w’amajyambere no korohereza abanyarwanda kubona serivisi nziza.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) kivuga ko Serivizi 98 zitangwa n’inzego za Leta ziboneka ku rubuga Irembo.

Iki kigo kivuga ko 10% by’abanyarwanda bataragerwaho na Internet kandi ari yo yifashishwa mu kugera kuri ruriya rubuga Irembo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), Grace Ingabire avuga ko hari ibikorwa biteganyijwe bigamije kwigisha abantu gukoresha Internet bikazatangirira mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati «Ku buryo guhera ku rwego rwo hasi baziyumvamo ikoreshwa rya internet, dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bazadufasha kugera ku nshingano zacu zo kubona buri munyarwanda wese akoresha internet.»

Yakomeje avuga ko buri mwaka bakora inama zitandukanye zihuza abafatanyabikorwa bakora ibikorwa by’ikoranabuhanga kugira ngo barebera hamwe ikoreshwa rya internet mu banyarwanda mu bikorwa binyuranye.

Yagize ati “Umwaka utaha dufite ibiganiro bigamije kureba uko twafasha umunyarwanda kwiyumvamo ikoreshwa rya internet n’uko yayibyazamo umusaruro tukareba ese abanyarwanda iyo internet bafite bayikoresha gute, tunarebe ese abo bafite internet bayikoresha gute mu buzima bwabo busanzwe.”

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2018 urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere, RURA rwagaragaje ko abanyarwanda bakoresha internet bari 52.1% bavuye kuri 7.9% bariho muri 2010.

Mu burezi amashuri abanza yahawe mudasobwa ni 64 %, ayisumbuye akaba 55% zo zinafite internet.

RISA ivuga ko kuba iyi mibare ikiri hasi ariko ko biterwa no kuba amashanyarazi ataragera mu duce twose tw’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Claudette Irere avuga ko Leta ifite intego ko Abanyarwanda bose bagira ubushobozi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubumenyi kuri ryo.

Yavuze ko kongera ikoreshwa rya Interenet bidasaba kongera umubare wa za mudasobwa ahubwo ko ari ukwigisha abantu uburyo bakoresha iri koranabuhanga.

Yagize ati “Bisaba kongera imbaraga, internet ikabasha guhindura imikoreshereze yayo muri sosiyete no mu bukungu mu muryango nyarwanda, kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bitanga umusaruro ku iterambere.”

Abitabiriye iyi nama ngarukamwaka bavuga ko hakenewe gukora ubukangurambanga bugamije gukangurira abanyarwanda gukoresha internet no gufasha abanyarwanda kuyigeraho ku buryo buhendukiye buri mu nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga Claudette Irere
Barebeye hamwe uburyo Internet yakomeza kuba umusemburo w’amajyambere
Grace Ingabire umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Izi data zijya zinsetsa ahantu ziva nabo bazibwira harya iyo internet igera ahantu hataba ibikorwa remezo bijyana nayo aribyo Amashanyarazi, Iminara na Fiber Optic? Narumiwe kbsa abanyarwanda batunze Laptop,(Computer), Desktop, Smartphone harya nikangahe ku ijana?? Abanyarwanda se bo bafite amashanyarazi ko batagera kuri 56% bakoresha internet kumatelephone batacharginze. Mujye mubeshya abahinde ngo 90% bagerwaho na internet nama network asanzwe yo guhamagara ntafite iyo coverage none ngo internet.

  • Statistics zitangwa n’ibigo bimwe na bimwe usanga ari urwenya! Tekereza batwumvisha ko ubukungu bwacu bwiyongeraho 6% buri mwaka hakaba hashize imyaka 20. Nonese koko igihugu cyakize ku kigero cya 120%? None bati internet iri ku kigero cya 90%! Birenze kwishongora kubo itageraho!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *