• 27/11/2020 2:32 21

Rwamagana: Nyampinga Foundation bishyuriye Mutuelle imiryango 250

Ihuriro rigizwe na bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda, ryishyuriye ubwishingizi mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante bw’imiryango 250 yo mu Karere ka Rwamagana.

Batanga inkunga yabo

Nyampinga Foundation yari ihagarariwe na Miss Mutesi Jolly na Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda, mu gihe mu nzego z’ubuyobozi hari hari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufurukye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyemuvunyi  Radjabu.

Ni igikorwa cya kabiri gikozwe n’iri huriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda riherutse gushingwa rigamije gufasha abana b’abakobwa bafite ibibazo by’imibereho ndetse n’abandi babayeho nabi.

Iri huriro riherukaga gusura ndetse no gutanga udupfukamunwa ku ngabo zamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Nyarugunga mu rwego rwo kwirinda  icyorezo cya COVID-19.

Nyampinga foundation igizwe na Miss Bahati Grace, Miss Aurore Kayibanda, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane, Mutesi Jolly na Miss Nishimwe Naomie 2020.

Ibikorwa bya nyampinga Foundation bikunze kugaragaramo Mutesi Jolly, ndetse na Nishimwe Naomie kuko abandi baba hanze y’u Rwanda.

Iyi Foundation igamije guteza imbere umwana w’umukobwa, abagore n’urubyiruko mu nzira yo gutsinda ubukene.

Bari kumwe n’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba
Miss Jolly yabagejejeho ijambo

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abakene nk’aba, bahabwa inkunga bikaba inkuru nyamukuru , abayobozi bakitabira, baba ari ikimenyetso cy’uko ubukene bunuma somewhere!

    • Ibimwabigaruye sinabibonye muminsi ishize cg muramamaza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *