• 16/12/2019 9:42 43

Rwamagana: Minisitiri Kamayirese yateye ibiti anatanga amabati yo gusana amashuri

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe mu muganda wo gutera ibiti anatanga amabati 300 yo gusana ibyumba 8 by’amashuri byangijwe n’ibiza ku ishuri rya G.S Janjagiro.

Minisitiri Kamayirese Germaine atera ibiti mu murenge wa Fumbwe

Ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukomeye byibasiye iki kigo kiri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bigurukana ibisenge n’amabati by’amashuri 7, abanyeshuri babiri bakomereka byoroheje, abandi babiri na bo barahungabana by’igihe gito.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwamagana, Ministiri Kamayirese yabasabye kugira uruhare mu kwirinda ibiza abashishikariza by’umwihariko gutera ibiti ariko bakanubaka ahagenwe.

Yagize ati: “Ibiti ubwabyo biduha umwuka mwiza ariko binaturinda n’ibiza cyane cyane biterwa n’umuyaga n’isuri, n’ibindi.”

Mme Nyirampakaniye Antoinette, Umuyobozi wa G.S Janjagiro, yemeza ko nyuma yo kwangirika kw’amashuri umunani byateye ubucukike bw’abana mu mashuri ku buryo abana 120 bahurira mu cyumba cy’ishuri kimwe.

Avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitsindire y’abana mu bizami bya Leta ariko ko bafashe ingamba zo kwigisha abazabikora no mu minsi badasanzwe bigamo nko ku wagatandatu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred yashimiye cyane Minisitiri Kamayirese ku bw’inkunga yatanzwe na minisiteri ndetse no kuba yifatanyije na bo mu muganda wo gutera ibiti ku musozi watoranyijwe mu kagari ka Sasabirago.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umuyaga ukunze kwibasira aka karere bitewe nuko gafite ibibaya birambitse kandi kakaba kari hagati y’ikiyaga cya Muhazi n’icya Bugesera

Rwicaninyoni Geremy, umwarimu kuri G.S Janjagiro, yemeza ko iyi nkunga bahawe ishyize iherezo ku bibazo bari bamaranye iminsi nk’abarimu harimo icy’ubucukike bw’abana mu mashuri ndetse ko amabati yari asanzwe kuri aya mashuri yari ashaje cyane.

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu, hatewe ibiti ku musozi uzwi nka Rwimpili rwa Shenga nyuma Minisitiri atangiza igikorwa cyo gusakara amashuri yo kuri G.S Janjagiro.

Iki kigo cya Kiriziya Gatorika ifatanyije na Leta, gifite abanyeshuri basaga 3000 mu mashuri abanza, 602 mu yisumbuye ndetse n’abandi basaga 80 mu mashuri y’inshuke.

Mu murenge wa Fumbwe ahatewe ibiti mu muganda
Muri aka gace imvura iheruka yibasiye ishuri isenya ibyumba 8

Dieudonne MANIRAKIZA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *