• 13/12/2019 9:19 18

Rwamagana: Kuri uyu wa Gatanu ngo abatuye Fumbwe bazabona amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajaab Mbonyumuvunyi aherutse kubwira itangazamakuru ko mu Karere ke hubatswe ibikorwa remezo byinshi birimo n’umuyoboro w’amazi uzayakwirakwiza mu Murenge wa Fumbwe ukaba uru butahwe kuri uyu wa Gatanu.

Ngo abatuye Fumbwe barabona amazi meza kuri uyu wa Gatanu.

Uwo muyoboro w’amazi wanubatsweho ibigega, amatiyo abimenamo amazi, imashini zifasha mu gutunganya no kohereza ayo mazi mu bigega n’amavomo rusange 40 ariko 18 yo mu Kagari Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe.

Uyu muyoboro wuzuye ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umushinga ASSETIP nk’umwe mu mihigo yahizwe na Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019.

Mayor Mbonyumuvunyi yagize ati: “Turabizeza ko kuri uyu wa Gatanu amazi azagera ku baturage umuhigo wacu tukawesa neza.”

Wuzuye utwaye Miliyoni Frw 974 ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage 5000 batuye mu Murenge wa Fumbwe.

Mu mavomo rusange 18 ari mu Kagari ka Nyagasambu kuko ari ko gatuwemo n’abaturage benshi.

Nubwo abo mu Murenge wa Fumbwe bagiye kubona amazi meze, abawuturiye bo bavuga ko nta mazi meza bafite, ngo bavoma igishanga.

Kugira ngo umuturage abone amazi meza bimusaba gukora urugendo rurerure, akajya kugura ijerekani imwe  Frw 200.

Imibare yatanzwe yerekana ko 83% by’abatuye Akarere ka Rwamagana babona amazi meza muri rusange mu gihe abagera kuri 53% bayabona mu buryo buhoraho.

Umunyamakuru w’Umuseke witegereje biriye bikirwa remezo avuga ko yasanze biriho ivumbi kuko bimaze igihe byuzuye ariko bidakora, ubuyobozi bw’Akarere bukizeza abaturage ko amazi azaba yagezemo muri ariya matiyo kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Nyakanga, 2019.

Theogène NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Turasaba Mayor wa Rwamagana natwe kuduha amazi I Runyinya na Gahengeri.Dufite gusa amatiyo atabamo amazi.Kimwe no mu yindi mirenge ya Rwamagana.

  • batekereze no kuri runyinya itegaganye na nyagasambu tuvoma igishanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *