• 29/01/2020 10:13 10

14 bagwiriwe n’ikirombe i Rwamagana nta n’umwe warokotse

Mu kagari ka Ntunga Umurenge wa Mwurire muri Rwamagana uyu munsi ikirombe cyagwiriye abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera kuri 14 muri bo 13 bavanywemo bapfuye. Imirimo y’ubutabazi yari igikorwa kugeza saa saba. Nyuma n’undi umwe wari usigaye bamuvanyemo yapfuye.

i Ntunga aho ikirombe cyagwiriye abantu
i Ntunga aho ikirombe cyagwiriye abantu

Abagwiriwe n’inkangu bose hamwe ni 14 barindwi muribo ni abagore abandi ni abagabo.  Kugeza saa saba hari hamaze kuvanwamo 13 ariko ngo umwe usigayemo ngo nta kizere gihari ko ari buvanwemo agihumeka nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjabu Mbonyumuvunyi yabibwiye Umuseke.

Uyu wari usigayemo nawe yaje kuvanwamo nyuma gato yapfuye.

Jean Claude Rwagasana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire avuga ko iriya mpanuka yabaye saa 8h15 mu gitondo cyo kuri uyu Mbere.

Police y’u Rwanda yatabaye abagwiriwe n’iki kirombe ndetse n’umuyobozi mukuru wa Police IGP Dan Munyuza yaje gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi.

Muri Mata umwaka ushize muri uyu murenge mu aka kagari ka Ntunga, ikirombe cyagwiriye abacukuruzi babasha kubavanamo nyuma y’iminsi itatu bagihumeka.

Hashize amezi abiri mu murenge wa Karenge muri Rwamagana nabwo ikirombe cya gasegereti cyagwiriye abacukuzi batatu umwe ahita apfa.

Imibiri y’abapfuye uyu munsi bazize ikirombe cyabagwiriye yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, Kanombe na Kacyiru.

Imodoka y’Akarere ka Rwamagana ijyana ba nyakwigendera mu bitaro
Imodoka ziremereye zaje kubakuraho itaka n’ibitare byari byabagwiriye
Byasabye ingufu nyinshi n’amasaha menshi kugira ngo abantu 14 bagwiriwe na kiriya kirombe baboneke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • This is a national tragedy.Ndabona ibirombe birimo kwica abantu benshi,kubera ko abashoramari benshi basigaye bakora investment mu mabuye y’agaciro kandi benshi nta Insurance z’abakozi bafite.Jyewe nk’umukristu,nta kindi nabakorera uretse kwihanganisha abasigaye no kubifuriza umuzuko wo ku munsi w’imperuka Yesu yasezeranyije abumvira Imana.Hagati aho,bazaba basinziriye mu kuzimu kandi tuzabasangayo.

  • RIP

  • Leta niba koko imaze kubona ingaruka z’ubu bucukuzi,ikwiye gutekereza ku bintu bibiri. Ari byo Open pit na underground pit. Ni ukuvuga ubucukuzi bukorewe munsi y’itaka cg se ubukozwe mu buryo bwagutse. Niba batabasha kubona ko itaka bacukuramo ridafite ubwirinzi,igihe haje umutingito hazashiriramo abangana iki? Nibayigire open,kuko underground yo ihenze. Nibiba ngombwa bongere ubuso. Abantu 14,mu kiko kimwe,umunsi umwe,impamvu imwe. Ni benshi. Ingaruka z’urupfu rwabo nazo ni nyinshi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *