• 23/01/2020 12:18 00

Rwamagana: Abazi ahakiri imibiri y’abishwe basabwe kwibohora bakahavuga

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ejo tariki ya 14 Mata, ubuyobozi bw’akarere na Ibuka bongeye gusaba abazi aho imibiri itarashyingurwa, kwibohora bakahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Munyaneza Isae avuga ko abantu bazi ahari imibiri kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Munyaneza Isae warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Cyimbazi ubu yahindutse Akagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko habaye ivangura rikomeye mu banyarwanda ndetse ko hanabaye gucura umugambi wo kwica abatutsi nk’uko bajyaga babibwirwa mu ngo zabo no mu ishuri.

Munyaneza avuga ko igihe cyo kwibuka cyongera kubasana imitima kuko bongera kuzirikana abavandimwe, inshuti n’ababyeyi basangiraga akabisi n’agahiye.

Ati “Ni umwanya mwiza wo kubazirikana ariko na none abazi aho imibiri y’abishwe bakwiye gutera intambwe bakavuga aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko bituma natwe twabuze abacu turuhuka.”

Mu cyahoze ari Segiteri ya Cyimbazi, hishwe Abatutsi benshi kuko yari ikikijwe na Komini Bicumbi, Murambi na Muhazi zayoborwaga na ba Burugumesitiri bari barasabitswe n’urwango bari bafitiye Abatutsi bakanarucengeza mu baturage n’Interahamwe bituma Jenoside igira ubukana bukabije muri kariya gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko iyabonetse ari mike ugereranyije n’abishwe muri kariya gace.

Avuga ko ku bufatanye n’abaturage bagiye kubaka urukuta ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe bikazakorwa bitarenze iminsi ijana yo kwibuka.

Ku kigo cya SAYI muri iriya Segiteri ya Cyimbazi, hiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye baje basanga abajandarume baharindaga bizeye kuhakirira.

Gusa si ko byagenze kuko baje guterwa n’interahamwe zari zaracengejwemo amatwara mabi na Bisengimana Paul wari Burugumesitiri wa Komini Gikoro.

Ubuyobozi bwa Ibuka muri Rwamagana, buvuga ko ubumwe n’ubwiyunge muri kariya gace bukizitirwa na kiriya kibazo cy’abagikomeje guhishira aho imibiri yajugunywe ku buryo bikiboshye abarokotse batazi aho ababo baguye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana kandi buvuga ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka muri kariya karere hazaba huzuye urukuta rwanditseho amazina y’abishwe.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rwamagana bavuga ko iki gikorwa ari intambwe itewe mu gusigasira amateka azafasha urubyiruko kumenya Jenoside yabereye muri kariya gace. Ngo ibi kandi bizafasha abaturage bose kwibuka no gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Senateri Nyagahura avuga ko kuba hari abatarashyingura mu cyubahiro ababo bikomeza kudindiza ubumwe n’ubwiyunge
Yahaye icyubahiro abashyinguye hariya
Ahazashyirwa urukuta rw’amazina y’abishwe
Uru rukuta ruzafasha abantu kumenya amateka
Habaye n’umwanya wo kugaruka ku mateka y’inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo
Abatuye muri aka gace baje kuzirikana abavandimwe n’inshuti bavukijwe ubuzima
Basabwe gutanga amakuru

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *