• 26/01/2020 5:16 45

Rubavu: Umuturage yakubiswe n’umuturanyi we ariko yabuze abo aregera

Umugore wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, avuga ko yakubiswe n’umuturage baturanye w’umucuruzi amutera uruguma ku jisho kuva byaba ntarabona abo aregera, arashinja Abapolisi bakorera hafi y’aho atuye gukingira ikibaba uwamuhohoteye.

Nyirazanazose Angelique yakubiswe ku cyumweru ubu ari ku Bitaro bya Gisenyi ngo barebe ko ijisho rye rikiri rizima

Nyirazanazose Angelique yakubiswe ku cyumweru, ikigo Nderabuzima cy’aho atuye bamuha urwandiko rwo kujya kwivuza ku Bitaro bya Gisenyi ngo barebe ko ijisho rye ryaba ari rizima, cyangwa ritaramenwe n’imigeri yakubiswe.

Yaganiriye n’Umuseke kuri telefoni ari kwa muganga.

Ati “Umugabo namugurije Frw 10 000, ku cyumweru arambwira ngo ngende ayampe musange kuri Santire, aho kunyishyura yangiriye nabi, arankubita, imigeri yo mu maso, mu mutwe hari n’iryinyo ryacitse.”

Uyu mugore atuye mu mudugudu wa Gasizi, mu Kagari ka Hehu, mu murenge wa Bugeshi ni naho yakubitiwe.

Ni umugore wibana, ngo umwana we w’imfura afite imyaka 14 naho umuto afite imyaka ibiri, akaba asaba kurenganirwa kugira ngo abone uko yita ku bana be.

Avuga ko uwamukubise yitwa Epimaque Nzamuye ucuruza ibirayi, akaba akingirwa ikibaba na bamwe mu Bapolisi baziranye barimo uwitwa Afande Honore.

Uyu ngo yagiye kumuregera amubwira ko abanza kujya kwivuza, undi ajya kuregera kuri Polisi ya Busasamana, na bo baramwirengagiza.

CIP Gasasira uvugira Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko bibaye byarabaye uwo mucuruzi akambura amafaranga uriya mubyeyi akanamukubita, ngo yagombye kuba yaragejeje ikirego ku Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) i Rubavu kuko gukubita no gukomeretsa ari ibyaha bigenzwa na RIB.

Daniel Gasana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Hehu yabwiye Umuseke ko ‘kubera ko ibyabaye ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ngo ubuyobozi bwacyohereje kuri Police’ ngo bategereje imyanzuro izavamo.

Yavuze ko yaba uwakubiswe n’uwamukubise bombi bitabye Komanda wa Polisi ya Bugeshi, ariko nyuma ngo barataha, n’ubu uwakubise ari iwe.

Ukekwaho gukubita uyu mubyeyi ngo yitabye Police ariko ntiyahita atabwa muri yombi yibereye iwe, uwakubiswe akavuga ko akingirwa ikibaba n’Abapolisi baziranye

 

Icyo amategeko abivugaho:

Ingingo ya 148 mu Gitabo kigena ibyaha n’ibihano ivuga  ‘Gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’

Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Akarengane ntikazashira ubukene nibwo azira naho abo ba police si abanyamwuga bagombaga gufasha umuturage akamenya uko bigenda.

  • Niba ari ko byagenze byaba ari akumiro. Ngo ibyo gukubita no gukomeretsa bireba RIB? Ubwo se iyo polisi imaze iki mu karere niba idashobora gutabara umuturage?

  • ariko kuki mugiturage kenshi usanga hariho abantu bitwaza abo baziranye bakarenga kumategeko, nutakambiye police azi ko imufasha agasa nurega uwo aregera, uyu mubyeyi natabarwe

  • Biribabaje. Muravangira umukuru w’igihugu. Sinzi niba mwamukurikiye muri BURERA; Abo bapolisi bakiriye uwo muturage baririwe ntibaraye. Mbiswa ma.

  • Perezida wa Repubulika arimo gusura aka karere, uyu muturage nanyarukireyo amubwire ibibazo yahuye nabyo nabonye mu Rwanda ariwe bitabaza ku bibazo nkibyo biba byarabuze ubikoraho.

  • uyu nzamuye epimaque kubw’ubucuti nuwo afande wa bugeshi, yigeze gukuza ibirayi by’uwitwa HITIMANA RYAHIYE atinda kubigura umuturage abonye bizamuborana abigurisha abandi, nzamuye agarutse aramukubita, umuturage yitabaje police uwo muturage aba ariwe ufungwa,

  • Ibibera mu Rwanda bisigaye birenze gusa nahimana niyo izaza kudukiza aya mashitani aduhohotera nayo ayakingira ikibaba.

  • Ese ko buri munsi police itoza abaturage kuvuga ngo dutangir’amakuru kugihe, ngo dukumire icyaha kitaraba, none se urugero babitangamo nugukingira ikibaba ba nzamuye bagahutaza ababyeyi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *