Rutsiro : V/Mayor w’imibereho myiza na Gitifu w’Akarere na bo beguye
Kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Nzeri, 2019 nibwo Jean Hermans Butasi wari usanzwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Njyanama y’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Tharcisse Niyonzima na we yeguye.
Amakuru Umuseke ukesha umwe mu bayobozi b’Imirenge ya Rutsiro avuga ko ku biro by’Akarere hateganyijwe inama idasanzwe mu masaha ari imbere bikaba bikekwa ko ariho basuzumira ubwegure bw’aba bayobozi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
3 Ibitekerezo
Uyu mugabo yasuzuguraga!
Jye njya nibaza nti ni gute mu karere waba utegereje iterambere ry’icyaro ugashyiraho umuntu utarabyize kandi faculty ya rural development ibaho.Mbese watanga icyo udafite?
bampe kamwe nkayobore.