• 28/11/2020 12:33 41

Rutsiro FC yinjiye mu kiciro cya Mbere

Ikipe y’Akarere ka Rutsiro yatsinze Vision FC kuri Penaliti 7-6, ihita ibona tike yo kwinjira mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Rutsiro yinjiye mu kiciro cya mbere

Uyu mukino wa 1/2 cy’imikino ya kamarampaka yo gusha amakipe azazamuka mu kiciro cya mbere, wabere kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi nubwo amakipe yombi yabonye amahirwe yo kuba yatsinda ariko bikanga.

Mu gice cya kabiri, Vision FC yihariye umupira iminota myinshi, ariko ikipe ya Rutsiro FC nta kosa yakoraga yageregezaga kwirinda ko Vision iyica mu rihumye ngo iyinjize igitego.

Nyuma y’impinduka zitandukanye, amakipe yombi yagiye akora, umukino waje kurangira nta kipe ibonye izamu ry’indi (0-0), bahita bajya muri za penaliti.

Amakipe yombi yateye penaliti zigera kuri zirindwi, Ishimwe Eric wa Vision niwe wahushije Penaliti wahushije penaliti, bituma Rutsiro FC ihita izamuka nyuma yo gutsinda izayo zose.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rutsiro FC: Nshuti Yves, Kwizera Bahati Emilien, Mukunzi, Tuyishime, Hitimana, Mutsinzi, Nkubito, Mugiraneza, Munyurangabo, Nijyimbere na Hakizimana Adolphe. Umutoza: Munyeshema Gaspard.

 

Vision FC: Gatsobe Yves, Muyumbu, Ishimwe, Byukusenge, Kwitonda Ally, Nkurunziza, Kayigamba, Kalisa, Mugisha na Irambona Fabrice. Umutoza: Mateso Jean de Dieu.

Photos © FERWAFA

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *