• 11/12/2019 11:23 38

Rutsiro: Abaturiye Kivu bavuga ko ubukerarugendo butatera imbere nta mihanda

Abatuye Imirenge ikora ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko niba ubuyobozi bushaka ko ubukerarugendo bushingiye ku gusura kiriya kiyaga butera imbere bugomba gutunganya imihanda ihagera. Ngo nta terambere ry’ubukerarugendo ritagira ibikorwa remezo.

Abaturiye Kivu mu karere ka Rutsiro basaba ko imihanda igana ku Kivu yatunganywa(Photo@OneWorldTravel)

Muri iki gihe hari ba mukerarugendo benshi basura ikiyaga cya Kivu ariko bakagorwa n’imiterere y’imihanda ijyayo.

Abaturage b’aho bashima ko ba mukerarugendo bakomeza kwiyongera muri kariya gace kuko ngo akenshi ubukerarugendo bujyana n’iterambere ry’aho bukorerwa.

Ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu bwatumye hari abashoramari bahubaka hoteri zigezweho zakira abasura ikiyaga.

Abaturiye kariya gace ariko banenga ko nta mihanda myiza yorohereza abahasura ihari.

Nizeyimana Aphrodice atuye mu Murenge wa Boneza, yabwiye Umuseke ko hafi buri munsi babona abakerarugendo babagana.

Ngo biha abaturage ikizere ko ‘mu gihe cya vuba’ na bo bazaba batangiye kugerwaho n’ibiva muri buriya bukerarugendo.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’umuhanda utameze neza wuzuyemo ibinogo.

Yagize ati: “Ni byiza buri munsi turi kubona ba mukerarugendo ariko turifuza ko n’uyu muhanda ukorwa ,ibinogo birimo bikavamo kugira ngo baze batugana ntacyo bikanga kuko abenshi baza bagendera ku magare.”

Avuga ko umuhanda ukozwe byagirira akamaro n’abaturage basanzwe batuye hariya. Ngo kuva ahitwa mu Nkomero ukagera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ni ikibazo.

Ayinkamiye we asanga  ba mukerarugendo nibakomeza kubagana ubucuruzi buzatera imbere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yafatanyaga n’abaturage gukora umuganda ngaruka kwezi wo gusibura utuyira dukoreshwa na ba mukerarugendo yavuze ko ‘igice kidakoze cy’uyu muhanda hagiye kurebwa uko cyakorwa.’

Ati: “Tugiye gukusanya ubushobozi turebe uburyo twazana imashini zitunganye aha meze nabi, umuhanda ube nyabagendwa ariko si kaburimbo kuko yo isaba ubundi bushobozi, ariko na yo mu gihe cyateganyijwe izaza. Mu gihe itaraza rero tugiye kuba dukoze iby’ibanze.”

Ubukerarugendo bukorwa muri kariya gace bukorwa mu buryo bwinshi, burimo kugenda n’amaguru, gutwara igare, kureba urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyoni zitandukanye, kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu, kureba ubuzima abaturage babamo nk’abahinzi ba kawa, abahinzi b’amasaka, abarobyi n’uburyo inka zoga mu kiyaga cya Kivu.

Imibare igaragaza ko ubukerarugendo bwasaruwemo agera kuri miliyoni 438$ mu 2017 aho mu mwaka wa 2016 bwinjije agera kuri miliyoni 404$.

Icyo gihe abaturage batunganyije tumwe mu tuyira ba mukerarugendo bajya bakoresha
Gov Munyantwari Alphonse aganira n’abaturage nyuma y’umuganda yo ku wa Gatandatu taliki 30, Ugushyingo, 2019. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CP Rogers Rutikanga ateze amatwi

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *