• 12/12/2019 3:06 55

Rutsiro: Abakozi b’Akarere bagiye kumara amezi 2 badahembwa

Abakozi bo mu karere ka Rutsiro babwiye Umuseke ko bagiye kumara amezi abiri badahembwa. Ngo byatumye imyenda iba myinshi kandi bamwe bafitiye za banki imyenda. Bavuga ko baheruka umushahara wo muri Gicurasi, 2019. Ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byatewe n’ingengo y’imari.

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bavuga ko batahembwa amezi agiye kuba abiri( Photo: Igihe.com)

Abakozi bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye haba ku bafite amadeni muri za banki ndetse n’imibereho mu miryango yabo.

Ngo hari amadeni bafashe kugira ngo imiryango yabo ibone ibiyitunga.

Bemeza ko amadeni ya banki yabaye muremare kandi n’ibirarane byabaye byinshi  ku buryo kubyishyura bizabagora.

Umwe muri bo utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko nta kizere cy’uko bazahabwa amafaranga y’uko kwezi kuko ubu bageze mu ntangiriro y’ingengo y’imari nshya ya 2019/2020.

Emerence Ayinkamiye uyobora aka Karere yabwiye Umuseke ko abakozi bazishyurwa bidatinze.

Ati: “Byose byatewe n’ingengo y’imari. Iki kibazo tuzagikemura muri uku kwezi bazahembwa amezi abiri.”

Si kenshi mu bigo n’inzego bya Leta haboneka ikibazo cy’abakozi barenza ukwezi hakinjiramo ukundi badahembwe kandi basanzwe ku rutonde rw’abahembwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ntibwashatse kuvuga byinshi ku kibazo cyatumye abakozi b’Akarere badahembwa amezi akaba agiye kuba abiri.

Maisha Patrick
UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Ngo byatewe n’Ingengo y’Imari!! Uwo mugabo witwa Ingengoyimari yakwikubise agashyi agahemba abakozi b’akarere rwose? Mbere ibintu nk’ibi byajyaga bizamba kubera uwitwa Ikoranabuhanga, ariko we twaramutahuye tumwotsa igitutu, aregura ku bushake bwe. N’uriya witwa Ingengo y’Imari nareba nabi turamuvanaho icyizere.

  • Nibihangane, bategereze ko Rwandair na Kigali Convention Center zitangira gukora zunguka, nibwo tuzaba dufite amikoro ahagije yo guhembere abakozi bose ku gihe.

    • Numva kuba abo bakozi bafite amadeni cyangwa bashonje atariyo mpamvu igomba gutuma bahembwa. Bagomba guhembwa kubera ko bagomba guhembwa.
      (ahubwo buriya nta kuntu Leta yazabyigaho abakozi bakajya bahembwa igice nyuma y’iminsi 15 aho kuba 30? Nubwo byatera impinduka nyinshi byafasha rwose. Ukwezi kujya gushira umukozi yashize)

      • Uransekeje cyane! Nanyuma ya 30 Jours ntaboneka none ushaka le 15. Verry funny! Ibyo bikunda za Canada iyi ikigega cya leta cyuzuye, ariko, ubanza icy, iyacu kirimo ubusa!

  • amezi abiri ni make nibihangane hari basigaye bamara 10

    • Iyinkuru yanditswe nyuma y’uko abakozi bahembwa.

  • Mawazo ntukavange amasaka namasakaramentu.uru Rwanda ruziyubaka murureba agahinda gakomeze kabashengure.umuseke namwe mujye muduha amakuru yuzuye.iyo muvuze ngo twayahawe numuntu utagira izina mwumva aribyo koko.ubwo uwo muntu ntabaho nayo makuru siyo.

    • Karaha, hagati y’Akarere, Rwandair na Kigali Convenrion Center, amasaka ni ayahe, amasakramentu yo akaba ayahe? Iriya mishinga ibiri twagujije ku isoko mpuzamahanga miliyoni 400 zo kuyishyira mu bikorwa. Utekereza ko kwishyura uriya mwenda no kuziba icyuho cy’igihombo cya Rwandair ihabwa buri mwaka miliyoni 50 z’amadolari nta ruhare bigira ku ngano y’ingengo y’imari igenerwa uturere?

  • Karaha jy’umenyako umuseke atari atari igihe.com, RBA cyangwa Rushyashya. Inkuru nk’izi baba biyahuye bakazandika kuko baziko bitemewe kunenga Leta mu ruhame. Rero mujye mureka baduhe amakuru make ashobora kuburyoki bitabatez’ibyago cyangwa abayabahaye. Umunyamakuru wa TV1 sinumvise ngo yagiye Uganda yambukiy’igisenyi kuberako yakwirakwije inyandiko y’uwavugiraga abacitse ku icumu? Nyamara igihe, Rushyashya na RBA batubwiyeko yahunz’amadeni yo kuri butike yo muri karitiye. Umuseke mukomereze aho gusa namwe nimujya uganda mwaciye irusizi ntakundi niyo risque myiyemeje kuzafata. God bless you and keep up!

  • nimba bamaze ayo mezi nkuko mayor abivuga byaba bibabaje inzego zikuriye akarere nuzirebe ukozabigenza bzhembwe PE,ikindi nkubu our président avuze KO ejo azasura akarere barara babahembye !!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *