Rutsiro: Abakozi 7 b’iz’ibanze bari mu kato banabazwa uko bagiye Rusizi bitemewe | UMUSEKE

Rutsiro: Abakozi 7 b’iz’ibanze bari mu kato banabazwa uko bagiye Rusizi bitemewe

Abakozi barindwi (7) bo mu Mirenge ibiri (2) yo mu Karere ka Rutsiro bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bagiye mu Karere ka Rusizi kari kuvugwamo icyorezo cya COVID-19. Aba bakozi bari no kubazwa uko bagiye muri kariya karere kabaye gashyizwe mu kato.

Aba bakozi barindwi (7) barimo batandatu (6) bo mu murenge wa Kigeyo n’undi umwe (1) wo mu Murenge wa Nyabirasi.

Aba bakozi bakora imirimo itandukanye muri iyi Mirenge, ubu bashyizwe mu kigo cy’Ishuri cya Bumba cyagenewe gushyirwamo abantu bakekwaho COVID-19 muri ibi bihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye yabwiye Umuseke ko bariya bakozi bagiye gusuzumwa kugira ngo bamenye nib anta cyorezo bakuye muri kariya karere.

Avuga kandi ko mu rwego rw’Ubuyobozi bariya bakozi bari no kubazwa ku byo kuba baragiye kuri kariya karere kashyizwe mu kato [ubu nta muntu wemerewe kujya cyangwa kuva muri Rusizi].

Avuga ko aba bakozi b’Imirenge barenze ku mabwiriza bakajya i Rusizi bitemewe, barimo abasanzwe bafiteyo imiryango.

Ati “Twanakomeje kuganira n’abandi bakozi tubihaniza kudakora ingendo zitari ngombwa by’umwihariko kujya mu bice byashyizwe mu kato.”

Ayinkamiye avuga kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bukomeje gukora ubukangurambaga ku baturage bubibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ngo muri ubu bukangurambaga, bari gukoresha indangururamajwi zizwi nka Megaphone ndetse n’ubutumwa bugufi bwa SMS.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Rwose mwagiye muvuga amakuru y’ukuri rusizi mwayikuyehe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *