• 28/11/2020 2:06 48

Rusizi: Umusore arashakishwa akekwaho kwica mugenzi we bakoranaga muri resitora

Mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza, umusore yatewe icyuma na mugenziwe bakoranaga muri Restaurent ahita apfa.

Buriya bwicanyi bwabereye kuri  Resitora ya Musabyimana Desire bariya basore bombi bakore ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.

Imirwano yabereye mu nzu Niyonzima Janvier w’imya 20 ukora hariya ashyamiranye na Nsengumuremyi Fabrice w’imyaka 19.

Nyuma Niyonzima yasohotse amwirukankana,  amakuru avuga ko bageze mu rugo rwa Nzabamwita Michel atera icyuma Nsengumuremyi Fabrice aramukomeretsa.

Kiriya cyuma Niyonzima  yateye mugenzi we Nsengumuremyi Fabrice (ngo uyu wagitewe ni we wakigendanaga), yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama ahageze ahita apfa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rusohora imyirondoro y’ukekwaho buriya bwicanyi, naho bwabereye. Rurasaba abamubona kurutangaho amakuru.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • heriditaire

  • Uwo mwicanyi azatinda yitange wenyine kuko inda zabo zirabananira akemera kujya kugaburirwa ibigori n’igikoma muri gereza .Buriya bagaruye igihano cy’urupfu ntawe uzongera kwica uwundi kuko bitinya gupfa kubi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *