• 15/12/2019 2:42 02

Rusizi: Umuntu utamenyekanye yateye grenade mu mujyi wa Kamembe hakomereka 4

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 19, Ukwakira, 2019 ahagana saa moya n’igice  z’ijoro hari umuntu ivuga ko ataramenyekana waraye ateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi igakomeretsa abantu bane.

Polisi ivuga ko grenade yatewe mu mugi wa Kamembe muri Rusizi igakomeretsa abantu bane bajyanywe mu bitaro

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera rivuga ko inzego z’umutekano zatangije iperereza kugira ngo hafatwe uwo ariwe wese waba wabigizemo uruhare.

Amakuru avuga ko mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine n’igice Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yakoresheje inama y’umutekano idasanzwe mu murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Hagati aho kandi ejo hari undi muturage witwa Thomas Bizimungu warasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, Umudugudu wa Rutagara arapfa ubwo yashakaga kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo  anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Hari amakuru avuga ko uwarashwe yari azanye ibiyobyabwenge gusa ngo yari asanzwe arinda umutekano mu ibagiro riri ahitwa Rutagara.

Umuturage umuzi yabwiye Umuseke ko ngo Bizimungu yagiye muri Goma gushaka inka ye yari yazimiye nyuma aza kugaruka araswa ashaka kwinjira mu Rwanda anyuze ahantu hatemewe.

Ngo inka ye yari yagiye kuyishakira i Goma ahitwa ku Mwami w’Abakumu.

Thomas Bizimungu arashyingurwa mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru mu irimbi iri muri Mbugangari mu murenge wa Rubavu.

Polisi ivuga ko iri gushakisha uwo ariwe wese waba wagize uruhare muri ibi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

5 Ibitekerezo

  • Nta kabuza ni abacengezi baturuka muli DRC baza guhungabanya umutekano mu Rwanda.Ikibabaje nuko baza bakica abaturage kugirango bisakuze amahanga avuge ko nta mutekano uri mu Rwanda.Ariko ni ukutagira ubwenge,kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.Ni nko kwica Imana ubwayo.Nubwo Imana yicecekera ntigire icyo ikora,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa.Byanditse muli bible yawe.Niba uzi uko yabigenje ku gihe cya Nowa,ubwo yarimburaga millions z’abantu bari batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga,niko izabigenza ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.Bible ivuga ko hazarokoka abantu bake bumvira Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete.It is a matter of time.

  • Ko mudacumura yapfuye ibi birimo gukorwa nande?

    • @ GANZA,nibyo koko Mudacumura yarapfuye.Ariko menya ko kuva na kera u Rwanda rutegekwa n’umuntu ubanje gufata intwaro agakuraho abayobozi bariho.Hera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu.Ubwo Musinga yakuragaho Umwami Rutarindwa ku ngufu.Nonese ko Rwigema yapfuye byabujije abandi gufata ubutegetsi?Intambara zizakomeza kugeza Yesu agarutse wa mugani wa Gatare.Rwanda izategekwa gusa n’urusha ingufu abandi.Byabaye ihame.

      • @ Kimenyi we,menya ko nta muntu numwe ku isi urusha ingufu his excellency wacu.Twamugereranya na Generals Napoleon na Alexander-the Great.Azabatsinda bose kugeza ashaje.Niba umuntu atasazaga maze ngo uzarebe icyo abakorera.

  • Cyera twiga muri Primaire hari umugani wansekeje! …izo nka ni izande wa kagabo we?
    Ni izabishinja ni iza bishinga icumu mw’ishinge. Umugabo uzigezemo nkamuca umutwe, nkawambika imandwa yanjye Nyirabombori ku mbariro…!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *