• 14/12/2019 10:02 50

Rusizi: Nkombo barifuza ko ururimi bavuga rwandikwa mu zikoreshwa mu Rwanda

Nkombo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, kiri muri Km 11 uvuye i Kamembe. Abagituye  bifuza ko ururimi bavuga rwandikwa mu zindi zikoreshwa mu Rwanda.

Abaturage bo kuri Nkombo bifuza ko ururimi bavuga rwakwandikwa mu zikoreshwa mu Rwanda

Abahatuye batunzwe n’uburobyi bafite ururimi bavuga rwihariye rwitwa “IGIHAVU” benshi bakunze kurwita “AMASHI”.

Ururimi rwaho rutuma benshi babita Abashi, abenerurimi bavuga ko byaba byiza  rwanditswe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

SINUMVAYABO Benjamin w’imaka 64 y’amavuko yavukiye kuri Nkombo kandi ni ho atuye. Avuga ko ururimi rwabo byaba byiza rwanditswe mu zikoreshwa mu Rwanda.

Ati “Twebwe abatuye hano, ururimi dukoresha ni Amahavu, ariko iyo tugeze ahandi nk’i Kigali uruvuze ntibamwumva neza,  ubwumvane bukabura bigatuma batwita Abashi kandi turi Abanyarwanda. Abashi ni abo muri Congo.”

Urubyiruko rwo kuri Nkombo ruvuga ko ururimi kavukire rwabo rwakwandikwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, ngo byatuma bisanzura bakareka kwitwa Abashi.

FITINA Betty na bamwe muri bagenzi be bavukiye kuri kiriya kirwa bavuga kwandika ururimi bakoresha ngo byatuma izina ABASHI ribavaho bakitwa Abanyarwanda.

Dr VUNINGOMA James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) kuri icyo kifuzo cy’abatuye ku Nkombo, yabwiye Umuseke ko badakwiye kugira ikibazo cy’ururimi bakoresha.

Ati “Igihavu ni ururimi shami nk’uko tuvuga Ikigoyi, Ururashi n’izindi zose turimo  dusesengura. Mu mwaka utaha tuzakorayo ubushakashatsi nk’uko bigiye kuba i Kirehe mu rwego rw’Ikinyarwanda mbonera. Indimi shami zirakoreshwa, ziremewe ariko hakaba n’Ikinyarwanda mbonera kiduhuza nk’Abanyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC asaba abatuye Nkombo kumva ko ari Abanyarwanda nk’abandi, kuko ngo n’ubwo bavuga ururimi bihariye, abana babo bagomba kwiga mu mashuri bigishwa mu Kinyarwanda aho kwigishwa mu Gihavu.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ikigoyi, Ikirera, ikinyenduga, ntabwo ari indimi shami. Indimishami ni indimi zikomoka ku rurimi runaka ariko zitavugitse nkarwo. Urugero, Igifaransa, igitariyani, ikiespanyoro, igiportigari, ni indimishami zikomoka ku kilatini kitakibaho (langue morte). Nta n’ubwo izo ndimi twazita dialects kuko dialects ntabwo zihura hari n’igihe zitagira n’aho zihuriye. Nonese umugoyi, umurera, umunyenduga, umugogwe ni hehe baganiriye bakananirwa kumvikana? Uretse wenda ubutinde n’amasaku n’ibihekane bimwe na bimwe bivugwa ugutandukanye, muby’ukuri izo ndimi wavugako zitandukanye? Ahubwo se ikirera n’ikigoyi bibay’indimi kubera agace zivugirwamo, ikinyarwanda cyaba ikihe? Ikivugirwa mu Nduga se, mu Bwanacyambwe se? mu BUganza se cyangwa iNyanza? Bwana Vuningoma uzasubiremo umushinga wawe kuko urimo urayoby’abanyarwanda. Naho amahavu, ikinyambo, urukiga rw’Ibyumba ni indimi zitandukanye cyane n’Ikinyarwanda, ntaho zihuriye ndetse nta kigaragazako zikomoka ku Kinyarwanda. Icyo cyaba ari ikinyoma rwose. Aba banyenkombo bashaka ko amahavu yandikwa nk’ururimi rukoreshwa mu Rwanda, nta muntu wigeze ahakanako ruvugirwa mu Rwanda kandi Nkombo ni uRwanda. Ku Gisenyi abantu batuye mu mudugudu witwa Mbugangali, hafi ya bose bavug’igiswayire muri Kongo kandi bumva ari abanyarwanda. Za Kivuye, Cyumba, Kiyombe na Bwesige muri Byumba, bavug’urukiga rwo mu Bugande kandi ntawubarush’ubunyarwanda. Ahubwo muzerure muvuge amahavu bayagire langue officielle cyangwa nationale kandi umwanya urahari warwo kuko mandat yacu muri Francophonie n’irangira, tuzongera ibifaranswa tubivudukane. Ngayo nguko.

  • Ikibazo kinini tugira m’urwanda ni uko dufite abantu bakuze ariko babeshya abana kubyerekeranye n’amateka.

    Bwana Vuningoma. Ibyo uvuga ntabwo aribyo na busa kandi biracurikanze. Ntabwo amahavu ari ururimishami.

    Nge sinumva impamvu muguma mugoreka amateka, muhindura ibintu uko mubyumva ntakintu mugendeyeho

    Amahavu, orukiga n’indimi zivugwa n’abantu b’abanyarwanda, batuye agace kazwi, bafite umuco wabo n’imigenzo bihariye. Kubima uburenganzira k’ururimi rwabo, ni ugupfobya amateka yabo no kubahohotera.

    Kuki muhatira abana babo kwiga mucyo mwita ikinyarwanda? Ni uko ntabarimu bazi amahavu cyangwa ni uburyo mwahisemo bwo guca urwo rurimi rwabo?

    Dufite abatekinisiye muri iki gihugu mana y’Irwanda. Nzaba mbarirwa

  • muhindure amateka nyine
    akaje karemerwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *