Rusizi: Inka yibwe mu Murenge wa Giheke basanze yabagiwe mu wa Kamembe | UMUSEKE
  • 26/01/2021 5:04 24

Rusizi: Inka yibwe mu Murenge wa Giheke basanze yabagiwe mu wa Kamembe

Muri iri joro ryakeye, mu Mudugudu wa Kanoga mu Kagari ka Rwega, mu Murenge wa Giheke Akarere ka Rusizi, haraye hibwe inka y’umuturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu basanga yabagiwe mu Murenge wa Kamembe.

Bayibiye mu Murenge umwe bayibagira mu wundi

Iyi nka ya Niyitanga Emmanue, yayibuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, atangira gukwira imishwaro ashakisha ndetse n’abandi baturage n’abari ku irondo bakamufasha ariko bakarara batayibonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge a Giheke, Hagenimana Jean de Dieu yagize ati “Muri riri joro baraye batwibye inka dukurikiranye dusanga bayigejeje mu Murenge wa Kamembe bayibaze.

Uyu muyobozi avuga ko bahise bafata umunyonzi wari utwaye inyama agahita ashyikirizwa RIB kuri station ya Kamembe “kugira ngo atange amakuru y’uwazimuhaye.

Avuga ko ubuyobozi bw’imirenge yombi (uwibwemo iriya nka n’aho basanze igihanga cyayo) yahanye amakuru kugira ngo bamenye aho iriya nka yabagiwe.

Ngo ubuyobozi bwahise bwanzura ko uriya wibwe inka “kubera ko yari yayishakiye twamaze kubona izo nyama kubera ko yari ahari arazigurisha azongere ashakemo indi nka yorore.

Avuga kandi ko ko mu kwezi gushize hagarageye ubundi bujura bw’inka nyuma bakayisanga mu ishyamba itarabagwa.

Akomeza avuga ko hari ubufatanye bw’imirenge ihana imbibi n’Akarere ka Nyamasheke kuko muri aka Karere hari isoko ry’Inka bigatuma hari abajura baziba muri Rusizi bakazambukana bazijyana muri ririya soko.

Donatien MUHIRE 
UMUSEKE.RW/RUSIZI

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aho bigeze, inzobere mu ikoranabuhanga zikwiye kudushakira system (urugero ishyirwa ku kiraaro cy’inka) ishobora gutabaza nko mu buryo bw’ijwi risakuza igihe hari ukinguye aho inka iri
    (Nka kuriya ukora ku modoka zimwe bigasakuza).
    Ibi nibwo rubanda rusanzwe tuzemera ko abaminuza badufasha gukemura ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.

    • Ibi bjntu muri iprc tumba barabikoze ariko birahenze keretse hajemo nkunganire ya leta

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *