• 14/12/2019 8:30 47

RUSIZI: Ibihugu 5 bitegerejwe kwitabira Expo Rusizi 2019 izatangira ku ya 28 Ugushyingo

Ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera n’Akarere ka Rusizi hateguwe EXPO izaba ku wa 28/11/2019 kugeza 9/12/2019,  yari isanzwe ibera muri gare ariko ubu bayijyanye mu mugi hagati.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizabera mu mugi rwagati wa Rusizi aho kubera muri gare nk’uko byahoze

Expo izibanda ku bikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), izitabirwa n’ibihugu bitandakanye harimo Congo Kinshasa, Misiri, Ubuhinde na Uganda.

MUKESHIMANA Anitha umwe mu bacururiza i Rusizi yafashe ikibanza mu ahazabera imurikagurisha avuga ko bashimishijwe n’uko barizanye mu mugi ahahurira abantu benshi.

Ati “Kubera ko nafashe ikibanza bizamfasha kwamamaza ibyange, abakiriya bazarushaho kutumenya tuzajya tubaha ibintu byiza tuba twabateguriye.  Twishimiye ko ryatwegereye, ryajyaga ribera kure.”

GIRINKA Chantal avuga ko Expo ifasha urubyiruko mukubona akazi rukiteza imbere, ndetse ngo abanyeshuri babonamo amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

KOMEZUSENGE Naason Umunyamabanga w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rusizi yavuze ko iyi Expo izitabirwa n’abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Iyi Expo izitabirwa na benshi kuko izabera hagati mu mugi wa Rusizi, ibihugu duturanye na byo twamaze kubandikira bazaza, muri make ni ibihugu bitanu (5).”

Iyi Expo izabera muri  La Petite Colline ngo ni ahantu heza hasakaye bitandukanye n’uko mbere ryaberaga muri gare. Ikizanza kishyurwa Frw 60 000, naho abazajya binjira muri Expo bazishyura Frw 200.

Abamurika bazamara ibyumweru bibiri bagaragaza ibicuruzwa byabo

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *