Rusizi: Baheruka amazi meza mu myaka ine ishize ubu bayobotse ibishanga - UMUSEKE

Rusizi: Baheruka amazi meza mu myaka ine ishize ubu bayobotse ibishanga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Kagari ka Kinyaga, mu Murenge wa Nkanka bavuga ko bamaze imyaka ine batagira amazi meza bikaba byarabaye intandaro yo kujya kuyashakira mu bishanga ahitwa mu Rugeme.

                                         Aya niyo mazi aba baturage bavoma, ngo abatera uburwayi bwinshi.

Aba baturage bavuga ko baheruka amazi bahawe na Kompanyi yitwa EGS mu mwaka wa 2007 ariko ntamare kabiri. Muri 2018 Ingabo z’Igihugu zifatanya n’abaturage bacukuye indi miyoboro bashyiramo amatiyo kugeza magingo aya amaze imyaka mu butaka ariko nta mazi na mba arimo.

Bavuga ko kubera kubura amazi meza bayobotse ibishanga n’andi y’ikiyaga cya Kivu bagasaba ubuyobozi kubaha amazi meza by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.

Gasigwa Andrea ni umwe mu bahatuye yagize ati “Umuriro wo ni tayari ariko amazi yo ntayahari akariba duhuriraho twese bararwana, imiyoboro twarayujuje amatiyo amaze imyaka itatu atabye mu butaka.”

Rurangangabo Gerard yagize ati “Ubwa mbere baduhaye amazi arapfa, Ingabo z’igihugu ziraza mu Cyumweru twakoraga umuganda inshuro eshatu cyangwa enye imiyoboro barayitaburura bashyiramo indi kugeza n’uyu mwanya ntabwo tuvoma amazi yarabuze.”

Undi muturage yagize ati “Hariya wahabonye umugezi no hepfo wawuhabonye ntituvoma, uwifite avomerwa n’amagare hari umugabo ujya agenda umuturage akamuha Frw 200, ntako tutagize mu nama turabivuga bigahera, tujya kudaha i Kivu cyangwa amazi y’epfo iyo mu bishanga.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko abadafite amafaranga cyane cyane abageze mu zabukuru binginga abana bakajya kubazanira ayo mu Kiyaga cyangwa ayo mu gishanga ahitwa mu Rugeme na yo kuyabona akaba ari  ingorabahizi.

Aha mu Rugeme hahurira abaturage baba baturutse ahitwa i Rugaragara n’i Kibumba hakaba habera imirwano ku buryo udafite imbaraga hari ubwo atabona amazi.

Kubera kubura amazi meza, bavuga ko bahitamo kunywa ibiziba bikabatera indwara zitandukanye ziganjemo izituruka ku mwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye gukurikirana bukamenya icyateye ibura ry’amazi meza muri aka Kagari ndetse no kureba icyateye ayo ya mbere guhagarara.

Kayumba Euphrem umuyobozi w’Akarere yagize ati “Ibyifuzo by’abaturage nizo ntego zacu, intego dufite ni uko umuturage agerwaho n’amazi meza, turakurikirana tumenye impamvu uwo muyoboro uhasanzwe udakora. Ndakurikirana menye impamvu hashyizwe imiyoboro y’amazi hakaba hashize icyo gihe cyose nta mazi meza ahari.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku kigereranyo cya 70%.

Akagari ka Kinyaga gatuwe n’ingo 747 zirimo Abaturage 3693 bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu n’ay’umugezi wa Rugeme.

Iri niryo vomo ryonyine riri mu Kagari ka Kinyaga kose.
                                                               Aho bari barubakiwe imiyoboro y’amazi meza harumye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Singapuru ya Africa, oyeeeeee

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *