Rusizi: Bahangayikishijwe n’intsinga z’amashanyarazi zitendera | UMUSEKE

Rusizi: Bahangayikishijwe n’intsinga z’amashanyarazi zitendera

Abaturage bo mu Kagari ka Ntura mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe n’uko  intsinga z’amashanyarazi zitendera, bakagira impungenge z’uko amashanyarazi ashobora kuzagira abo yica. Banenga REG ko yabatereranye muri iki kibazo.

Abatuye uyu mudugudu bahangayikishijwe n’uko intsinga zamanutse zikaba ziri kubakora ku mitwe

Hashize  imyaka itatu ibiti bimanitseho intsinga z’amashanyarazi(amapoto) byaraguye kuko bishaje cyane, kandi abatuye umudugudugu biriya biti bishinzemo bemeza ko bamenyesheje Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu( REG) ibya kiriya kibazo ariko nticyagira icyo kibafasha.

Kubera ko ibiti bimanitswemo intsinga z’amashanyarazi byashaje bigahengama, muri iki gihe intsinga zaramanutse ndetse hari aho usanga habura metero nke ngo zigere ku butaka.

Umuhanda uca hagati mu mudugudu uri muri Nkura, ari naho kiriya kibazo kiri, uhuza kaburimbo iva muri Giheke yerekeza ku dusanteri tw’ubucuruzi twa Kibakure, Kabujyogoro ku rusengero rwa ADEPR rwa Nkura no ku gasanteri ka Mwito.

Abaturage bavuga ko kuba uriya muhanda kukoreshwa n’abanyamaguru barimo abana ndetse n’imodoka zitwara abantu n’ibintu wagombye kuba ufite umutekano uhagije.

Kimwe mubyo bavuga bibangamiye umutekano w’abawukoresha ni ziriya ntsinga zigereye cyane ubutaka bw’umuhanda nyabagendwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Impungenge dufite ni uko kuba bategura ziriya ntsinga bizateza abana bacu akaga karimo no kuhasiga ubuzima.”

Abaturage bavuga ko kiriya kibazo bakigejeje ku bayobozi mu nzego z’ibanze ariko ko ntacyo baragikoraho.

Bemeza ko uko habaye inama y’abayobozi n’abaturage, kiriya kibazo bakivuga ariko ntihagira igikorwa ngo gikemurwe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG)  ishami rya Rusizi buvuga ko mu Murenge wa Giheke hari  umushinga wo kubaka umurongo mugari w’amashanyarazi azashyirwa ku ntera ya Kilometero eshanu, bikazakorwa mu rwego rwo kongera ubwinshi bw’akoreshwa muri kariya gace.

Ku byerekeye ziriya ntsinga zamanutse cyane k’uburyo zateza akaga abaturage, ubuyobozi bwa REG bwabwiye UMUSEKE ko kuri uyu wa Kane Taliki 26, Ugushyingo, 2020 buzajya kureba uko ikibazo kimeze.

Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rusizi Bwana Francis Cyiza avuga ko isoko ryo gushaka no gushinga ibiti bikomeye by’amashanyarazi muri kariya gace ryatanzwe ariko ko azajyayo arebe uko ikibazo giteye.

Avuga ko bazareba niba hari uburyo ibiti bihari byaba bisimbujwe ibindi mu gihe ibikomeye bitarazanwa n’abatsindiye isoko.

Ibyo wamenya ku biti bifata intsinga z’amashyanyarazi:

Umwe mu bahanga mu by’amashanyarazi yabwiye UMUSEKE ko ibiti bimanikwaho ziriya ntsinga bigomba kuba ari inturusi zasaruwe zeze neza.

Nyuma yo gusarurwa zirakatwa, bakazitwara ari ingeri ndende bakatiteka.

Baziteka mu mashini zabugenewe nyuma bakazishyiramo imiti ituma zikomera kandi ntizibe zaribwa n’imungu, umuswa, cyangwa ikindi cyonnyi.

Ingeri z’ibiti byagenewe kumanikwaho intsinga z’amashanyarazi akoreshwa mu baturage( aya bakururiraho amashanyarazi bayajyana mu ngo) zigomba kuba zifite uburebure buri hagati ya metero icyenda n’icumi z’ubujyejuru kandi zitabye mu butaka ku bujyakuzimu bwa metero1.50 cyangwa metero 1.80 bitewe n’ahantu.

Uyu muhanga mu mashanyarazi ukorera mu Karere ka Nyamasheke avuga ko biriya biti biba bikomeye k’uburyo bishobora kuramba hagati y’imyaka 15 na 20.

Bisimbuzwa gusa ari uko byavunitse cyangwa bigiye gusimbuzwa ibyuma.

Abajijwe niba ikibazo kiri mu mudugudu uri mu Murenge wa Giheke cyavuzwe haruguru giteye inkeke yavuze ko kiriya kibazo koko gikomeye kuko amashanyarazi ayo ariyo yose agomba kwitonderwa.

Uyu muhanda ni nyabagendwa
Ibiti bimanitsweho intsinga ntabwo byujuje ubuziranenge
Abaturage basabwa kwigengesera bakirinda gukora kuri izi ntsinga

Donatien MUHIRE

UMUSEKE.RW/Rusizi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *