Rusizi: Abahanzi banenze ko Akarere kabirengagije bigatuma kaba aka nyuma mu mihigo | UMUSEKE
  • 26/01/2021 4:52 19

Rusizi: Abahanzi banenze ko Akarere kabirengagije bigatuma kaba aka nyuma mu mihigo

Ubwo bahuraga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira ngo baganire ku mibereho n’imikorere yabo, abahanzi banenze ko Rusizi yabaye iya nyuma mu kwesa imihigo. Bavuga ko iyo ubuyobozi bubifashisha mu gukwirakwiza imihigo mu baturage, ibintu byari bube byiza kurushaho.

Abahanzi basabye ubuyobozi bwa Rusizi kubibuka

Abahanzi baturutse mu Mirenge itandukanye ya Rusizi bavuze ko mu myaka yabanjirije kwesa imihigo ya 2019-2020, ubuyobozi bw’Akarere butigeze bubiyegereza ngo baganire uko imigambi yo kwesa iriya mihigo yagezwa mu baturage.

Bavuga ko iyo ubutumwa bucishijwe mu ndirimbo bugera ku baturage vuba kurusha imbwirwaruhame za politiki.

Umuhuzabikorwa w’abahanzi b’i Rusizi witwa Hakizimfura Félicien yagize ati: “Twababajwe no kumva ko Akarere kacu kaje ku mwanya wa nyuma. Burya  imihigo ntabwo ishyirwa mu bikorwa n’Abayobozi ishyirwamo n’abaturage. Iyo tuza kugirana imikoranire n’ubuyobozi bw’Akarere mbere bakaduha uburyo bwo kugeza ku baturage ibikubiye mu mihigo, ibintu byari kugenda neza kurushaho.”

Bemeza ko ubuyobozi bw’Akarere nibubaba hafi bazageza ubutumwa bw’imihigo ku baturage bigatuma babwumva kandi bakabushyira mu bikorwa kuko ijwi ryabo rigera kure.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko ikifuzo cy’abahanzi cy’uko bakorana kugira ngo imihigo yeswe neza, kigiye gushyirwa mu bikorwa.

Bruce Shakimana ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo muri Rusizi ati: “Buriya abahanzi bafite umwanya ukomeye mu muryango w’abantu. Basabye ko bagira uruhare rufatika mu gukwirakwiza ubutumwa bw’imihigo kuko ijwi ryabo rigera kure mu bihangano byabo.  Ubu tugiye gukorana mu buryo butandukanye.”

Ikindi baganiriyeho ni ukureba uko abahanzi bakongera kwiyubaka kuko na bo bagezweho n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Impande zombi ziyemeje ko zizajya zihura buri gihembwe kugira baganire barebe aho ibintu bigeze bisubira mu buryo.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/Rusizi

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahahahaha yayayaya ayinyaaaaa

  • Aba bahanzi ahubwo iyo bavugako bagombaga kuririmbira abayobozi b’akarere aho kuririmbira abaturage. Kuko abatsinzwe ni abayobozi batujuje inshingano zabo ntabwo ari abaturage, Iby’iwacu bihora ari comedie cyangwa theatre ndabarahiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *