• 29/01/2020 10:04 41

RURA irasaba abatwara Bisi nini i Kigali kudahutaza abagenzi bafite imizigo mito

Umwe mu bagenda muri gare ya Nyabugogo, yatunguwe no kubona umushoferi yangira abagenzi bafite udutwaro duto kwinjira mu modoka avuga ko binyuranyije n’amabwiriza ya RURA yo gutwara abagenzi mu bwikorezi rusange. Uru rwego ngenzura mikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, ryo rusaba abatwara ziriya modoka gushishoza ntihagire umugenzi bahutaza.

Umuvugizi wa RURA avuga ko bene iyi mizigo idakwiye gupakiranwa n’abantu, ariko ngo utuzigo umuntu yakikira abashoferi bajya bashishoza bakareka nyirako ntibamuhutaze

Umugenzi wari Nyabugogo mu minsi mike ishize yatangajwe no kubona umushoferi w’imodoka nini zo mu bwoko bwa Zonda ya sosiyeti ya RFTC yerekezaga Kimironko yangira abagore bari bafiite udutwaro duto kwinjira mu modoka ye mu gihe bari bamaze gukoza ikarita ku cyuma gikuraho amafaranga.

Kuri uyu wa kane mu gitondo, umwe mu bagenzi batega ziriya modoka witwa Hitimana yabwiye Umuseke ko abashoferi bakwiye gushyira mu gaciro bakemerera umuntu kwinjiza akazigo gato karimo ibyo yahashye byo kurya cyangwa akoresha iwe.

Ati “Yenda hakishyuzwa uwo bigaragara ko ibyo afite mu kazigo ari ibyo gucuruza.”

Umuseke waganiriye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Tony Kulamba, avuga ko Leta ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo yashyizeho uburyo n’amabwiriza agenga uko abantu bagenda mu modoka zitwara abantu benshi.

Ayo mabwiriza ngo atandukanye n’uburyo bwo gutwara imizigo, agasaba Abanyarwanda kumva ko ibyo byombi bitandukanye.

Ati: “Twifuza ko muri 2019 gutwara abantu mu modoka rusange byaba bisirimutse.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko abatwara abantu mu modoka za rusange batagomba gukagatiza ngo babangamire umuntu ufite akazigo kataremereye ashobora gukikira yicaye cyangwa akagashyira ahantu katabangamira abandi, ngo yamaganwe.

Tony Kulamba  ati “Abashoferi bagomba gushishoza bakareba niba nta mugenzi ubangamiwe, ariko abantu bumve ko gutwara abantu atari ubwikorezi bw’imizigo, ariko na none umuntu ufite akazigo gato yakikira ntibamuhutaze.”

Uyu muzigo uri imbere ya shoferi, RURA igira inama abagenzi kuyitegera moto zifite ahagenewe kujya imizigo aho kugira ngo ibangamire abari muri bisi

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • 1. Iki kibazo kiroroshye; mu rwego rwo gukemura impaka, bashyireho uburyo bwo gupima imizigo mbere yo kwinjira muri Bus nini (umunzani, etc), hamenyekane n’ibiro ntarengwa.
    Ibindi;
    2. Kuri Bus/coaster zijya mu ntara, ku ma tickets abantu bagura hajye haba handitseho umwanya umuntu agomba kwicaramo, bizadutoza kutarwanira imyanya.
    3. Mbere yuko Bus ihaguruka, uyitwaye ajye abanza asuhuze abagenzi, abibwire, kandi abahe andi makuru ya ngombwa arebana n’urugendo bagiye gukora
    4. Ku modoka nini zijya mu ntara byaba byiza hateganyijwe utuntu twabugenewe dushobora kwitabazwa n’abagira ibibazo mu nda.
    Murakoze.

  • Ku bijyanye na transport muri bus zo mu mujyi wa Kigali (no mu yindi mijyi niba ihari)

    Abatwara imifuka minini irimo ibicuruzwa bajyanye mu isoko rya Kimironko (cyangwa mu yandi masoko) bakwiye guhabwa bus yabo yihariye igenewe gutwara gusa imizigo. Ibyo gutwara imizigo isobetse mu bantu (mu bagenzi) ntibyemewe.

    Muri bus itwara abagenzi hakwiye gusa kwemerwa agakapu umuntu atwaye karimo documents ze cyangwa laptop ye akoresha mu kazi niba ari umukozi ugiye cyangwa uvuye ku kazi. Mu gihe ari umugenzi usanzwe udatwaye agakapu karimo ibyo akoresha mu kazi, ashobora kwemererwa gutwara agafuka, agakapu, cyangwa akandi gapfunyika akariko kose katarengeje ibiro bitanu (5kg) kandi akagafata mu ntoki cyangwa akakarambika ku bibero bye mu gihe yicaye ku ntebe.

    Niba ari umugenzi ugiye gusura umurwayi kwa muganga amugemuriye ifunguro n’utundi tuntu nkenerwa , yakwemererwa gutwara agakapu cyangwa agafuka katarengeje ibiro icumi (10 kg).

    Niba ari umugenzi uvuye mu cyaro aje mu mujyi yitwaje valise mini irimo imyenda n’ibiryamirwa cyangwa utuntu azaniye uwo asuye , iyo valise ye ishyirwa ahabikwa imizigo hateganyijwe muri bus.Kimwe n’uko mu gihe abanyeshuri baje mu kiruhuko cyangwa bagiye ku ishuri bitwaje valise na matelas, mu gihe binjiye muri bus ibyo bitwaje bishyirwa ahabikwa imizigo hateganyijwe muri bus (bamwe bahita ngo ni muri (“butu”).

  • Ko Bus nini zifite ingufu kuki zidahabwa icyo gukurura inyuma cyajyamo imizigo? Kuki hatakoreshwa Bus zibika imizigo hasi y’aho abagenzi bicara? Kuki batemera ko umuntu yagura umwanya wo guterekamo ibintu bitaremereye cyane?. Kuki biba byibutswe ubu? Abantu baba barashiriye mu nda bagaceceka none se Rura nayo yirirwa ahandi igataha mu Rwanda kera kabaye?????????.
    Hakenewe Service de Protection sociale(Social Protection) nk’uko hariho Service cg Ministere de protection de l’envirronnement. Ikigiye gukorwa cyose iyo service ikabanza kubitangira nayo Go Ahead!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • Sure drivers batwara bus, mbere yuko imodoka ihaguruka muri gar, bajye baganiriza abagenzi batwaye.
    ex: Indege mbere yuko ihaguruka, abakozi bayo baganiriza abagenzi bababwira urugendo uko rumeze…..
    izijya muntara nibyo koko habayeho number kw’itike byagabanya umuvundo, buri wese akamenya aho yicyara
    gusa ndashiama zimwe mu company zitwara abagenzi i rusizi hari izigira number ku ntebe.

  • @Goodman, abirabura hari ikintu babuze muri bo:ikintu cyitwa guhimba udushya, innovation. Ikibyerekana ni uburyo race yabo yamaze imyaka irenga 1000 nta kintu na kimwe ihinduye mu mibereho yayo, itandika ubuzima bwayo, udashobira kureba ibuyikikije ngo ishakishe kubyumva….ahubwo ari ukurya, kurongora no gushayaya…kugeza ejobundi aho abazungu baziye kudukoloniza, ariko mbere yabo hari harabanje abarabu…Sincerenent gushyira number kuri ticket no ku ntebe muri bus cg se kwinjira ugafata iminota 2 ukibwira abantu barenga 30 ugiye gutwara 200 km zose,niba hari n’amabwiriza yihariye ukayabaha byagombye se gusabwa RURA ? Kuki ba nyiri company badashobora gutekereza utuntu twatuma habaho ordre, kandi ishingiye kuri improvement muri business zabo ? Ese ko ba nyiri izo companies abenshi baba baragenze mu ndege kuki nibura batanakopera. Ngira isoni zo kuba naravutse ndi umwirabura, nitwe race usanga yarabaye exploited, abused kuva mu bihe bya ba Salomon wo muri bible kugeza uyu munsi…ariko nta kintu byigeze bitwigisha. Shame on us all !

    • Hhhhhhhhhhh
      Mbega wowe!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *