• 16/12/2019 3:12 15

Rundoyi, bigira mu mashuri ashaje bikabije

Rutsiro – Ishuri ribanza rya Rundoyi mu murenge wa Ruhango Akagari ka Rundoyi ryigaho abana 905 rifite ibyumba bishaje cyane bikaba imbogamizi ku myigire y’abana ndetse n’abarezi. Ikifuzo cyabo ni ukubakirwa ibyumba bikwiriye. Twasuye iri shuri uyu munsi dusanga abanyeshuri basoje ibizamini bari mu gihe cyo gutegereza amanota.

Ku ishuri ribanza rya Rundoyi
Ku ishuri ribanza rya Rundoyi

Ni ishuri rifashwa na Leta ryashinzwe mu 1981, ubu rifite ibyumba byo kwigiramo 11, ibyinshi ni ibyubatswe icyo gihe, bimwe birashaje cyane, byubakishije rukarakara, hari aho amatafari yavuyemo, kandi ntibyari byubatse neza.

Umwe mu barezi kuri iri shuri avuga ko ibyumba bishaje by’iri shuri ari imbogamizi ikomeye cyane ku bana biga hano n’abarezi babigisha.

Ati “Amabati y’icyo gihe (mu myaka 36) arashaje cyane, ahenshi iyo imvura iguye bisaba ko abana batiga.”

Uyu murezi avuga ko nk’ahagiye havamo amatafari usanga bituma abana biga bareba hanze, ubwiherero bushaje cyane ariko bugikoreshwa n’ibindi bibera imbogamizi imyigire hano.

hamwe amatafari yavuyemo
hamwe amatafari yavuyemo

Kuri iri shuri, riherereye muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Akagari ka Rundoyi, ubuyobozi kugeza ku bo ku karere ngo bagiye buhagera kandi bababwiye ko bari muri gahunda y’abagiye kubakirwa.

Iri shuri riherutse no kongeraho ‘Nine Years Basic Education’ (NYBE), ubu hari kuzamurwa ibyumba by’amashuri bitandatu.

Umwe mu barezi baho ati “Ibyumba biri kubakwa bizajyamo Nine, urumva ko primaire nta kibazo bazaba bakemuye. Twifuza ko hakubakwa ibyumba bihagije kandi bikwiriye.”

Raphael Reberaho umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro yabwiye Umuseke ko aha Rundoyi atari ho gusa hari amashuri ashaje, ngo uko ubushobozi buboneka bazagenda bakemura iki kibazo. Aha Rundoyi ngo bazaba bifashisha ibi byumba biri kubakwa.

Amashuri yubatswe nyuma nayo ntiyuzuye neza
Amashuri yubatswe nyuma nayo ntiyuzuye neza
Ku ishuri rya Rundoyi hari ubwiherero bushaje kandi budahagije abana 900 n'abarezi babo
Ku ishuri rya Rundoyi hari ubwiherero bushaje kandi budahagije abana 900 n’abarezi babo
Ubwiherero bw'abanyeshuri burashaje
Ubwiherero bw’abanyeshuri burashaje
Ni ubwubatswe mu iri shuri ritangira n'ubu bugikoreshwa
Ni ubwubatswe mu iri shuri ritangira n’ubu bugikoreshwa
Iri shuri ruguru yaryo gato ni ku biro by'Akagari ka Rundoyi, ngo bazubakirwa uko ubushobozi bugenda buboneka
Iri shuri ruguru yaryo gato ni ku biro by’Akagari ka Rundoyi, ngo bazubakirwa uko ubushobozi bugenda buboneka
Nyuma yo kongeraho NYBE kuri iri shuri ubu hari kubakwa ibyumba bitandatu
Nyuma yo kongeraho NYBE kuri iri shuri ubu hari kubakwa ibyumba bitandatu

Photos©S.Ngoboka/Umuseke

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Rutsiro

0 Igitekerezo

  • Cyore,cyoreeee!!!!!!

    Ngo RUNDOYI??!!

    Ni muri RUCHURO ?!yangwa MASISI?!

    Ababishinzwe nibatabare pe!
    Iki cyaba ari igisebo!

  • Thank you! Umuseke, You are doing a great job! Iri niryo tangazamakuru dukeneye rihindura ubuzima bw’Abaturage!Aba bana bakwiye kwitabwaho byihuse bakubakirwa byyba bidashoboka bakareba ibigo begeranye bakabajyanayo naho ubundi iri tumba rishobora gusiga ribagwiriye!

  • Mugihugu cyacu c amashuri nk’aya mutweretse aracyaharangwa kdi twaraciye nyakatsi? Oya rwose!! Twizere ko naryo ryahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa. kuko byaba bibabaje hafungwa ibigo byubatse neza, bifite ubwiherero buzima, hagasigwa ibitujuje ibisabwa nk’uko biba byatangajwe.

  • Ariko rero barebe neza kuko harimo n’ikibazo k’imicungire mibi. Muti gute? Leta iha buri kigo mu Rwanda amafaranga yitwa Captation grant afasha ikigo kubaho. Wenda koko nta bitangaza yakora ariko se no gusiga agacanga bibananire ?No gushyiramo inkarakara aho zagiye zivamo no gusimbuza ariya mategura yamenaguritse byananije iki umuyobozi wa hariya??? Ndabona aha hantu hari ikibazo k’imicungire mibi mbere y’ibindi byose.

  • None se aho ni mukihe gihugu? ko U Rwanda twateye imbere ubu turi Suisse d`Afrique twagira ibintu nkibyo? uyu munyamakuru aratubeshya wasanga ari photo ya Congo!!

  • inzego zisumbuyeho kuva kumurenge :mayor,gouverneur nibajyeyo barebe icyakorwa cyihuse nibiba ngombwa bitabaze inzego zindi zibakuriye hakiri kare kuko imvura nihitana abobana batarabakireye ubuvugizi bazabiryozwe.

  • Ngo twazanye iterambere? Uwazanye iterambere hano nuwubatse irishuli none abandi bikaba byarabananiye nokurisa ngo bari muri za KCC.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *