• 14/12/2019 9:11 48

Rulindo: Hatashywe Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gérard yubatswe na Sina

Kuri uyu wa Gatanu hatashywe Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gerard, aho umushoramari Sina Gerald yatanze inkunga kugira ngo ibashe kubakwa. 

Iyi ni Chapelle yiswe Saint Gerard

Iyi chapelle iherereye mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, yatashywe ku mugaragaro na Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda ari kumwe na Mgr Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Umuseke wagerageje guhamagara Sina ngo agire icyo atangaza kuri iriya Chapelle yatanzeho inkunga ngo yubakwe  ariko ntiyashobora kwitaba.

Iyi kiliziya yubatse ku gasozi ka Tare, ku mashuri azwi nka Collège Fondation SINA Gerard.

Sina Gérard ni rwiyemezamirimo ufite ibikorwa byinshi mu Karere ka Rulindo harimo ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.

Bayitashye kuri uyu wa Gatanu

 

Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda ari kumwe na Mgr Vincent Harolimana wa Ruhengeri bafunguye chapelle St Gerard
Byari ibirori bikomeye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

23 Ibitekerezo

  • SINA Gerard ayituye “bazina we mutagatifu Gerard”.Bitwibukije Kiriziya iruta izindi zose ku isi,yitwa The Basilica of our Lady of Peace iba muli Ivory Coast,ahitwa Yamousoukro.Yubatswe na President Felix Houphouet Boigny.Yatwaye arenga 200 millions USD.Gusa ntabwo andi madini atari Gatolika yemera Abatagatifu bashyirwaho na Paapa.Muli Luka 18 umurongo wa 19,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Se wenyine”.Bisobanura ko na Paapa atari intungane.Bivuga ko nta bubasha afite bwo kugira abantu abatagatifu kandi nawe atariwe.Imana yonyine niyo ihitamo abantu babi n’abeza bazarokoka ku Munsi wa nyuma,bakazaba muli paradizo.Izabanza izure intungane kuli uwo munsi.

    • Bene ibi ni nko guterekera.Abantu bubaka za Kiliziya,bibeshya ko baba bakoreye Imana.Icya mbere nkuko Gatare yabivuze, Imana siyo yashyizeho Mutagatifu Gerard.Ikindi kandi,nta gihamya yuko Sina Gerard yakize adakoze amanyanga.Nkuko bible ivuga,ntabwo Imana yemera amasengesho cyangwa impano z’abantu bakora ibyaha.Ibi ni imihango gusa,ntabwo bivuga ko Imana izakunda Sina kubera ko yubatse Kiriziya.

  • Sina yikozeho kuko burya na nyiri company ya Stella yazize gutanga inkunga mini mu iyubakwa RYA Regina Pacis y’i Remera.

  • @Kanyarugabo, ntimukavuge ibyo mutazi, byuzuye amazimwe. Stella ko yatangiye ari company itwara abantu ya Diyosezi ya Kibungo, yatanze inkunga nini yo kubaka kiliziya ya Regina Pacis ya Archidiocese ya Kigali gute? Iriya eglise yubatswe ku bufatanye bw’abakristu bose, icyo gihe nta na padiri wahabaga kuko yari itaraba paroisse. Mujye muvuga ibyo muzi.

  • Iki sigitekerezo gisanzwe cg imbaraga zisanzwe, this a metaphorical event, nuku abantu bakomera bakaba ibitangaza impande zose.

  • Imana iguhe umugisha Sina Gerard kubwo kwibukako n’intama zayo zikeneye ahantu ho gusengera.

  • Sina ageze ku rwego rwiza yakoze cyane ariko amenye ko kuba umjustar hano iwacu i Rda ari ikosa rikomeye cyane! ingero ni nyinshi azarebere kuri Sina Gerard i Gitwe aho bamugeze ngo arafasha abaturage. sina gabanya wa mugabo we, mukanya gato wahura n’uruva gusenya…..

  • @Seyoboka, ni wowe Imana izakunda kurusha Sina Gerard kuko wakoze iki kidasanzwe? Yubatse ishuri ryigamo abana ba hariya akabafasha. Wowe wubatse irihe, ufasha bangahe kwiga ugereranyije n’abo afasha? Yubatse uruganda ruha akazi abakozi magana, akagura umusaruro w’abaturage bamukikije, nabo bakibeshaho, akanafasha abamukorera kurihira abana babo amashuri no kuriha mitiweli, akabaha imbuto n’izindi nyongeramusaruro, n’ibindi byinshi wowe udakora utanarota. Kuvuga ngo nta gihamya ko Sina Gerard atabonye umutungo we adakoze amanyanga, uko yazamutse urabizi? Niba utabizi hari abanyarwanda benshi babizi kandi batakuzi wowe. Ibyo byitwa ishyari nta kindi. Imana niyo yakugize umucamanza w’abatuye isi, mu gihe na Yesu ubwe yivugiye ko atazanywe no gucira abantu Imanza? Harya ubu abayehova mufite mu Rwanda amashuri angahe afasha abakene kwiga bangahe? Mufite amavuriro angahe avura ku buntu abakene bangahe? Mwubakiye imfubyi n’abapfakazi bangahe ubagereranyije n’abo Kiliziya Gatolika mwirirwa mwikoreye yafashije? Muve mu rugambo mujye mu bikorwa bifasha abanyarwanda bose aho kwironda nk’abayehova. Nk’uko Yakobo abivuga, ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.

  • SINA asigaye akora ibintu nkibya ba Bill Gates; gutanga, gukora, ku buntu kandi.
    Be Blessed SG

  • Umuco wo kudashima, ukabona inenge mu byo ubonye byose nawo si mwiza. Chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard wahozeho kera! Ntabwo handitseho mutagatifu “Sina” Gérard. Kandi kubaka inzu y’Imana ntiyashatse kwigaragaza ahubwo ni ugufatanya gusakaza ijambo ry’Imana. Nawe garagaza ibikorwa byawe, tugushyigikire

  • Sina azikoraho.
    Baraje bamurege kwangisha ubutegetsi buriho rubanda n’ibindi!

  • Hahahaa

    Bari kuyita Chapelle Saint SINA kuko Gerard uwo ntawe umuzi!

    Ubukoloni buragatsindwa…

  • Kuki batayitiriye mutagatifu Sina.? Ese ntamwirabura wari waba umutagatifu.? Se ko papa atari umutafatifu yagira abantu abatagatifu gute? Ese hari intungane yegeze kuba kiri iyi si.? Ibi mbifata nkubukoroni bwanze kutuvamo.

  • Wowww,Nyasani asubize aho wakuye Gerard isi nkeneye abantu nkamwe ngo Evangelization rirusheho kugera kuri Bose.

  • Ariko se ko nkawe uba uvuga iki? Jya ubanza ushake amakuru ubone gutanga ibitekerezo. Ubuhezanguni ni icyonnyi gikomeye.

  • Ahubwo yabaye habonetse abandi nka SINA GERARD maze Chapelle zikaba nyinshi mu rwanda. naho abari gushaka gusebya uriya mubyesyi SINA muratayanjwa pee.

  • ariko abantu bari kumunenga mwe mwakoze ibyanyu tukareba.gusa nawe munyamakuru umutwe w’inkuru siwo wanditseho.kuko ntiyateye inkunga ahubwo niwe wayubatse nkuko umutwe ubivuga.naho abo bibabaje mukomeze mubabare .ngo uruvugo ruvuna uruvuga uvugwa y’igaramiye!!!!!!!

  • Abayehova b’amagambo y’ubuswa n’amatiku baba Ku museke ubanza nta handi baba. Bravo Sina, komeza ukore, nabo bakomeze bavuge kuko injiji zidatana n’induru.

  • Hari ubuswa bwokamye abantu, umuntu arakora igikorwa cyiza umuyehova Gatare alias Seyoboka ati ni bibi, ese muyehova we, usibye twa dutabo njya mbona mutanga ku muhanda muduha abadushaka n’abatadushaka, ikindi kintu kizima mwakoze ni ikihe ngo mufashe umuturage cyaba icyo gusenga cyangwa ubuzima busanzwe? Ubaye nkawa wundi ubura icyo atuka inka ati dore icyo gicebe cyayo, niba utemera abatagatifu birakureba ibyo ni ukwemera kwawe nkuko abandi bemera guterwa amaraso kwa muganga mwe mukabirwanya, mwari mukwiye kujya mugira ishyari ryiza, uzareka gukora neza nurangiza wirirwe ku muhanda ngo urimo kubwiriza no kwamamaza ubwami, sibyo Imana idusaba, idusaba gukora ibikorwa bifasha abandi nkibi SINA GERARD akora,, urugambo wapi. Vive SINA GERARD

  • I DO NOT LIKE THIS AT ALL………………..

  • you are naming the church after one man …this is terrible I don’t even feel to enter that church
    who is he? I don’t care whether he built many infrastructures,giving jobs or not ..the church is the church is not SINA!!!!!!!!!!!!!!

  • Amen nanjye uwampa amafaranga
    Nakubaka kiriziya kuko kugura sho usengera ni umugisha
    Iyo urebye shuguri twirirwamo hari naho ugera ukabura aho wikinga nkurusengero cyangwa chapel ngo uririre yezu wawe or umushimire
    Sina Imana ikurebe icyoroshye
    Ikongerere byose kuko wafashaga umubiri gusa none wageze no kuri Roho zabo
    Uyu sina niwe muntu nzi nakemeza ko yakijijwe nu uhoraho nawe umukiro Uhoraho amuhaye akawuhaho na abandi
    Ngaho guha akazi abashimeri
    Gufasha imfubyi
    Ibigo bya amashuli
    Gukura umunyacyaro mu bukene
    None na roho zabo azubakiye ubuturo bwiza buhoraho
    Nawe uri mubazaba abatagatifu najyaga mbivuga none mbonye ikimenyetso
    Sina Imana ijye igukuriramo inyatsi zose, abakurwanya amasengesho ya abakristu ajye aba abihindura babe abakurwanirira
    Ukomeze ukundwe😍❤️🌸🍃🌸💐😍💐❤️💕❤️💕💕💕💫👏👏👏

  • Sina Gerard we wenyine azi icyo bazina mutagatifu we amumaliye cyane iyo amwiyambaje ali nayo mpamvu igikorwa yafashije abakristu bagenzi be mu karere atuyemo yaberetse ko Mutagatifu Gerard mu nshuro nyinshi yamwiyambaje yamwumvise.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *