• 12/12/2019 5:09 28

Rulindo: Ahitwa ku Kirenge habaye impanuka Imana ikinga akaboko

Umwe mu bagenzi baciye ahitwa ku Kirenge mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yabwiye Umuseke ko yasanze hamaze kubera impanuka, aho ivatiri yavaga i Kigali  ijya Musanze  yagonze tagisi nyuma mu rubavu rw’ibumoso hafi y’aho shoferi yicara.  Ngo iriya vatiri yashakaga guca kuri Daihatsu.

Mu muhanda haragaragara amavuta y’imodoka yamenetse

Uriya mugenzi witwa Bosco avuga ko akurikije uko yabibonye asanga iriya vatiri yagonzwe ubwo yashakaga guca kuri Daihatsu yari iyiri imbere ariko umushoferi akabikora atabanje gushishoza.

Umugenzi waduhaye amakuru yari avuye i Musanze aje Nyabugogo nyuma agakomeza agana mu Burasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Yari mu modoka ya Volcano kandi ngo bageze imbere batabaza Polisi kuko aho byari byabereye hitaruye gato aho abapolisi baba bahagaze bacunga umutekano.

Bosco avuga ko yabonye abagore babiri bangiritse mu rwasaya bicaye ku ruhande rw’umuhanda, ariko akavuga ko ntawe yabonye wapfuye.

Ati: “ Kereka niba ari bya bindi umuntu wenda avira imbere akaza gupfa nyuma ariko ntawe nabonye wapfuye.”

Iriya mpanuka ngo yabereye hirya gato y’ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana avuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko ivatiri yashakaga gutambuka ikamyo ikaza kugongana na Mini busi.

Ati: “Yego ni imodoka y’ivatiri yashakaga gutambuka ikamyo iza kugongana na tagisi yavaga i Musanze  ijya Kigali.”

Avuga ko hakomeretse byoroheje abantu batatu, bakaba bajyanywe mu bitaro bya Nemba.

Iyi tagisi ngo niyo yagonze iriya vatiri
Byabereye mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo hafi y’aho bita ku Kirenge

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Gerayo amahoro

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *