Ruhango: Uwubakiwe na FARG amaze imyaka 5 asaba akarere kumuhindurira ibyangombwa by’ubutaka
Cyuzuzo Aimé Imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Ikigega gifasha abarokotse batishoboye FARG cyamwubakiye inzu ariko akaba amaze imyaka itanu asiragira mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango ngo bumuhindurire ibyangombwa by’ubutaka.

Cyuzuzo Aimé w’imyaka 26 y’amavuko avuga ko Jenoside yautwariye ababyeyi bombi n’abavandimwe be, inasenya inzu babagamo.
Cyuzuzo ukomoka mu Murenge wa Ntongwe ho mu Karere ka Ruhango avuga ko nyuma yo kubura ababyeyi n’abavandimwe nta handi hantu yari afite ho kuba ariko ko FARG yamugobotse ikamwubakira mu kibanza iki kigega cyari cyasabye ubuyobozi bw’akarere.
Cyuzuzo avuga ko Akarere katigeze kazuyaza ko kahise kagitanga kanasaba FARG ko yubaka.
Uyu musore avuga ko inzu imaze kuzura haje Umuturage arega Akarere ko ikibanza ari ike, araburana aratsinda Akarere kamusubiza amafaranga ariko ntikamwaka ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.
Avuga ko nubwo akarere kari kamaze kwegukana ikibanza yubakiwemo inzu atahwemye gusiragira mu buyobozi bw’akarere ngo bumuhe icyangombwa cy’ubutaka.
Ati “Maze imyaka 5 nsiragira ku Karere ngo bampindurire icyangombwa ariko nta gisubizo ndabona.”
Avuga ko ubu inzu n’igikoni yubakiwe na FARG byatangiye gusenyuka ariko ko atemerewe gusana kuko adafite ibyangombwa by’ubutaka izi nzu zubatsemo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko bakurikiranye iki kibazo basanga Umuturage watsinze Akarere yarasize Foto kopi y’ibyangombwa kandi bakeneye ibyangombwa by’umwimerere kugira ngo bamuhindurire.
Yagize ati “Tumaze igihe dushakisha umuturage nyiri kibanza, vuba aha ni bwo twabashije kumubona tugiye guha uwo musore icyangombwa.”
Cyuzuzo ubu utuye mu mugi wa Ruhango, avuga ko gusana iyo nzu bizamutwara amafaranga menshi adafite kuko zimaze kwangirika cyane.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE RW/Ruhango
5 Ibitekerezo
Ibi nibyo bijya birakaza H.E mumyaka itanu koko akarere kabuze solution yikikibazo? Ngo babuze original ID? Ibuze se bivuga ntabundi buryo bwakoreshwa? Abakandi usanga bigira utumana mucyaro bitwaza imyanya yabo..
Buriya kandi ugiye kureba amafranga FARG yashoye kuri iriya nzu imeze kuriya, itagira n’utudirishya twinjiza urumuri, iteye igishahuro wakwibaza niba hari agasima karimo, wasanga ari miliyoni zirenze imwe!
nikibazo kabisa gusiragizwa kubyangombwa kunzu zubakiwe abatishoboye mumurenge wanyamirambo naho hari abamaze imyaka 12 mumazu bahawe na FARG nabo barabibuze burundu nyabuneka mubafashe murakoze
kuki babuze original id ntibamufashe kuyishaka !!!bagomba kwegera abobayobora bakabafasha mubikorwa byose .
Ese abacitse ku icumu kuki buri gihe mubarenganya, mwibagiwe ko Genocide yabakorewe yakozwe mu izina ry’igihugu? Dore mubabeshya kwiga abenshi bararangiza bakabura akazi! Mubaha amazu mukanga kuyabandikaho, mubeshya ko mububakira amazu y’amamiliyoni ugasanga ari aciriritse… Mwagiye mubitaho mbere y’uko bihera mu itangazamakuru.