• 12/12/2019 8:23 17

Ruhango: Urubyiruko mu nzira yo kurwanya ibiyobyabwenge rwivuye inyuma

Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rw’abanyeshuli bo mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana rwahuriye ku kibuga cya ADPER muri gahunda yateguwe nk’icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rw’Ababyeshuri ruvuga ko ruhangayikishijwe na bagenzi barwo banywa ibiyobyabwenge

Iyi ni gahunda yateguwe n’uribyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako Karere aho bavuga iki ari kimwe mu bibazo bihangayikishije kuko ngo hari abishora mu ngeso zo kubikoresha.

Nubwo nta mibare y’ababikoresha igaragazwa ngo ntibuza kubona hirya no hino muri uyu Murenge hagaragara abakomeza kurenga ku mabwiriza n’inama bahabwa zo kubireka

Nsaziyinka Prosper Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake avuga ko mu kwezi nk’uku kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake batari kwirengagiza iki kibazo.

Ati: “Turacyabona urubyiruko rujyanwa muri bigo ngororamuco kubera iki kibazo, birababaje kandi kiri mu biduhangayikishije.”

Abitabiriye urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge ni abana bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye babarirwa hafi mu bihumbi bitandatu.

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Ruhango SSP Marc Gasangwa yabwiye abo banyeshuli ko bakwiye kwirinda bikomeye ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka no ku bandi.

Ati “Muri aka gace haboneka cyane cyane ibiyobyabwenge bya Kanyanga, Urumogi n’inzoga z’inkorano nka Muriture, Ibikwangari n’ibindi, Police ikaba ibasaba ubufatanye mu kubirwanya”.

Mu Murenge wa Byimana bamwe mu baturage baremeza ko inzego zose ziramutse zihagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyakemuka burundu kuko ngo hari aho usanga hari ababiri inyuma baba babifitemo inyungu ntibabirwanye uko bikwiye.

Polisi n’Abayobozi bUrubyiruko
Igikorwa cyo kwamagana abanywa bakanakoresha ibiyobyabwenge cyabanjirijwe n’urugendo rw’abamotari
Abo mu mashuri abanza nabo bitabiriye iki gikorwa

Elize: MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.

0 Igitekerezo

  • RUHANGO IGICURURIZWAMO KANYANGA NURUMOGI SE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *