Ruhango: Umuseke wamenye andi makuru ku murambo wasanzwe mu Cyuzi cya AIDER - UMUSEKE

Ruhango: Umuseke wamenye andi makuru ku murambo wasanzwe mu Cyuzi cya AIDER

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku Cyumweru ahagana saa 14 h00  nibwo mu cyuzi gihuza Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, n’uwa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga, hatowemo umurambo w’umugabo witwaga Bukuru David w’imyaka 50 y’amavuko, amakuru Umuseke wamenye ni uko yavuye mu rugo yanditse agapapuro agasiga ku meza ashyiraho amazina umugore we azita umwana azabyara.

Umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER gihuza Umurenge wa Byimana n’uwa Shyogwe

Umwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko David yavuye mu rugo abwiye umugore we kuri telefone ko agiye i Muhanga hari umuntu umuhamagaye.

Ati “Ku wa 16 Nyakanga 2021 umugore we yari yagiye mu mirima (bakodesheje / kwatisha), David asigara mu rugo maze aramutelefona amubwira ko agiye mu Karere ka Muhanga hari umuntu umuhamagaye yewe asiga imfunguzo mu baturanyi ku buryo umugore yaje agahita anazibona byoroshye.”

Uyu waduhaye amakuru akomeza avuga ko umugore yavuye mu mirima arafungura yinjira mu nzu abona ku meza mu ruganiriro (saloon) agapapuro kanditseho numero n’amazina y’abantu  batatu ashobora gukenera n’izina ry’umwana uzavuka azitwa (umugore we asigiwe inda y’imvutsi), maze ategereza umuntu araheba.

Bukeye yumva inkuru mbi ko umugabo we yasanzwe mu rugomero yapfuye.

Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha bamwe mu banyamuryango ba nyakwigendera David ni uko yari afite gahunda yo kugurisha ishyamba rye ryari mu Karere ka Muhanga yahoze atuye akahavanwa n’uko yari agurishije inzu yari ahafite akaza gucumbika (gukodesha) mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Bikavugwa ko yaba yarishwe bitewe n’imitungo cyangwa yaravuye mu rugo agiye kwiyahura.

Nyakwigendera David Bukuru yagiye mu nzira zo kwiha Imana (Frere) abyigira mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aza kubivamo akora mu icapiro rya Kabgayi no mu ryo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu ntacyo yakoraga, asize abana batatu n’umugore wa kabiri batigeze basezerana, uwa mbere basezeranye imbere y’amategeko yapfuye aguye mu Bubiligi, bivugwa ko umugore yajyanwe mu Bubiligi n’amakimbirane yahoraga mu rugo.

Biteganyijwe ko umurambo ugomba kuvanwa mu Bitaro bya Kinazi ukajyanwa mu Bitoro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Nyuma David biteganyijwe ko azashyingurwa i Rubavu aho avuka.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yahaye Umuseke yavuze ko impamvu y’urupfu rwa David Bukuru itaramenyekana.

Ruhango: Umurambo w’umugabo watoraguwe hagati mu cyuzi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amahirwe menshi ako gapapuro karasigura ko yagiye kwiyahura muri icyo cyuzi

  • Umugabo uherutse kwiyahura i Jali ngo yasize agapapuro. Uwo nawe ngo asize akandi! Nyamara hari abahanga bazi gutandukanya umukono w’umuntu wanditse ku bwende bwe n’ubikoze bitamuturutseho. RIB buriya ntibizi? Bene iyi piece à conviction iba ishobora kwerekana ibihe bya nyuma by’umuntu nk’uriya ku kigero kirenze 80%. Birumvikana ko na empreintes digitales ziba zigomba gufatwa. Ariko se bikorwa na nde?

  • Ubu buryo bwo “kwiyahura” bumaze kuba bwinshi cyane muri iyi minsi. Cela fait trop de coincidences.

  • Izina rya Bukuru ndabona ridahiriye cyane abaryitwa muri iyi minsi!

  • Iyaba imiryango y’abantu biyahura kuriya yashoboraga kumvishwa audios y’ibyo ba nyakwigendera baba bavugiye kuri telefone zabo nk’icyumweru cyose, yajya ikuramo amakuru menshi cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *