• 29/01/2020 11:33 46

Ruhango: Umugabo aravugwaho gusambanya umwana we w’imyaka 14

Kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki 3 Gicurasi 2019  ubugenzacyaha bwo mu Karere ka Ruhango bwataye muri yombi umugabo uvugwaho guhohotera umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 akamusambanya.

Ni amakuru yatagajwe na TV1 kuri uyu wa Kabiri avuga ko uyu mwana w’umukobwa we ahakana ibivugwa. Batuye mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Bunyogombe.

Uwo mwana w’umukobwa yahakaniye iyi televiziyo ko biriya bitigeze biba, ko ababivuga ari abashaka guharabika Se.

Yavuze ko ikindi kerekana ko ibyo bavuga ari ibinyoma ari uko ngo igihe bavuga byabereye atari ahari  kuko asanzwe ari umunyeshuri kandi yiga ataha kwa nyina wabo.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yari amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we babyaranye abana batanu.

Bivugwa ko umugore yataye umuryango ajya kuba i Kigali ndetse ngo ashobora kuba yarashatse undi mugabo.

Uyu mukobwa uvugwaho gusambanywa na Se ni we mfura ye agakurikirwa n’abandi bane umuto akagira imyaka itatu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango Jean Bosco Nemeyimana yabwiye Umuseke ko biriya byabaye kandi ko amakuru bayahawe n’abaturanyi b’ukekwa.

Ati “Yego twayahawe n’abakuriye inshuti z’umuryango. Yarafashwe ajyanwa kuri RIB Station ya Ruhango ngo ikurikirane, umwana yajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Gitwe.”

Avuga ko muri iyi minsi uriya mwana w’umukobwa  ari kwa nyirakuru ubyara nyina utuye mu mudugudu wa Rwankuba.

Na we yemeza kandi ko nyina w’uriya mwana amaze igihe kinini atabana na Se.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri hari inzego zo muri Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha zasuye aho uriya mugabo ukekwa afungiye.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Amatiku urwangano nibyo bituranga uwo mugabo ibyaha aregwa ni ibihimbano gusa naba umwere muzabitumenyeshe.

  • ku gihe bavze ko umwana yabibwiye ba nyirakuru banga kubyemera incutu ya se niyo yabibwiye ushinzwe ubuhinzi nawe amenyesha RIB. ibi bintu muri iyi si hari ababyeyi badashobotse babikora abana bagakurira muri trauma, ni ikibazo gikomeye kandi ibimenyekana nibyo byinshi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *