• 14/12/2019 1:23 38

Ruhango: Nyuma yo guhamagazwa ku Biro by’Akagari bemeye gutanga Mutuweli

Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ugushyingo 2019, Inzego z’Ibanze mu kagali ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo zakoze igikorwa cyo kugenzura abadafite ubwisungane mu kwivuza, hafatwa abaturage 17, batishyura umusanzu kandi bafite ubushobozi. Nyuma y’igihe bari ku Biro by’Akagari bemerewe gusubira mu ngo zabo nyuma yo gutanga mutuelle kuri bamwe, abandi basinya amasezerano biyemeza igihe bazaba bayitangiyeho.

Imiryango y’abari bafatiwe mu mukwabo yabwiye Umuseke ko  abagabo n’abagore bafashwe bajyanwa ku Kagari ka Kigarama, nyuma baza kumvikana n’ubuyobozi igihe bazatangira umusanzu wo kwivuza.

Bamwe ariko bavuga ko kutishyura Mutuweli bitaturutse ku bushake buke, ahubwo ko byatewe n’ubushobozi buke.

Umwe muri aba yagize ati: “Kuva saa kumi n’imwe (mu gitondo kare) kugeza ubu, baracyari  ku Kagari.”

Avuga ko hari abari bamaze gutanga igice cy’amafaranga basabwa bakaba bategereje kubona  asigaye kugira ngo babashe kurangiza Umusanzu wose basabwa gutanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo,  Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko aba baturage batumijwe ku Kagari kugira ngo baganirizwe ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku gihe no gusobanurirwa ingaruka zo kutayitanga.

Avuga kandi ko abatumijwe ku Kagari atari abaturage bose ahubwo ari abatishyuye kandi bigaragara ko bafite amikoro.

Nyuma yo kuganirizwa, bamwe bahise bishyura ako kanya, abandi batanga igihe bazishyurira Mituweli.

Ntivuguruzwa yavuze ko guhuriza abaturage ku Kagari atari ukubahatira kwishyura Mitiweli ku ngufu, ngo ahubwo ni ukubasobanurira byimbitse mu nyungu zabo ibyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ingorane zo kudatanga umusanzu wa Mitiweli ku gihe.

Yavuze ko ikihutirwa atari ukubahanisha amande ahubwo ari uko basobanukirwa neza, bagatanga umusanzu wa Mitiweli ufasha imiryango yabo kwivuza igihe hari urwaye.

Itegeko riha abayobozi mu Nzego z’Ibanze gukurikirana imitangire y’umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza wa Mutuelle.

Amabwiriza agenga Mutuweli avuga ko Umuturage yishyura ubwisungane mu kwivuza ku bushake adashyizweho agahato, ahubwo akigishwa yerekwa ibyiza byo gutanga uwo musanzu.

Benshi mu baturage bari bajyanywe ku Biro by’Akagari ka Kigarama ni abo mu Midugudu, uwa Gitaraga, Gisiza, Kavumu na Kamuganga yo muri kariya Kagari, byageze saa saba bamaze gusubira mu ngo zabo.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, N° 03/2015 of 02/03/2015 mu ngingo ya 23 hateganywa amande ku muntu udafata ubwishingizi bwo kwivuza, kandi atari mu kiciro cy’abafashwa na Leta batishoboye.

Igira iti “Haseguriwe ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa udafite ubwishingizi bwo kwivuza ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw).

Umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw).

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

1 Igitekerezo

  • IBI NIBYO RWOSE ABATURAGE IYO BATISHYUYE HARI IGIHE BABERA UMUTWARO LETA, IGIHE BARWAYE KDI RIMWE NA RIMWE HARI UBWO USANGA BARABYIRENGAGIJE NKANA BAFITE UBUSHOBOZI BAKUMVA KO BAZISHYURA ARI UKO BARWAYE.KWIGISHA NI UGUHOZAHO ARIKO NI GITSURE KIBA GIKENEWE AHO BINANGIYE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *