• 20/01/2020 6:16 46

Ruhango: Ndayambaje azitaba Akagari yitwaje ikemezo cya ‘mutuelle’, n’icy’akarima k’igikoni!!

Ibaruwa y’Umuyobozi w’Akagari mu Murenge wa Ruhango isaba umuturage kwitwaza ibyangombwa bitandatu birimo n’icyo kugira “Akarima k’Igikoni” no gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza “mutuelle”, ibaruwa yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugishije benshi batangarita ibyanngombwa umuturage yasabwe kwitwaza, gusa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yayamaganye.

Ibaruwa yanditswe mu izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana witwa Gahamanyi Nathanael ituma ibyangombwa bitandatu umuturage witwa Ndayambaje, muri byo harimo ibyakunze kuvugwa ko bitumwa abaturage ariko ntaho byanditse mu mategeko y’u Rwanda.

Mu ibaruwa handitsemo ngo “Bwana Ndayambaje utuye mu Mudugudu wa…. Usabwe kwitaba Akagari ka Nyamagana ku wa kane tariki 24 /10/ 2019 saa mbili.

Witwaje ibi bikurikira: 1. Mutuweli 2. Ikarita y’umuganda 3. Icyemezo cy’Irondo 4 Icyemezo cy’Ubwiherero bwuzuye 5. Icyemezo cy’uko ufite akarima k’igikoni 6. Icyemezo cy’uko udakora cyangwa udacuruza ibiyobyabwenge…”

Asabwa no kujyana urupapuro rumuhamagaza n’ibyangombwa bimuranga.

Uru rwandiko nk’uko umuyobozi yarwise, benshi ku mbuga nkoranyambaga barwibajijeho, ndetse rugera no kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irarwamagana, ivuga ko Akarere ka Ruhango kari bwite kuri iki kibazo.

Byakunze kuvugwa ko hari abaturage bafungirwa ku tugari kubera ko batatanze imwe mu misanzu isabwa na Leta harimo n’uw’Ubwisungane mu Kwivuza, cyangwa bagashyirwaho igitutu n’abayobozi mu nzego z’Ibanze.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri Twitter yanditse ngo Ibyemezo nk’ibi ntibyemewe, nta n’aho biteganywa mu mategeko cg inyandiko ngenderwaho mu gutanga serivise (service charters) mu nzego z’ibanze; kuko bibangamira&bidindiza umuturage ukeneye serivisi.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango ngo tumubaze niba ariya ari amabwiriza yemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kariya Kagari karimo ntiyitaba telefoni, gusa twamenye ko uyu munsi abayobozi muri kariya Karere ka Ruhango bakoze umwiherero.

UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Nyamara nyamara

  • Uwo muyobozi uwamutuma ibyo byemezo we yabibona?!ubwo nuburyo bwo kugira amwake ruswa,binyibukije umuntu wambwiye inkuru y’ukuntu kera muri Congo kubwa Mobutu abapolisi bakaga ikarita ya batisimu juste kugira bakuvanemo akantu,Leta ijye ikurikirana ibyo bisambo babyirukane.What a shame!

  • Njyewe nsanga nukuntu umuntu w’umuswa nk’uyu yabonye uyu mwanya byagombye guhanirwa. Niba tuvuga imiyoborere myiza uyu yageze muruyu mwanya gute?

  • Abayobozi bacu bazi kwigiza nkana!! Iriya si ibaruwa yanditswe n’intoki. Ni formulaire/form ibitegekwa abaturage biriho, bakuzuzamo izina ry’uwo bayoherereje nta kindi. Ntabwo ishobora gukoreshwa mu kagari umurenge utabizi. Kandi ntabwo umuyobozi w’ibanze yasaba ibintu nka biriya nta mabwiriza yaturutse hejuru amwotsa igitutu. Ibintu nk’ibi nibyo bisigaye bituma nta muyobozi w’ibanze, kugeza no ku karere, uba wemera ko hagira umuturage uvugana n’itangazamakuru ngo aribwire uko abayeho n’ibyo akorerwa. N’uriya baraje bamutanike, kandi yenda kopi yagiye ahagaragara ari iyasubiye ku kagari yasinyiye accuse’ de reception.

  • Harya ngo abanyarwanda barabohowe, cyangwa “barabohojwe”? Guhozwa ku nkeke kuko udafite iby’ibanze byo kubaho? Abakene baragowe ubwo gukena bimaze kuba icyaha.

    • @Gahinda niko bimeze none se ntiwabyumvise ejobundi umwe avuga ngo abantu baza gusaba service bambaye amakoti anuka ntazo bazahabwa? Ikibazo uyu muswa atazi nuko iyo amatora ageze atigeze avugako uzaza gutora yambaye ikoti rinuka azakumirwa. Benshi mu bayobozi badushyiriraho batekereza maculi iyo babahaye micphone. Harya kuki batabaha ingando yo kwiga kuvugisha itangazamakuru? Ngo telefoni ye igendanwa yavuye ho ngo yavuze ko icyo kibazo atari akizi ngo ariko agiye kugikurikirana. Niba hari igihano umuntu ahabwa n’itegeko kuko adafite mituweli, kuko adafite ubwiherero, atarara irondo bazaritore maze bazajye baryandika hariya aburane imbere y’ubutabera azi ikirego.

  • Mufate ibi bintu mubihuze n’iby’abaturage bo mu Burasirazuba baherutse gukubitwa kuko nta mitiweli bafite, ngo barimo n’umukecuru rukukuri, murahita mubona ko ariya mabwiriza aturuka hejuru y’Uturere, kuko byabereye mu turere tubiri dutandukanye kandi mu bihe byegeranye, no hejuru y’Intara kuko biriya byombi byabereye mu ntara ebyiri zitandukanye.

  • Politiki n’ingamba nshya zo kurwanya ubukene, ubujiji, umwanda n’imirire mibi: ikiboko, amahazabu, kutajya mu masoko guhaha, kudahabwa servisi n’inzego za Leta, mabuso.. Reka dutegereze turebe ikizava muri ubu budasa bwacu bushya.

  • Tekereza gusabwa icyemezo cy’uko urara irondo, n’icyemezo cy’uko bucya ugahitira mu mirimo yo kwiteza imbere!

  • Ingoma iyo ziri hafi kurindimuka zikoramo. Nonese ko nzi abantu bajya mu muganda hari icyemezo babaha kuko bagiye mu muganda? Bitaga uburetwa bwa Habyarimana?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *