Ruhango/Jenoside: Umuyobozi w'Ibitaro bya Gitwe n'abandi 7 batawe muri yombi - UMUSEKE

Ruhango/Jenoside: Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe n’abandi 7 batawe muri yombi

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imibiri iheruka kuboneka mu kigo ke, bikekwa ko ari iy’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirimo yo gushakisha imibiri ku Bitaro bya Gitwe irakomeje

Amakuru avuga ko hari imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe mu cyobo kiri ahubatswe ibitaro bya Gitwe ndetse ubu hamaze kuboneka igera ku 10.

Urayeneza Gerard yatawe muri yombi kuri iki cyumweru we n’abandi bantu 7 nk’uko RIB yabitangarije Umuseke.

Mair Michelle Umuhoza uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye Umuseke ati “Akekwaho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Hari amakuru avuga ko ngo yaba yaranatanze ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside ngo baceceke bareke gutanga ayo makuru.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

19 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Jenoside niwo musaraba w’uru Rwanda. Ibi byose Imana iri kubireba, afungiwe ishuri none n’Ibitaro bye birarangijwe. Amateka uku Niko Africa yubakwa ngo irimo gutera imbere.

    • Gerald yavuzwe kuva kera, umuvuze akamuha ibifaranga, ubu rero iminsi y’igisambo ni 40 kandi yageze.

    • Ariko abantu mwabaye gute????? ngo afungiwe ishule none nibitaro…nibyo ko mwicanye abatutsi kandi kwica abatutsi kitari icyaha…wowe n´umutima wawe uribaza ko kwica umuntu atari icyaha????Muzi ba nyokorome, nyogosenge, incuti zanyu mwishe ..ngo murica abanzi banyu, inzoka inyenzi….abatutsi…Ubwo Afrika idahannye ibi yazagerahe ahubwo??? IcyRUTA IBINDI NI UKWEMERA KO UMUNTU ARI NKUNDI HANYUMA TUKABANA—-kubababarira si uko abo mwishe tutabakunda ariko ni ukugirango mubeho mubone ibyo mwakoze ko kandi turiho kandi tuzabaho rero kurira amashule nibitaro aho kurira ubumuntu babuze—bizakomera

  • Ahubwo ukuri gutangiye kujya ahagaragara.Gerard na gitwe ye babavuze cyera.

  • Bamugeretseho abishwe na za zindi!! icyo bagamije ni ugutesha agaciro ibikorwa bya P. Urayeneza Gerard!!! bafunze kaminuza none bageze no ku bitaro!! Bati yishe n’abantu muri jenoside!!!!!! Imana igiye kurangiza ayo mahano…….

    • Sha Gerard arazira ubusa n’umugore we ntawe utazi ko yarokotse genocide. Ubu se noneho arabigenza ate? Cyakora Imana ikwiye gutabara. Icyo nzicyo azize amatiku y’abadventiste si Genocide. Ishyari rizamara abana b’Imana. Mujye mwumva muzehe Mpyisi ibi byose arabivuga.

      • Hanyuma se abana n’abantu bakuru bishwe bakajugunywa mu cyobo mubitaro bye, cyangwa Barierre yari imbere y’ibitaro bye n’abadivantiste babihashyize.

  • Ibya Gitwe biraje bisakuza pe! Harya buriya abanyagitwe bavanwa hariya bakajyanwa za Ruhango na Kinazi ibyasigaye bihabera byabazwa nde?

    • None se icyerekana ko ariwe wabishe ni iki? Yari yihishe ari no kwicira mu bwihisho??? Ako karengane k’ibyihebe Imana igiye kukarangiza!!!

  • Hari ibintu dusigaye tubwirwa ku byabaye muri 1994, ukaba wagira ngo abanyarwanda babibonye n’amaso yabo ntabakiriho. Kandi bahari! Imitima yaratumbye yenda guturika.

  • Igihe Gerard azaba yaramaze kuvanwa muby’i Gitwe byose, uzajya kumva wumve abapastoro bazamusimbura bariyamiriye bati: Ntacyo tuzi yakoze kibi. Nka kuriya byagenze kuri Musenyeri wa EAR ba Colini birukanye shishi itabona yakubiswe yandagajwe, none uyu munsi bakaba bariho biyerurutsa ngo nta perereza bamukozeho nta cyaha cye bazi.

  • Ubwo iyi dosiye ya Gitwe ifunguwe, nizere ko tuzanabwirwa irengero ry’abahakomoka bahatashye bavuye mu nkambi ya Kibeho muri 1995.

  • Gerard na bagenzi be nibihangane bashinyirize. Ingororano imeze nk’iyagenewe abasenyeri barwanye ku mpunzi za Kabgayi birabategereje. Jye mbona ahubwo yaratinze kubageraho.

  • DUSABE ugize ngo iki? Abasenyeri ba KABGAYI bwaranye ku mpunzi? Uwuhe MUSENYERI? BABARWANYEHO BATE? Kuvavana mu KILIZIYA ya BAZILIKI NTOYA ngo batayisenya se ni ko kubarwanaho. Gufunga amazi muri za Robine se ngo bajye kuvoma ku migezi kugirango babiciriyo niko kubarwanaho? Hari uburinzi se abasenyeri baba barashyizeho ngo ababahungiyeho baticwa? Bakubwiye se ko hari imishyikirano bagiranye na gouvernement ya KAMBANDA yari hafi yabo i MURAMBI mu CYAKABIRI yaba yaranzuye ko nta NTERAHAMWE izavana umuntu wabahungiyeho i KABGAYI? None se BUS YUZUYE abantu bajyanywe NGORORERO bakuwe mu maboko yabo BASENYERI bakicwirayo ntibari abantu? Cyangwa kuba hararokotse abantu benshi KABGAYI hari abo birya. Vuga ko ari umunsi wabo wari utaragera kandi ko INTERAHAMWE n’izo kwa HABYARA zatunguwe cyane n’igitero cy’INKOTANYI zaje kubabohoza. URETSE PADIRI VIYEKO niwe wenyine tuzi warwanye intambara, abandi bo bihorere.

    • Segahinda, bariya bantu bari bahungiye i Kabgayi batabawe bariya bihaye Imana babigizemo uruhare udashaka kwemera. Ese kuba ingabo z’Inkotanyi zarasanze bakiri hariya, nuko bari babuze imodoka zo guhunga nk’abandi ngo bambuke umupaka? Ibiryo byakoreshejwe mu kugaburira bariya bantu, usibye n’ibyavanywe mu mashuri akikijue hariya yose bigatundwa bikazanwa kuri Diyosezi, hari n’ibyavanywe muri PAM i Bujumbura. Ubu se koko uratubiwra ko umuntu yabira ibyuya ashakira abantu ibiryo hanze y’imipaka, yarangiza akabakupira amazi yo kubiteka? Ahubwo se inganda zitunganya ayo mazi utekereza ko zakomeje gukora mu gihe abakozi bazo bari baramaze guhunga nk’abandi baturage, cyangwa bamwe barishwe? Ko nawe wiyemerera ko nta ntwaro abasenyeri bari bafite, wari utegereje ko bahangana n’abicanyi bakoresheje ingufu se? Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.

    • Segahinda, ngo Padiri Viyeko niwe wenyine warwanye intambara!! None se yakoraga ibinyuranye n’amabwiriza yahawe na Musenyeri umukuriye? Mu kugabana imirimo yari yarashinzwe gushakira ibyo kurya abahungiye hariya. Ni nako yafashije mu kubivana i Bujumbura ariko yakorana n’abasenyeri baho, babivuganagaho n’abo mu Rwanda. None se Padiri Ndagijimana uheze mu munyururu abantu bose yavanye mu Byimana no mu nkengero zaho abahungirishiriza i Kabgayi nta barokotse bariho? Abarokokeye i Gakurazo bose se ni Padiri Viyeko wari ubarinze? Abasenyeri bajya kuhyasura bari kumwe nawe? Akababaro kawe gafite ishingiro, ariko ntikaguha uburenganzira bwo kugereka ku bantu ibyaha batakoze, no gupfobya ibyiza bakoze ku bwende bwabo.

  • nonese Gérald gusanga ibyobo muri parcelle y’umuntu utarabicukuye nta namenye ko bihari akiyubakira bimugerekaho ingengabitekerezo?
    Gérald twese abari hariya turabizi ko yaramerewe nabi ahungana n’umugore we bimubeshyera.

  • Hano i Gitwe abantu babamaze mudutabarize, ubu bamaze gutwara abarenga 12 bose, birababaje pe.. Gitwe urazira iki? koko? ICYAHA KURI BO IGISEBO KURI NJYE.

  • Ibi bibazo abadive babifitemo uruhare rukomeye cyane, bifuje ishuli rye kuva kera ntako atagize ngo ateze imbere Gitwe muri Rusange ariko ndebera inyiturano bamuhaye.
    Na mukantaganzwa yari yarabivuze ngo amatiku y’abadive ararenze none akoze kuri Gerard koko? Elise na Rutaganda se bo babatwariye iki? bafatanyije kwica abantu? Narokotse Genocide, ndi umunya Gitwe ariko rwose aba bagabo bararengana. ukuri kwibi kose turakuzi.
    Cyakoze Imana izahana benshi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *