• 19/01/2020 10:31 08

Ruhango: Icyaha ni gatozi ingaruka zacyo zikaba rusange- Dr Nyamutera

Ibi byavuzwe na Dr Nyamutera Joseph, Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana ushinzwe ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge, mu biganiro byamuhuje n’inzego zitandukanye z’akarere n’abayobozi b’amadini n’amatorero cyabereye mu Karere ka Ruhango.

Dr Nyamutera Joseph avuga ko nubwo icyaha ari gatozi, ariko ingaruka zacyo ari rusange

Nyamutera avuga ko hari imbabazi umuntu ku giti cye agomba gusaba agaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hakaba  n’izindi mbabazi abo bafitanye amasano bagombye gusaba muri rusange kuko abenshi mu bakoze Jenoside bayikoze mu izina ry’Abahutu icyo gihe bavuga ko bashaka kwikiza umwanzi bitaga Umututsi.

Yagize ati ”Icyaha ni gatozi ariko ingaruka zacyo zigera ku bantu bose ni yo mpamvu abarebereye ntibagire icyo bakora bagomba gusaba imbabazi muri rusange.”

Avuga ko izo mbabazi zituma abarokotse babasha kubohoka bakabona aho bahera bababarira abaje kuzibasaba.

Ati “Abarokotse buri gihe batubwira ko biteguye gutanga imbabazi ariko hakabura abazibasaba.”

Ibi kandi ngo ntibikuraho nyirubwite ko asaba imbabazi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwamikazi w’intumwa i Nyamata yabwiye Umuseke ko hari abagiye bafungwa bagafungurwa barangiza ibihano bakibwira ko bagiye kwakirwa neza muri sosiyete cyane cyane mu kiliziya.

Ati ”Hari ababa barasabye imbabazi umuntu umwe bumva ko bihagije iyo bahuriye mu kiliziya bashaka guhazwa usanga hari abo bibangamira.”

Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo abarokotse babashe kubana neza n’abayikoze batishishanya bongera kubahuza bagasabana imbabazi zivuye ku mutima kandi ko bimaze gutanga umusaruro ushimishije ku bahawe ibyo biganiro.

Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko guhuza abantu ngo basabane imbabazi ari igikorwa kiza, akavuga ko uwakoze icyaha ari we ugomba gufata iya mbere asaba imbabazi uwo yiciye kuko imbabazi rusange mu mategeko zitabaho.

Yasabye abanyamadini n’abayobozi muri rusange ko mbere kugira icyo basaba abo bayobora bakwiye kubanza kwihereraho buri wese akamenya uruhare rwe ndetse n’umuti baha buri wese.

Muri ibi biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge harimo abatanze ubuhamya ko bababariye ababiciye hakaba kandi n’abishe bavugaga uko bishoye muri Jenoside.

Akarere ka Ruhango gasigaranye imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside irenga 1000 itarishyurwa beneyo, abakurikiranye ibiganiro bavuga ko ikibazo cy’iyi mitungo bagiye gushishikariza abayangije kwishyura.

Abanyamadini bavuga ko bagiye kujya bahuza Abarokotse Jenoside n’abayikoze kugira ngo basabane imbabazi zivuye ku mutima
Mayor Habarurema Valens avuga ko uwakoze icyaha akwiye gusaba imbabazi ku giti cye, aho kugira ngo zisabwe muri rusange

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Ruhango

3 Ibitekerezo

  • Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango imbaraga bari gushyira mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage yo nzira y’iterambere rirambye.Bakomereze aho ibiganiro nk’ibi bive Ku rwego rw’Akarere bimanuke no mu midugudu

  • Bibiliya iti:Ndi Imana ifuha, kandi mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza kubuvivi no kubuvivure. Ubundi iyo mu muryango hajemo ikibi, bigomba gukemurwa numuryango. Ndashishikariza abana bavutse kuba jenosideri, cg abahutu muri rusange, kwisuzuma, bazasanga ihungabana ryasizwe na jenoside nabo ribagiraho ingaruka kabone niyo baba batarayikoze. Utazisuzuma ngo akire ihungabana, azahora arigendana, kandi niyo ritamugaragaraho inyuma, azariraga abazamukomokaho, kugeza igihe bazemera kwisuzuma no gusaba imbabazi zivuye kumutima, atari iza nyirarureshwa zo kugira ngo wibonekeze.

  • Ibyavuzwe na Dr birashoboka, ariko hari akabazo bamwe tujya twibaza. Abavuka ku miryango ivanze bo tugomba kubyifatamo gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *