• 16/12/2019 9:53 24

Ruhango: i Nzuki bibutse Erwin Rahe wateje imbere icyaro cyaho

*Erwin yitabye Imana mu mwaka ushize, misa yo kumusabira yasomewe i Nzuki,
*Icyaro cyaho yakigezemo mu 1988, we n’umugore we buri mwaka barahasura bavuye mu Budage,
*Umwuzukuru we witwa Pascal Kronenberger ngo azakomeza iryo terambere Sekuru yahagejeje.

Kuri uyu wa gatandatu abaturage ba Paruwasi Nzuki bibutse nyakwigendera Erwin Rahe ‘ukomoka mu Budage’, wabakuye mu bwigunge akabateza imbere ahereye kuri Paruwasi yaho n’ishuri ry’imyuga, St Joseph TVET School by’umwihariko batashye icumbi ry’abanyeshuri yasize abubakiye, ryatanzweho miliyoni 53Frw.

Iri ni icumbi ry’abanyeshuri (dortoire) nyakwigendera Erwin Rahe yasize yubakiye St Joseph TVET School iherere mu cyaro cy’i Nzuki

Iri cumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100. Erwin Rahe yaryubatse ku bufatanye n’ishuri ry’ahitwa Lahnstein mu Ntara ya Rhenanie Palatinat yahuje n’iri shuri ry’imyuga ry’I Nzuki muri Ruhango bakaba bafitanye imikoranire.

Padiri Mukuru wa Paroisse ya Nzuki, Kayondo Leonard avuga ko yamenye Erwin Rahe mu 1999 ubwo yari akijya kuyobora iriya Paroisse. Erwin ngo yateje imbere kiriya cyaro cy’I Nzuki mu bijyanye n’imyuga, aho yigishaga abaturage guhinga inanasi, korora inzuki, n’uko batekesha imirasire y’izuba (solor cooker technology).

Ati “Erwin Rahe n’umugore we bashyigikiye cyane uburezi n’uburere bw’abana, mu mashuri abanza, gushakira imiryango yabo icyabafasha, kubaha amatungo, mbega yashakaga guteza imbere umwana w’aha mu mibereho myiza, navuga ko Erwin Rahe yabaye Umunyenzuki (ukomoka i Nzuki), yarahakunze ku buryo yashakaga ko azashyingurwa ino nubwo bitabaye, ariko yatekerezaga i Nzuki, yararaga i Nzuki, yarotaga i Nzuki, ku buryo tumwiyumvamo.”

Musandara Monique wavukiye muri kiriya cyaro (hari Komine ya Kabagari), yashakanye n’umwuzukuru wa Erwin Rahe, avuga ko uyu musaza yateje imbere Paroisse yabo, avugurura amashuri abana bigagamo, aho bicaraga mu mukungugu, icyo gihe ashyiramo sima, abaha n’intebe nziza zo kwicaraho baricaraga ku dusambi n’amatafari.

Ati “Mzee Erwin ntiwamuvuga ngo umurangize ushaka kumuhuza na Nzuki, yakundaga kuvuga ko afite urugo i Hambourg (mu Budage) n’i Nzuki (mu cyari cyo mu Karere ka Ruhango), hano yahubatse inzu, yahagera akavuga ko ageze mu rugo iwe. Ni umuntu w’igitangaza, wicisha bugufi, kandi wumva ko ashaka kuvana umuntu hasi akamugeza ku rundi rwego.”

Musandara avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwiga gufata neza ibyo bahabwa nk’inkunga kuko ngo hari ubwo usanga umuterankunga yubatse inzu, wazagaruka ugasanga yarasenyutse, cyo kimwe n’ibindi bikorwa remezo, ngo ibyo bica intege umuntu ufasha.

Paroisse ya Nzuki iri mu mudugudu wa Kirwa, mu kagari ka Bihembe mu murenge wa Kabagari, mu karere ka Ruhango.

Umwuzukuru wa Erwin Rahe yari yaherekeje Nyirakuru, Liselotte Rahe mu muhango wo gushyikiriza ishuri rya St Joseph TVET School ririya cumbi no kwibuka Rahe waryubatse, yatangarije Umuseke ko yishimiye uko abaturage bazirikana ibikorwa bya Sekuru, avuga ko azabikomeza.

Uyu ni Pascal Kronenberger umwuzukuru wa Erwin Rahe ngo azakomeza amajyambere yasizwe na we

Pascal Kronenberger yagize ati “Uyu munsi ntiwari usanzwe kuko twibutse Sogokuru wagize uruhare mu guteza imbere Paroisse ya Nzuki n’iri shuri ry’imyuga, nishimiye ko nanjye nitabiriye, na we aho ari ndibaza ko yaturebaga yishimye uyu munsi.”

Yavuze ko na we afite umugambi wo gukomereza aho Sekuru yari agereje, mu byo yumva ngo byihutirwa ni ukubakira icyaro cya Nzuki ishuri ry’abana b’inshuke kuko yabonye ko benshi bangana n’abana be batabona amahirwe yo kwiga.

Ngo azakorana n’ababyeyi ba hariya ababaze igikeneye, ariko ngo azahera kuri iryo shuri kuko ngo ababyeyi bajya guhinga ntibabone aho basiga abana babo.

Kuri Sekuru ati “Ni Sogokuru wenyine nagize, ni we namenye, naramukundaga, yari umuntu mwiza nibaza ko yari kuba yishimye iyo aba ari i Nzuki uyu munsi.”

Umuyobozi w’Ishuri rya St Joseph TVET, Padiri Gerard Hakizimana, avuga ko byinshi mu bikorwa bagezeho, haba mu gusanirwa amashuri abanza, kubakirwa ibyumba bishya ngo ibyinshi babikesha nyakwigendera Erwin Rahe.

Ati “Mbaze agaciro k’ibyo yatugejejeho, nabaze inyubako gusa nsanga zifite agaciro ka miliyoni 375Frw, ntavuze ibikoresho.”

Uriya musaza ngo yageze i Nzuki mu 1988 aje kureba iwabo w’umugabo wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Luxembourg bamenyaniye i Burayi amubwira iwabo, undi agira amatsiko yo kuhamenya. Yarahatembereye asanga hari urubyiruko rwinshi rudafite icyo rukora niko gutangiza ishuri ry’imyuga, no kubigisha indi mishanga y’ubuhinzi no korora inzuki.

Padiri Kayondo iburyo, na Padiri Hakizimana ibumoso hagati ni Mukecuru Liselotte Rahe bafungura ririya cumbi ry’abana ryubatswe na Mzee Rahe Erwin
Ni inzu ifite byose imbere, haba amazi n’ubwogero burimo amazi yo hejuru yanashyizemo ibitanda
Bigaragara ko ari inzu ikomeye
Abana baryama ahantu heza, ariko ubuyobozi burasabwa gusigasira ibyo bahawe
Uyu ni Musandara Monique utuye mu Budage ariko avuka mu cyaro cy’i Nzuki ashima iterambere Paroisse yabo imaze kugeraho
Mu kiriziya bibuka Mzee Erwin Rahe
Mme Manuela Altenkamp uyobora ishuri ry’ahitwa Lahnstein yazanye muri uyu muhango n’abandi bakorana
Amashuri Rahe yahereyeho asana ni aya abanza yari magufi arayazamura bayasakara neza
Bamwe mu bize kuri ririya shuri ribanza rya Nzuki ngo bahize neza kubera uko Rahe yari yararikoze
Abaturage ba Paroisse ya Nzuki bari benshi baje kwibuka Mzee Rahe Erwin, ngo yaboroje amatungo magufi anabatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abafite abana biga hariya

AMAFOTO@HATANGIMANA &Daddy Rubangura SADIKI/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Hakwiriye no gukorwa umuhanda, NYANZA-KARONGI, kuko warangiritse bikabije, cyane cyane igice kiri mu karere ka RUHANGO ugana kuri NYABARONGO aho bihana imbibi na KARONGI.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *