• 11/12/2019 8:09 42

Ruhango: Bishe umugore wari umaze igihe gito ahawe imitungo yo kwita ku bana

Abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rwa Espèrance Mukarurangwa wari umaze iminsi atandukanye n’umugabe we witwa Lando nyuma yo gukimbirana, baramutema arapfa. Ubuyobozi bwari bwarasabye ko Mukarurangwa ahabwa imitungo kuko ariwe wari usigaranye abana.

Hari abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho kwica Esperance

Mukarurangwa na Lando bari batuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana witwa Jean Paul Byiringiro avuga ko mu munsi mike ishize Mukarurangwa na Lando bagiranye amakimbirane baratandukana ariko ubuyobozi butegeka ko imitungo iherera ku bana.

Kubera ko abana bahawe Nyina byabaye ngombwa ko ariwe ucunga iriya mitungo igizwe n’inka hamwe n’inzu.

Muri ibi biruhuko abana ba Mukarurangwa ngo bagiye gusura Sekuru na Nyirakuru.

Byiringiro ati: “Abantu binjiye  kwa Esperance basanga umushumba we yagiye kwahira ubwatsi ni uko baramutema arapfa.”

Avuga ko Polisi yatabajwe isanga uriya mugore yapfuye ariko ita muri yombi Lando n’uriya mushumba.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko ariya makuru RIB yayamenye  ku wa Mbere taliki 25, Ugushyingo, 2019, ubu hakaba hari abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Umuhoza yasabye Abanyarwanda kwirinda icyaha icyo aricyo cyose harimo n’ubwicanyi kuko ngo ‘kwica umuntu atari ibintu by’i Rwanda.’

Umurambo wa Mukarurangwa urashyingurwa uyu munsi mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Buriya bwicanyi bwabereye mu murenge wa Bweramana mu kagari ka Murama

MUHIZI Elysée

UMUSEKE.RW/Ruhango

10 Ibitekerezo

  • Nubwo ababantu bakoze bibi ariko haza narebwe ibijyanye n’itegeko ripyinagaza umugbo rikamurutisha umugore hitwatwajwe ireme ry’uburinganire nawese ngaho reba kuba wararushye ushaka imitungo haba amakimbirane imitungo yose igahabwa umuntu umwe aribyo byakozwe n’ubuyobozi bwa Ruhango ntibikwiyep! ibibintu biraryana bikaba byatuma n’umuntu akora nabi.

  • ibi n’ingaruka z’ubuyobozi bufata imyanzuro n’ibyemezo birenganya,ubundise hari itegeko rivugako niba ababana bagiranye amakimbirane ngo hafatwe imitungo yose iherere kuwufite abana undi yirengagizwe ubuse uyumugabo ahamwenicyaha murabona ataba yaragihowemo nabamufatiye umwanzuro umurenganya,buriyase ko byose babihaye umugore baribaziko umugabo azabaho ate?

  • Ikibazo kiri mu itegeko kaabisa! umugore ahawe abana, ahawe inzu, ahawe inka! ubwo umugabo wahawe iki?!?!? isahane n’igikombe?!?! uburinganire ni ukubusuzuma neza kabisa! busa nkaho atari uburinganire ahubwo ubusumbane bwasumbyaga umugabo ku mugore bwarahindutse buba ubusumbane busumbya umugore ku mugabo! nta egalite kabisa ihari!! kdi ibi nibyo ntandaro yo kutumvikana no kwicana bisigaye byibasiye umuryango nyarwanda! ni ukubishishoza neza naho ubundi turajya habi!

    • Namaganye nivuye inyuma abo babisha bishe uwo mumama ariko se na none, umugore ahawe inzu ahawe inka n’imirima ubwo se uwo mugabo arasubira kwa se na nyina biragenda gute? Kandi ubwo wasanga yarashyingiwe afite iyo nzu niyo mirima.Abayobozi nabo hari igihe babura ubushishozi.

  • Ko mutatugezaho amakuru yipfa rya mushiki wa Fred Gisa Rwigema ra?

  • Aya mategeko arenganya umugabo asubirwemo. Umugore yaje wenda Lando yifitiye inzu n’imirima none mu mutaye ku gasozi ubwo se arasubira kwa nyina na se agize amahirwe akaba akibafite? Araba mayibobo se? Araba umujura se?

  • Ndumva lando yarenganye! Urupfu rwuyumugore rubazwe leta ! Ntabwo ari Lando! Ariko muziko umugore aza yitwaje amballage,yabona ufite imitungo akisaza kugirango muyigabane! Iyi politics yo guteranya abaturage turayamaganye! Nubwo leta iyungukiramo! Murwego mpuzamahanga! Muhindure itegeko! Ikindi namagans, itegeko ryubutaka! Leta irimo kwikubira! Naryo rihinduke! Leta yikunda ntikunde umuturage rwose ingeze ahantu! Ikindi Ibwiriza rya transport murwanda! Erega tuzi ukora transport murwanda,numwe! Ninawe washyizeho iryotegeko ritumye abanyasewanda bamarana! Erega ntabitayeho! Mumarane abone amanota mumahanga!

  • ubutesi busigaye mu Rwanda gusa ,ahandi nta n’ugitekereza ibyo gusezerana ivanga mutungo…
    utunga ibyawe nawe agatunga ibye..

    namaganye ubwicanyi ariko nanone amategeko hari aho arenganya..
    rwose banharwanda dukanguke
    isi ntikiri yayindi .. amaperefegitura n’amakomini byavuyeho….

  • Nge narumiwe nangwa na Lando we ntabana afite ariko nge maze imyaka itandatu ntazi umutungo wange. Kdi ninge ndera umwana twabyaranye ariko we yicaye mu mazu yasanze narubatse mugihe nkodesha iyo mbamo ubuyobozi haba no kumpa annex nibura, mubyihorere. Abacamanza nabo babyunva gutyo ko ngomba kuba kugasozi ndera umwana uwitwa nyina yirirwa yiryohereza n’abagabo ngo bafite cash. Ariko dukwoye no kwihangana ntitwifuze kumena amaraso kuko siwo muti, amateka niyo ashyira ukuri hanze ntekerezako itegeko rizahindurwa rikareba bose aho kurengera umugore waje ubusa ariko akigarurira imitungo yumugabo. Hagumubuzima nahubundi utwawe nuburakari wakwisanga ufunze hurundu abana bakaba infubyu.

  • Njye ndumva mbere yo kureba ngo Lando, ngo umugore, habanza kurebwa inyungu z’umwana wavutse kuri abo bantu bafite amakimbirane. Kuko we nta ruhare na ruto aba yaragize muri uko kutumvikana kw’ababyeyi be. Ni yo mpamvu numva, ufite abana ari we wagombye kugumana inzu, inka, n’imirima yo kubahingira. Usigaye wenyine agahabwa nka 15% by’umurima na we akabona imibereho. Mfite inshuti yo yasohotse mu nzu yafatanyije n’umugabo kubaka, ajyana abana 3 gukodesha, nyamugabo aguma muri ya nzu ayidegembyamo! Amategeko yatanze itegeko ko iyo nzu igurishwa, 75% bigahabwa ufite abana, 25% umugabo akabisigarana. Umugabo yakomeje kujurira mpaka, None imyaka irenze 10 akibereye mu nzu, acyuriramo abagore uko ashaka, umugore arwana n’ubukode, kurihira abana amashuri, kubagaburira…

    Ubutabera ni ikintu kigoye! Ntibyoroshye gushimisha bose. Ariko ari njye nareba gusa Uburenganzira bw’umwana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *