• 01/11/2020 4:08 50

Ruhango: Batahuwe bagiye kugurisha inyama Z’IMBWA bazita iz’ihene

Abaturage batatu bo mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bafashwe bakekwaho kubaga imbwa bakajya kugurisha inyama zayo bavuga ko ari iz’ihene.

Mu Rwanda, KIRAZIRA kurya imbwa

Iriya mbwa babaze, bayiguze n’uwitwa Alexis Gasatsi ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2020 iza kuruma umuntu, abayiguze babonye bikomeye barayibaga bajya kuyigurisha nk’aho ari inyama z’ihene ariko abaturage barabavumbura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yayumvise ariko ataragira icyo abimenyaho kirambuye.

Mu magambo make yagize ati “Nabyumvise ntyo!”

Abafashwe bashaka kugurisha ziriya nyama ni uwitwa Ihimbazwe w’imyaka 20, Yangeneye w’imyaka 22 na Nshimiyimana w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuntu warumwe n’iriya mbwa yitwa Dusingizimana akaba yarajyanywe ku bitaro bya Kinazi ngo avurwe.

 

Kurya imbwa kwa muntu si ukwa none…

 

Abantu bariya imbwa kuva kera. Amateka yerekana ko kuba umuntu yaroroye imbwa mbere y’andi matungo, byatumye atangira kuyirya mbere.

Mu birwa nka Polynesia bayiriye kuva kera cyane kandi na n’ubu mu bihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’epfo, Vietnam, Nigeria n’u Busuwisi barya imbwa bigatinda.

Muri ibi bihugu akenshi akaboga k’imbwa ntikabura ku isahani.

Muri 2014, abantu bariya imbwa zigera kuri miliyoni 25.

Gusa hari ahandi ku isi ‘kurya imbwa ari ikizira’.

Mu bihugu biziririza kurya imbwa n’u Rwanda rurimo.

Mu Rwanda kirazira kurya imbwa, gusa ntawabura kwibaza impamvu Abanyarwanda baciye umugani ugira uti: “ N’UWARYA IMBWA YARYA INZUGU”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi nkuru yanyu irimo urujijo muri make niba numvise neza nta gikuba cyacitse mbese.

  • Igikorwa nk’iki mukegeranye n’iriya nkuru y’abakobwa bacuruza ubusa bwabo kuri social medias: Ni ibimenyetso bitabeshya by’inzira njyakuzimu urubyiruko rwinshi rw’u Rwanda rurimo. NGIYI VIZIYO 2020 RUGEZEMO!

  • Igihugu gifunga umuntu nka Gerard Urayeneza wa Gitwe (naho ni mu Ruhango), umusaruro kigomba gutegereza ni nka bene ibi bikorwa. Iyo ibyari impagarike bihindutse umucuri, ibyari umucuri bigirwa impagarike.

    • Abakristo bavuga ko isi igeze mu minsi ya nyuma

    • Harya nk’ubu ibi bintu utuye hano bihuriye he muvandi? Gerard wawe se ni iki muri iki gihugu ku buryo wumva ko atafungwa igihe hari ibyo abazwa? Gucurama ni bene aha bihera ahubwo!

  • Ziriya ntore zizi kwihangira imirimo nizo gushimwa

  • Muri 1994 imbwa zariye abantu, none muri 2020 abantu bariho bararya imbwa. Uko byagenze hagati aho yabara umupfu. Mbega 2020 Mana yanjye!! Imyaka iragwira! Uyunguyu igihe twamaze tuwutegereje kuva muri 2000 n’ubwuzu bwinshi cyane, ntawari gutekereza ko tuzawubonamo ibyo tumaze kubona: Coronavirus na gumamurugo ituzonze, imyuzure n’inkangu zasize benshi iheruheru, isenyerwa ry’abantu batagira aho berekera, ifungwa ry’imipaka, urusasu ruvuza ubuhuha ku bambukiranya imipaka kugeza n’aho n’inka bashoreye ziraswa, imfu za ba Kizito (mvuze ba Kizito kuko n’abo bari kumwe ntawuzi niba bagihumeka), abakobwa b’ibizubazuba badandaza ibitsina byabo nk’inzoga ibishye, ba gitifu bakubita abakobwa nk’abakubita inzoka bakavuga ko bari ku kazi, abasirikare bafata abagore n’abakobwa ku ngufu abagabo babo bakanuye amaso, kujyana i Ndera uhingukije ko gakondo y’abanyarwanda idakwiye gusoreshwa, none urubyiruko, ari rwo mizero y’igihugu, rutangiye gushakira amaramuko mu kaboga k’imbwa…… Hatahiwe iki se mwo kagira Imana mwe! Ni agapfukamunwa pe! Nako agahomamunwa.

  • Imbwa ziraribwa ariko sinumva ikibazo aho kiri. Kandi leta iricisha abaturage inzara ku BUSHAKE.
    Nireke rero abaturage birire ibyo bashyikiriye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *