Ruhango: Arakekwaho kwica umugore ‘yari yarinjiye’ akamuta mu musarani | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:11 26

Ruhango: Arakekwaho kwica umugore ‘yari yarinjiye’ akamuta mu musarani

Mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, inzego z’umutekano zasanze umubiri wa Agnès mu musarani. Birakekwa ko umugabo wari inshuti na nyakwigendera [bivugwa ko yari yaramwinjiye] ari we waba warishe uyu mubyeyi.

Uyu munsi ni bwo batahuye ko nyakwigendera yatawe mu musarani

Niyonzima Paul umwe mu baturanyi ba nyakwigendera avuga ko mu cyumweru gishize ari bwo batangiye kumva ko Agnès yabuze, gusa ngo uwitwa Rukara Aboubacar bahimba Biziru bari inshuti, ari we watangiye avuga ko azi ahantu uyu mubyeyi yaba ari kandi ko aho ari amerewe nabi.

Uyu muturanyi wa nyakwigendera yagize ati “Twahise tumushakisha turamubona [Rukara Aboubacar] dutangiye kumubaza amakuru ariruka arahunga.”

Niyonzima avuga ko uyu munsi bagiye aho uyu Rukara yabaga kwa nyina, barebye mu musarani basanga harunze imbagara bahita bitabaza inzego zisanga hatabyemo umubiri wa nyakwigendera bigaragara ko bamujugunyemo bamucuritse.

Yavuze ko bahawe amakuru ko uriya mubyeyi Agnès yari afitanye amakimbirane na Sebukwe na bamwe muri baramu be, kuva aho umugabo we afungiye.

Ati “Mbere yuko bakuramo umurambo we, twabanje kujya kubibaza Sebukwe atyaza umuhoro ashaka kudutema turahunga.”

Aba baturage bavuga ko ko Rukara ukekwaho kwica uyu mubyeyi, yari yaramwinjiye kandi ko babanaga nk’umugore n’umugabo.

Aba baturanyi bavuga ko bakeka ko abo kwa Sebukwe wa nyakwigendera ari bo bakoranye na Rukara bakamuha amafaranga kugira ngo amwice kugira ngo bo hatazagira ubakekera iki cyaha.

Nyakwigendera asize abana barindwi yabyaranye n’umugabo we ufunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye Umuseke ko urupfu Kamana Angès avuga ko uwa mbere ukekwaho ubu bwicanyi yafatiwe mu Murenge wa Kinazi ahunga ari we uriya Rukara ubu wanatawe muri yombi.

Yagize ati “Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi ziracyashakisha abandi bakekwaho ubufatanyacyaha, kandi turizera ko bafatwa nta kabuza.”

Umuseke wagerageje kuuvigisha umuvugizi wa RIB, gusa telefoni ye ntiyacamo ariko turakomeza kugerageza ku buryo ibyo aza kudutangariza tuza kubyongera muri iyi nkuru.

Abaturanyi bashinja uwitwa Rukara kuba yihishe inyuma ya ruriya rupfu
Basanze umubiri wa nyakwigendera ucuritse mu musarani
Abaturage batunguwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Izi ni ingaruka zo Gushurashura.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *