Ruhango: Abakozi b’Akarere bari bafunze barekuwe

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze mu Karere ka Ruhango bwarekuye by’agateganyo abakozi babiri bo mu biro by’Ubutaka bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba Mudasobwa ebyeri z’akazi.

Ku biro by'Akarere ka Ruhango
Ku biro by’Akarere ka Ruhango

Munyankindi Christian na Dominique Nshimyumuremyi  bombi bakora mu biro by’Ubutaka bafunzwe bwa mbere tariki 16 Werurwe 2019, baza gufungurwa ariko nyuma y’iminsi ibiri bari hanze tariki 21 Werurwe bongera  gufungwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Ubushinjacyaha bwabarekuye by’agateganyo.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko hari itegeko bifashishije riha uburenganzira bwo gusohoka ariko ko iperereza rigikomeza kugeza ahabonetse ibimenyetso  bifatika by’abibye izo Mudasobwa.

Yagize ati:”Iperereza ku cyaha bashinjwa rirakomeza kandi mu gihe nta bimenyetso bihari bigaragaza ko aribo bakoze iki cyaha bemerewe kurekurwa by’agateganyo”.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Urukiko se rurekura abantu byagateganyo harakabaho ubutabera ahubwo .nahubundi amatiku ya Ruhango nayakera

  • Umwana wanzwe niwe ukura aba bagabo aho mwabandikiye ntimuruha?

  • Umwana wanzwe niwe ukura aba bagabo aho mwabandikiye ntimuruha?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *