• 03/12/2020 10:22 19

Ruhango: Abahinzi b’Umuceri bangirijwe n’ibiza bahawe miliyoni 18Frw

Abahinzi b’Umuceri mu gishanga cya Kiryongo giherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bangirijwe n’ibiza, bahawe miliyoni 18 Frw kuko bari barishinganishije mu bwishingizi bw’ubuhinzi.

Abahinzi b’umuceri bangirijwe n’ibiza bari bishinganishije bahawe miliyoni 18 Frw

Aba bahinzi bangirijwe n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa ikangiza byinshi ndetse igahitana n’ubuzima bwa bamwe, iyi nkunga bayihawe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Bavuga biriya biza byangije umuceri wari uhinze kuri Hegitari 11 zirimo izatwawe n’imivu izindi zikarengerwa n’amazi menshi yari yuzuye mu gishanga.

Icyimpaye Jeannette umwe muri aba bahinzi, avuga ko amafaranga y’ubwishingizi batanze bashinganisha imyaka yabo, ari yo atumye Leta yongera kubashumbusha igeretseho ayayo.

Ati “Mbere y’uko gahunda ya nkunganire itangira, Ibiza byangizaga imyaka y’abahinzi bikabatera igihombo kinini.”

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’ubwishingizi (Radiant), Tuhirwe Kamanzi Ovia yabwiye Umuseke ko ubu bafite ubwishingizi bw’igihingwa cy’umuceri, ibirayi, ibigori ndetse n’ubw’amatungo.

Ati “Turateganya kwishingira n’ibindi bihingwa, gusa tuzabiganiraho na Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano (MINAGRI) kugira ngo ababihinga badakomeza guhura n’ibihombo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko barimo gushishikariza abahinzi gushinganisha imyaka yabo kugira ngo mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi by’ibiza babagoboke bashingiye ku mafaranga batanze y’ubwishingizi.

Yagize ati “Iyi ni gahunda nshyashya itaramenyekana cyane mu bahinzi, ariko abayimenye batangiye kuyishoramo amafaranga.”

Rusiribana avuga ko hegitari  900 zihinzeho umuceri, izigera kuri 500 zashyizwe mu bwishingizi.

Muri iyi gahunda yo kugoboka abahinzi bishinganishije, hateganyijwe gutangwa miliyoni 240 Frw azahabwa abahinzi bangirijwe n’ibiza mu Turere twose tw’igihugu.

Icyimpaye Jeannette avuga ko iyo abahinzi batajya mu bwishingizi, bari guhura n’igihombo
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’ubwishingizi Radiant Tuhirwe Kamanzi Ovia

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *