• 28/11/2020 1:15 05

Ruhango: Abahinzi b’imyumbati barigishwa uko barushaho kubona umusaruro kuri hegitari

Imbuto nshya y’imyumbati yitwa NARO-CASS 1 bahimba BURYOHE, abahinzi bahamya ko itanga umusaruro uhagije kuri hegitari, ngo basarura toni 25 z’imyumbati, Sendika Ingabo irimo irabahugura uko barushaho kunoza ubuhinzi bakora bw’imyumbati, bukabaha umusaruro kurushaho.

Imbuto nshya yitwa NARO-CASS 1 bahimba Buryohe abahinzi bavuga ko yerera vuba kandi igatanga umusaruro

Abahinzi babigize umwuga mu Karere ka Ruhango, Nyanza ndetse no mu tundi Turere two mu Ntara y’Amajyepfo babwiye inzego zitandukanye ko mu mbuto 6 bahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), imwe muri zo yitwa NARO-CASS 1 ihingwa ku buso buto, kandi igatanga umusaruro ushimishije.

Rushimiki Emmanuel umuhinzi wo muri Cassava  Koperative mu Karere ka Ruhango, avuga ko basanze iyi mbuto ari yo yerera igihe gito, ikanabaha amafaranga menshi kubera ko hari abahinga bagasarura toni zirenga 60 kuri hegitari iyo ibihe byagenze neza.

Yagize ati: ”Iyi mbuto ntabwo iragera ku bahinzi benshi, ariko turimo gukora ubutubuzi kugira ngo igere kuri benshi.”

Mwongereza Jean Bosco wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, avuga ko abahinzi ubwabo babanje gukora ubushakashatsi kugira ngo barebe uko bazamura umusaruro bakoresheje ifumbire y’imborera ku butaka buto, basanga ari byo bitanga umusaruro ugereranyije n’uburyo bakoreshaga mbere ndetse n’imbuto zindi bahinga.

Ati: ”Izo tumaze gutubura twazihaye bagenzi bacu twifuza ko Noro-Cas 1 na Nass zihingwa ahantu henshi kuko zitanga umusaruro zikanarwanya indwara.”

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati mu Kigo RAB, Nduwumuremyi Athanase yabwiye Umuseke ko ubusanzwe bafatanya n’abahinzi mu gukora ubushakashatsi bugamije kunoza umwuga w’ubuhinzi. RAB igakora ubushakashatsi bwo gutubura imbuto nshya zihabwa abahinzi buri mwaka.

Yagize ati: ”Uburyo abahinzi bakoresha bukenewe kongera kuvugururwa kuko twasanze bakoresha ifumbire nyinshi.”

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kureba niba tekiniki bakoresha n’intera ya metero 3 basiga hagati y’igiti kimwe n’ikindi yagabanywa. Gusa avuga ko bemera intambwe abahinzi bamaze gutera yo kwikorera ubushakashatsi nk’ubu.

RAB ivuga ko mu Ntara y’Amajyepfo, abatubuzi 10 ari bo batubura imbuto y’imyumbati, akavuga ko umubare wabo ukiri hasi bifuza ko wiyongera.

Mu Karere ka Ruhango ari naho Sendika Ingabo irimo kwigishiriza abahinzi kunoza umwuga wo guhinga imyumbati, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie avuga ko igihingwa k’imyumbati buri mwaka gihingwa ku buso bwa hagitari ibihumbi 15 mu Mirenge  9 y’aka Karere.

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku gihingwa k’imyumbati muri RAB Nduwumuremyi Athanase avuga ko bemera ubushakashatsi abahinzi bakoze, ariko ko hari ibigomba kunozwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *