• 11/12/2019 8:04 50

Ruhango: Abadepite bibaza impamvu Kaminuza ya Gitwe itakira abanyeshuri mu wa mbere w’ubuvuzi

Aba badepite bageze kuri Kaminuza ya Gitwe basura hirya no hino mu bice biyigize basanga hari intambwe yateye mu kubona ibikoresho yasabwe na Minisitiri y’uburezi. Bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi iriye kaminuza ikemererwa kwakira abanyeshuri mu mwaka wa Mbere w’ubuvuzi.

Hon Nyirarukundo na bagenzi be basuye Kaminuza babwirwa ikibazo cy’uko bataremerwa kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi kandi bujuje ibisabwa

Muri uku kwezi abagize Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, bazazenguruka u Rwanda bumva ibitekerezo by’abaturage kuri gahunda za Guverinoma hamwe n’ibibazo bafite mu ngeri zitandukanye.

Ejo ubwo bari mu murenge wa Busasamana muri Ruhango basuye Kaminuza ya Gitwe bareba uko ihagaze mu bikoresho, abarimu, n’ibindi bikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye Abadepite ko butishimira kuba butaremererwa kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi kandi ibyo bwasabwe na Minisiteri y’uburezi byarakozwe.

Ngo nta kintu butujuje kugira ngo butange uburezi bufite ireme mu masomo bwigisha harimo n’ubuvuzi.

Muri 2017 nibwo iyi Kaminuza, hamwe n’izindi, yasabwe kuba ihagaritse kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi kubera impamvu Minisiteri yavugaga ko zishingiye ku bikoresho bike muri laboratoire, n’ibindi.

Abadepite bakurikije ibyo babonye muri Kaminuza ya Gitwe bijeje ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe ubuvugizi mu nzego zirebwa n’iki kibazo kugira ngo gikemuke, bazemererwe kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi.

Ririya tsinda ryari riyobowe na Hon Ignacienne Nyirarukundo. Ryarimo uyu mudepite na bagenzi be Jean Pierre Celestin Habiyaremye na Alphonsine Mukamana.

Bamaze gusura Kaminuza  bahuye n’abaturage baganira kuri gahunda za Leta kandi bumva ibibazo byabo babifatira ibyemezo bafatanije n’ubuyobozi bw’umurenge.

 

Beretswe bimwe mu bikoresho abanyeshuri bigiraho kuvura.
Bashimye uko basanze laboratoire z’ubuvuzi zimeze basaba ko zabungwabungwa
Abadepite banditse ibibabo bagejejweho n’abaturage bimwe bahava bikemuwe
Abatuye Bweramana bari baje kuganira n’Abadepite no kubagezaho ibibazo byabo
Abaturage bahawe umwanya wo kugira icyo basaba intumwa za rubanda

MUHIZI Elisée

UM– USEKE.RW-Ruhango

22 Ibitekerezo

  • Ariko se koko ibibazo biba agatereranzamba bikagera kuri uru rwego. Abanyagitwe bagenzure neza barebe ko hatarimo ruswa erega ibifi binini iyo bibonye akaryo bisarura hose. Gitwe ndayizi neza yanyigishirije umugore akora Faisal nta kibazo ifite ahubwo ni bamwe bayigendaho. Ishyari weeeee

    • Ndabona HEC ifite imikorere mibi cyane .Ese buriya Leta niyo izishyura igihombo cyatejwe na HEC cyangwa ni umuntu ku giti cye?Jyewe mbona President wa Repubulika bamugora peee, kubona abo yashyizeho ngo bamufashe gukemura ibibazo aribo bagaragarwaho n,imikorere idahwitse. Ubu ibibazo byose ni HE uzajya yimanukira kubikemura?

    • Erega kiriya kigo kigamo abana b,u Rwanda ntabwo ari abana ba Gerard kuko abe baba muri Amerika, ubwo rero ntabwo aro Gerard bahombya ahubwo barahombya igihugu cyose, rwose ubuvugizi bwihuse bw’abayobozi b’inzego zose zinyuranye burakenewe cyane

    • Ariko umuyobozi wateje igihombo abanyarwanda, ajye abibazwa rwose yishyura icyo gihombo

    • Ababyeyi barerera muri kiriya kigo twebwe turagishima cyane kuko abana bacu barahishimira kubera uburere n’ubumenyi bahakura bidusenyera ikigo rero, cyane cyane ko abana b’aba bayobozi baba biga mu mahanga

    • None se ko numva ibyangombwa byuzuye baretse abana b’u Rwanda bakiga

  • kaminuza y’a gitwe wagirango ifite ubyihishe inyuma kubuinyunguze kugirango idafungura PE kuko ntakibura nakimwe twabaga inzego ziperereza ngozikurikirane byimbitse ababyihishe inyuma kugirango bogukora.

  • Inzangano ziriho zirengeje kamere yabantu yababababba kwanga umuntu umwe witwa Gerard umuziza ubwenge n’urukundo akunda abantu ugahungabanya inyungu rusange zabatirage kweri. Humhummlm

  • Mana yanjye! Mana yanjye! Tabara ukure mu mitima y’abantu ishyari ninzangano bitwwza……. na……

  • Nyuma ya commissions zinyuranye na Rapports zinyuranye, Minister w,uburezi ubwe yavuze ko ibisabwa byuzuye,ese ushinzwe HEC niwe urusha Minister ayo makuru? Imikoranire y,aba bayobozi jye ndayikemanga n’ubwo nta bushobozi mfite,Perezida wa Repubulika natabare kuko barimo kumuvangira bica uburezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda

  • Ariko nizere ko Leta izahana abateza igihombo ibigo nk’ibi

  • Ariko nizere ko aba badepite hari icyo bazabikoraho, kuko ni intumwa za rubanda cyangwa nabo ni ukubyibaza gusa bikarangirira aho gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ba depite rwose muziye igihe kuko gitwe twararenganye kuva kera pe

  • mbega mbaga ngo intumwa za rubanda zirazira igihe hano I Gitwe weeee!!!! Hec rero yabona naho abayivana ku mabanga yanze kugaragaza muri bo da!!

  • Mbega mbega amakuru meza! ngo Badepite mugiye kuvuganira koko kaminuza ya gitwe! Haleruya Haleruya Mana y’irwanda

  • Gitwe yarize menshi none umenya igihe kigeze ngo irenganurwe!

  • Ubu rero muricaye ngo mubeshye abanyarwanda ko bavuze uko batekereza Ku kibazo cya gitwe,gitwe ni iya Gerard niwe uzi nicyo ayiteganyiriza kurushako twashakira igisubizo aho kitari,waba warahize cg uwawe yarahize ntibikuraho ko amafuti ahari kd afite uyahagarariye utumva gahunda za leta ariwe Gerard.Nina ushaka kureba ububi n ubugome bwe uzarebe ukuntu yigira umukiristo kd ariwe uri inyuma yabo yaroze.
    Ubwo rero afashe abadepite aberetse byabiganza bipfumbase bibiliya imbere harimo inkota atsembesha about adashaka.ndizera ko igi Atari Ignacienne wabivuze abaye ariwe natangara kuko gitwe arayizi neza
    Reka mpinire aha turakomeza mukanya.

  • Reka ayisenye niwe wayiyubakiye kd yavuze ko azasiga ntakintu na kimwe kirimo

  • Mbega ibibazo mu burezi?? Mwongereho ibyabaye muri iyi minsi ibya REB!! Erega Mineduc irugarijwe peee!!
    Yaba HEC, yaba REB, UR,…..ibi byose ni ibiki??
    Uwahoze ayobora HEC yavuyeho abantu bagirango uje azabikosora none nawe ndumva bitoroshye!!
    Nibakosore, nibikosore naho ubundi aho tujya si heza!!

  • Ibi byose ntacyo bitanga. Ubuse Catholic University of Rwanda(Save) ntiyabayeho muribyo bizazane kuva 2012 hari graduation n’imwe agashami ka Biomedical kari kagira graduation.
    Izo nzego zose ntibaziyambaje.ari abadeputes cga ahandi

  • Ariko se buriya nta baba bihishe inyma yabyo bafite umugambi wo gusenya no kwangisha abaturage ubuyobozi! Abateje igihombo bari bakwiye kwirukanwa mu kazi, kubyishyura ibyo byose mu mitungo yabo, bitakwira bakajyanwa muri TIG. Nta mpamvu ko leta yakomeza guhomba kariya kageni. Ariko se Leta izajya ica inzira abandi basubire inyuma bayihingemo bayisiba bareberwe gusa! Ni akumiro.

  • Erega Dr muvunyi aranze yigize nkawe mushinja mukuru twigeze kugira witwara Gahima! Ibi nizereko H.E abikurikirana! Kuko niwe wamushobora nabonye yisuzugurira Minister! Ukibaza ukuriye undi! Arasuzugura! Yigize ahagana gato! Iriya kaminuza yigamo abana babanyarwanda!ariko muvunyi akomeje kubakina hejuru!gusa ikigaragara Minister nawe ari weak! Ndiwe nahaguruka! Nkirukana muvunyi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *